IGIHE

Papa Benedigito yanze guceceka ku byo kwemerera abagabo bafite abagore kuba Abapadiri

7 13-01-2020 - saa 09:14, Evariste Nsengimana

Papa ucyuye igihe, Benedigito wa XVI, yaburiye mugenzi we wamusimbuye, Papa Francis, ko umurongo yatangiye wo gushaka korohereza abagabo bafite abagore kuba abapadiri atari wo ndetse ko ushobora kubangamira umurimo w’iyogezabutumwa Gatolika.

Uyu muburo Benedigito w’imyaka 92 yawunyujije mu gitabo yanditse afatanyije na Cardinal Robert Sarah kigiye gushyirwa ahabona.

Papa Francis wakunze gufata imyanzuro ntivugweho rumwe muri kiliziya, aheruka kwemerera abasenyeri bo muri Brésil mu gace ka Amazon kuzakora Sinodi iganira ku buryo abagabo basanzwe babana n’abagore bazajya bemererwa guhabwa ubupadiri.

Iyi ngingo yatekerejweho mu gushaka igisubizo cy’umubare muke w’abapadiri muri ako gace.

Biteganyijwe ko uwo mwanzuro Papa n’abandi bayobozi muri Kiliziya bazabanza kuwuganiraho n’izindi nzego, bakawufatira icyemezo mu kwezi gutaha.

Papa Benedigito wacyuye igihe mu 2013 yavuze ko atakomeza guceceka kuri iyi ngingo, ko ari rimwe mu mategeko Kiliziya Gatolika yashyizeho mu myaka yo hambere afite igisobanuro gikomeye kubera ko umupadiri udafite umugore bimufasha kuzuza inshingano ze uko bikwiye.

Ati “Ntabwo byashoboka gukora imihamagaro ibiri [gushyingirwa no kuba Umupadiri] icya rimwe.”
Ni inshuro nke uyu mushumba wabaye uwa mbere weguye ku kuyobora Kiliziya Gatolika mu myaka hafi 600 ishize yumvikana yivanga mu mirimo n’ibikorwa bya Kiliziya nyuma yo kwegura.

Kiliziya Gatolika ntabwo iragira icyo ivuga kuri iki gitabo ibigikubiyemo byasohotse bwa mbere mu kinyamakuru Le Figaro mbere y’uko gishyirwa ahabona kuri uyu wa Mbere. Bamwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya Kiliziya batunguwe no kumva uwo muburo we yaramaze kwegura.

Inzobere mu by’amateka na Tewologiya, Massimo Faggioli, yanditse kuri Twitter avuga ko Papa Benedigito yanze guceceka kuri iyi ngingo kubera ko atigeze ayitekerezaho ariko ko ibyo yakoze bitari bikwiye.

Papa ucyuye igihe, Benedigito wa XVI, yamaganye igitekerezo cy’uko abagabo bafite abagore bakwemererwa kuba abapadiri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Habinshuti 2020-01-15 15:19:11

Njye icyo nemera kandi nshyigikiye nuko nta mupadiri ukwiye kuba afite umugore Benedigito ndamushyigikiye cyane, ibyo kuvugango abapadiri basambana hanze ni icyaha aba yakoze Ku giti cye kandi aba yacyicuza igihe abishakiye so, nibibaho ko padiri aba afite umugore Capitalisme muri Kiliziya izahita ivuka p!

2
Manyenyeri Mugemangango 2020-01-14 06:38:59

Mu kiliziya ntakindi padiri ashinzwe kitari ugukora iriya mihango yahanzwe n’abantu. Imana n’abantu bayo ntabwo bahuzwa n’imihango. Umurimo w’Imana abantu bagako padiri akora kugeza ubu sindawumenya. Kutarongora kw’abapadiri ntaho bihuriye no kwiyegurira gukorera Imana, Uriya ni umuvuno abahanga bakiliziya bashyizeho kugira ngo ubwami bwabo bwa hano kwisi buzakomere kandi burambe ibihe birebire. Hagowe ugishakira Imana mumihango. Shakira Imana muri wowe kuko ituye, igendera kandi igakorera muri wowe(Abaheburayo8:8) Ni muhorane Imana.

3
Bucye 2020-01-14 04:59:45

Bantu mucumuza abapadiri muzapfa nabi nabi.

4
John 2020-01-13 18:50:53

Nibyo koko nta mihamagaro 2 icyarimwe.
Afite ukuri

5
Man 2020-01-13 16:57:27

Ntibisobanutse kuba wavanga inshingano za Kiliziya n’izo kwita Ku muryango. Icyo gihe wabogamira hamwe kandi impande zose zigukeneye. Tekereza uri gusoma misa unwana w’imyaka ibiri akagusanga kuri altar ngo komera Papa.
Icyoroshye kandi cyihanganirwa ni ukubyara umwana rwihishwa ukabihakana cg ukabyemera rwihishwa ugatera inkunga umwana wawe rwihishwa. Hari Abana benshi babwiwe ko batagira ba se kugirango bitabangamira inkuru z’umurimo was Kiliziya.
Birababaje Kiliziya yari ikwiriye gutekereza kuri iki kibazo. Kuko gukosha Padiri kuko bamufatiye mu rugo ari byo bisebetse. Kumujyana mu ruko kuko yahohoteye umwana byo.... Babyigeho neza

6
my head 2020-01-13 15:04:10

Ese iyisi turimo Ko ikaze. Kubona dufite aba Papa 2

7
kamali 2020-01-13 02:07:44

Paapa Francis yazanye impindura-matwara.Umwaka ushize,yavuze ko atemera Limbes (aho abana bapfuye batabatijwe bajya).Ndetse avuga ko Imana idahanisha abanyabyaha kujya mu muriro utazima.Koko Kiriziya ikwiye ivugururwa,kubera ko igendera ahanini ku byemezo byafatiwe muli za Conciles kandi bimwe bidahuye na bibiriya.

Kwamamaza