IGIHE

Netanyahu ntatewe ubwoba no gutabwa muri yombi na ICC

0 28-04-2024 - saa 12:07, IGIHE

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yagaragaje ko adatewe ubwoba no kuba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwamushyiriraho impapuro zo ku muta muri yombi, ndetse ashimangira ko nta kizabuza igihugu cye gukomeza intambara yo muri Gaza.

Ni ingingo Netanyahu yagarutseho nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru umunyamakuru w’Umwongereza, Douglas Murray, atangaje ko afite amakuru ko ICC ishobora gukora iperereza ku ruhare rwa Benjamin Nenyahu na Minisitiri w’Ingabo za Israel, Yoav Gallant ku byaha by’intambara byibasiye abasivile muri Gaza.

Aya makuru aje nyuma y’igihe ICC itangije iperereza ku gitero Hamas yagabye kuri Israel ku wa 7 Ukwakira mu 2023, ndetse n’ibitero byo kwihorera iki gihugu cyagabye muri Gaza.

Netanyahu avuga kuri iri perereza rishobora kumukorwaho, yashimangiye ko “Igihe cyose nzaba ndi ku ntebe y’ubuyobozi, Israel ntizigera yihanganira ibikangisho bya ICC bigamije gutesha agaciro umurage wacu wo kwirwanaho.”

Ati “Ibikangisho byo guta muri yombi abasirikare n’abayobozi b’igihugu rukumbi cyo mu Burasirazuba bwo hagati kigendera kuri Demokarasi ari nacyo cyonyine gituwe n’Abayahudi giteye ikimwaro. Ntabwo tuzakihanganira.”

Netanyahu yavuze ko Ibikorwa by’igisirikare cya Israel muri Gaza “ari intambara igamije kurwana ibyihebe bikora Jenoside”, ashimangira ko bizakomeza kugeza intsinzi ibonetse.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza