IGIHE

Mexique: Perezida mushya agiye kugurisha indege bwite imutwara ajye atega izisanzwe

5 5-12-2018 - saa 09:33, Mukaneza M.Ange

Perezida mushya wa Mexique, Andrés Manuel López Obrador, yatangaje ko agiye kugurisha indege bwite itwara umukuru w’igihugu, akajya agenda n’iz’ubucuruzi.

Ubwo yiyamamarizaga kuba perezida, López Obrador yasezeranyije abaturage ko azagurisha indege y’umukuru w’igihugu ya Boeing 787-8 Dreamliner TP-01, amafaranga avuyemo agakoreshwa mu kuzamura abatishoboye.

Mu mashusho yashyize kuri Twitter muri Nzeri 2018 yagize ati “ Ntabwo nzigera ngenda mu ndege ya Perezida, nagira isoni. Mu maso hakuzura ikimwaro ndamutse ngiye mu ndege ihenze kuriya mu gihugu cyuzuyemo ubukene.”

CNN ivuga ko nyuma y’umunsi umwe gusa ku butegetsi dore ko yarahiye tariki ya 1 Ukuboza, López Obrador yashimangiye ko adatezuka ku isezerano yatanze, akoresha indege y’ubucuruzi mu rugendo rugana mu gace ka Veracruz.

Amashusho n’amafoto yashyizwe hanze agaragaza Perezida López Obrador ari ku kibuga cya Mexico City International Airport ameze nk’umugenzi usanzwe, no mu ndege akaba yari yicajwe mu myanya nk’iy’abandi.

Umunsi wakurikiyeho, Ibiro bishinzwe kugenzura umutungo w’igihugu byatangaje ko iyi ndege yajyanwe ku kibuga cya Southern California Logistics Airport, aho yagiye gukorerwa igenzurwa mbere yo gushyirwa ku isoko.

Indege ya perezida wa Mexique yahawe izina rya José María Morelos y Pavón yaguzwe na guverinoma y’iki gihugu mu 2012, kuri miliyoni 218.7 z’amadolari.

Uburyo ihenze byateje ibibazo bikomeye ku buryo yakoreshejwe bwa mbere mu 2016 nyuma Enrique Peña Nieto wari perezida ayoboye inyigo yagaragaje ko nibayisubiza ku isoko bazahomba amafaranga menshi.

Iyi ndege ijya kumera nka Air Force One itwara perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika irimo intebe nini z’uruhu, uburiri bushobora kuryamaho abantu babiri n’ubwogero bwagutse.

Guverinoma y’iki gihugu ivuga ko izakora ibishoboka ntigwe mu gihombo, kandi abaturage bazahabwa amakuru yose arebana no kugurisha iyi ndege. Bateganya no kugurisha izindi ndege 60 na kajuguju 70.

Perezida Obrador w’imyaka 65 kandi yavuze ko atazaba mu rugo rugenewe abakuru b’ibihugu kandi azajya ahembwa 40% by’umushahara we gusa.

Iyi ndege yaguzwe miliyoni 218.7 z’amadolari
Ku kibuga cy'indege, Perezida López Obrador yaciye mu nzira zinyurwamo n'abandi bagenzi basanzwe
Yafotowe yicaranye n'abagenzi basanzwe
Yajyanywe gukorerwa isuzuma mbere yo gushyirwa ku isoko

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Amahe 2018-12-12 14:51:10

Na nkurunziza yarayiguze, kandi yirirwa akurana ibijumba nabaturage batambaye inkweto . kuki we atazikuramo?
Ibyo ni propaganda. Nkunda ukuntu HE aparika Private jet kukibuga, mwibaze ukuntu president yatega Ethiopian airways , kandi na Ethiopia yonyine itunzwe nimfashanyo nubwo isa nikize.
Aha ndi europe abagiraneza bahora bakomanga ngo tubahe ibiceri bifasha abanythiopia .
Mukanure, ntaho rutari

2
Gahindiro 2018-12-06 05:57:53

Bazayiduhe tuyigurire tuyongere muri Rwandair,turimo kuzigura ku bwinshi bo bakazigurisha? Ntibazi aho iterambere rigeze umukuru w igihugu cyacu arabona ibihembo by indashyikirwa n ubwo abaturage bicwa n inzara ariko ubukungu burakataje.

3
Twegerane 2018-12-05 13:13:46

Yewe nabandi bagombye kumureberaho. Wowe witwa citoyen ntabwo uramenya neza aho ingengo yimari igenda kuri ziriya ndege aho iba yavuye.

4
Ngenzi Alain 2018-12-05 11:31:12

Nimumwihorere ayo ni amavamuhira!Abandi bazabimutegeka abikore atamva atabona!

5
citoyen 2018-12-05 07:42:35

hahaaa abayobozi "populistes" ubu henshi nibo bagezweho ariko ni ukubitondera usanga nta gahunda ifatika bafite usibye kwiyamamaza cyane ku bakene!

Kwamamaza