IGIHE

Koreya y’Epfo: Abadepite barashaka kweguza Perezida Yoon watangaje ibihe bidasanzwe

0 4-12-2024 - saa 11:56, Jean de Dieu Tuyizere

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo bashaka kweguza Perezida Yoon Suk-Yeol nyuma y’aho atangaje ibihe bidasanzwe, agamije kwivuna abo ahamya ko ari abanzi b’igihugu bakorana na Leta ya Koreya ya Ruguru.

Perezida Yoon yatangarije iki cyemezo kuri televiziyo y’igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, asobanura ko hari abadepite bafite umugambi wo gukuraho abayobozi b’ingenzi muri Guverinoma n’abashinjacyaha bakuru, kandi ngo bamaze igihe bagerageza guhagarika ubuzima bw’igihugu.

Hashingiwe ku cyemezo cy’Umukuru w’Igihugu, ku ngoro y’Inteko yiganjemo benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi hoherejwe abapolisi n’abasirikare, bari biteguye guta muri yombi abitwa “abanzi b’ibihugu”.

Abadepite bihutiye guterana, bamwe basimbuka inkuta binjira mu Inteko Ishinga Amategeko ku mbaraga, maze batora ko Perezida Yoon akuraho ibi bihe bidasanzwe byagombaga kumara amasaha atandatu. Na we yabyubahirije, ariko banze kunyurwa kuko batangiye gahunda igamije kumweguza.

Abadepite 190 nibo babashije kwinjira mu Nteko, aho bose batoye banga kwemeza uwo mwanzuro wa Perezida.

Abatangije gahunda yo kweguza Perezida Yoon biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe. Basobanuye ko Umukuru w’Igihugu yarenze ku biteganywa n’Itegeko Nshinga, akora icyaha cy’ubugambanyi.

Itegeko Nshinga rya Koreya y’Epfo riha Inteko ububasha bwo kweguza Umukuru w’Igihugu cyangwa abandi bayobozi bakuru mu gihe batekereza ko barenze ku biteganywa n’amategeko agenga akazi kabo.

Kugira ngo Perezida wa Koreya y’Epfo yeguzwe, bisaba ko bibiri bya gatatu by’abagize Inteko batora uwo mwanzuro. Ku bandi bayobozi, bisaba ubwiganze burenga kimwe cya kabiri.

Iyo abagize Inteko batoye ko Perezida yegura, ahagarikwa by’agateganyo, urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rugatangira kuburanisha urubanza, aho rusuzuma ibimenyetso byashingiweho mu itora, rwasanga bifite ishingiro, Perezida akegura.

Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo igizwe n’abantu 300, barimo 192 bo mu ishyaka Democratic Party n’andi atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kugira ngo Perezida Yoon yeguzwe, bisaba amajwi 200 y’abagize Inteko. Bisobanuye ko byasaba ko abo mu mashyaka atavuga rumwe na we bose batora ko yeguzwa, hiyongereyemo nibura umunani bo mu ishyaka rye.

Birashoboka ko bamwe mu bagize ishyaka rya Perezida Yoon bakwiyunga ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, kuko no mu gihe hatorwaga umwanzuro wo kwanga ibihe bidasanzwe yari yashyizeho, bamwe mu bari bamushyigikiye bitandukanyije na we.

Perezida Yoon yatangaje ibihe bidasanzwe bya gisirikare, abikuraho nyuma yo kugamburuzwa n'abadepite
Bamwe mu bagize Inteko ya Koreya y'Epfo batangiye gahunda yo kweguza Perezida Yoon
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza