IGIHE

Korea ya Ruguru yongeye kugerageza ibisasu bya missile

6 10-08-2019 - saa 19:08, Habimana James

Korea ya Ruguru yagerageje missile ebyiri zarashwe mu mazi magari y’u Buyapani.

Iyi ibaye inshuro ya gatanu iki gihugu kibikoze mu byumweru bike bishize.

Igisirikare cya Korea y’Epfo cyatangaje ko ubu bwoko bwarashwe ari ubwa misile zigera bugufi.

Uku kurasa kuje mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yari yatangaje ko yakiriye ibaruwa nziza yavuye kwa Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong-un.

Trump yagize ati “Yari ibaruwa nziza, ndatekereza ko tuzagirana indi nama.”

Korea ya Ruguru ikomeje kugaragaza ko yarakajwe n’imyitozo ya gisirikare ihuza Amerika na Koreya y’Epfo.

Iki gihugu kivuga ko bibangamiye amasezerano yagezweho hagati ya Trump na Perezida wa Koreya y’Epfo Moon Jae-in. Biteganyijwe ko iyi myitozo izatangira tariki 11 uku kwezi.

Ibitangazamakuru byavuze ko izi missile zarasiwe mu Mujyi wa Hamhung uherereye mu Ntara ya Hamgyong, zigwa mu nyanja y’u Buyapani.

Igisirikare cya Korea y’Epfo cyo cyavuze ko ibi bisasu byakoze urugendo rw’ibirometero 400, ku butumburuke bw’ibirometero 48.

Iki gihugu gikomeje kohereza izi missile nyuma y’aho Perezida Trump na Kim bemeranyije mu nama yabahuje, ku mugambi wo gutangira kuvanaho intwaro za kirimbuzi z’iki gihugu.

Mu byumweru bishize nabwo Korea ya Ruguru yarashe ibindi bisasu, Koreya y’Epfo ivuga ko ari ubundi bwoko bushya bugera bugufi.

Tariki 25 Nyakanga iki gihugu cyongeye kurasa missile yageze mu birometero 690, iki kikaba ari igisasu cya mbere cyarashwe nyuma y’aho Perezida Kim na Trump bahuriye mu gace gahuza imipaka yombi, muri Kamena uyu mwaka.

Korea ya Ruguru yongeye kugerageza ibisasu bya missile
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
karekezi 2019-08-12 04:51:04

Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye cyane kandi biteye ubwoba: IRAN,North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,etc…Ikindi kibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye) .Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane muli iki gihe bw’ibihugu bifite atomic bombs.

2
Mazina 2019-08-11 13:09:50

@Franck, itonde gato muntu wanjye. Gukora mu jisho ry’intare yitonze yisinziriye nukubigenza gahoro. Nta reaction nimwe ubundi US iragira kuri kiriya gitambambuga usibye warnings. Ubundi bakoze reaction isi yose yakwifata ku munwa. Njye ntekereza ko Kim nta intelligence afite kuko iyo aza kuba ayifite yari kugenza gahoro agakomeza dialogues. Naho ubundi aziha amenyo yabasetsi. Kandi rwose yari ku ntera nziza aho nibura US imuha amahirwe yo kuganira nawe. Wait n see.

3
R 2019-08-11 06:28:30

Andika hano KIMU TRAMPO MUHE AMAHORO ABATUYI IYISI KUKO MUTAYIREMYE

4
Patapata 2019-08-10 23:07:41

Koreya ruguru ndayemera cyaneee.
Bamwe muba perezida nkunda harimo Putin nuwa Koreya Kim Jong Un ariko Mugabe nawe numwe muba Perezida nakunze cyane

5
Nijimbere j-christar 2019-08-10 14:47:52

Ha ni hatari

6
FRANCK 2019-08-10 14:41:35

Ariko iki gi petit ndacyemera, nicyo gishoboye abibone pe! nkund’umugabo ntacyo ampaye, nkang’imbwa ntacy’intwaye, nakomeze abereke ko nabo bava amaraso

Kwamamaza