Korea ya Ruguru yahagaritse ibiganiro yagombaga kugirana na Korea y’Epfo

7 15-05-2018 - saa 22:24, Rabbi Malo Umucunguzi

Korea ya Ruguru yatangaje ko ihagaritse ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byagombaga kuyihuza na Korea y’Epfo, kubera uburakari bwaturutse ku myitozo ya gisirikare yahuje Korea y’Epfo na Amerika.

Ibiro Ntaramakuru bya Korea ya Ruguru, KCNA, byatangaje ko iyo myitozo yiswe ’Max Thunder’ “itegura kugaba igitero ku majyaruguru n’ubushotoranyi, mu gihe hari ibiganiro bishyushye hagati ya Korea zombi.”

Ibi biganiro byari biteganyijwe kuri uyu wa 16 Gicurasi 2018, byagombaga gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu biganiro byahuje Perezida Kim Jong-un wa Korea ya Ruguru na Moon Jae-in wa Korea y’Epfo mu gace ibihugu byombi bihuriraho ka Panmunjom, mu kwezi gushize.

Icyo gihe banashyize umukono ku masezerano y’amahoro no kunga ubumwe, yari yitezweho gushyira iherezo ku ntambara y’amagambo imaze imyaka ishyamiranyije Korea zombi, yakurikiye iyeruye yatangiye muri Kamena 1950.

Korea ya Ruguru yanaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ishobora kwivana mu nama iteganywa ku wa 12 Kamena hagati ya Perezida Kim Jong Un na Donald Trump, aho byitezwe ko bazahurira muri Singapore.

Muri Werurwe nibwo Perezida Trump yatunguye benshi ubwo yemeraga ubutumire mu biganiro bigomba kumuhuza na Perezida Kim Jong Un.

Amerika na Korea y’Epfo bo batangaza ko iyo myiyereko yari igamije kunoza ubwirinzi, binafitanye isano n’amasezerano y’ubufatanye mu bwirinzi mu bya gisirikare ibihugu byombi byagiranye mu 1953.

Ikindi ngo yari igamije gushimangira ubushobozi bwo kwirinda igihe haramuka habaye ibitero biturutse hanze y’igihugu.

Amakuru avuga ko iyo myitozo ya gisirikare yatangiye ku wa Gatanu yarimo indege zirenga 100 zirimo n’umubare munini wa B-52 na F-15K.

Koreya ya Ruguru yaherukaga gutangaza ko izasenya ibikorwaremezo byayifashaga mu igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi hagati ya tariki ya 23 na 25 Gicurasi 2018.

Korea ya Ruguru yahagaritse ibiganiro yagombaga kugirana na Korea y’Epfo
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un (ibumoso) na Moon Jae-in wa Koreya y'Epfo baheruka kugirana ibiganiro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
wimbi 2018-05-16 12:05:01

ibinyamerika Niko byabaye icyo bashakaga bakigezeho amacakubiri niyo abatunze

2
Natasha 2018-05-16 10:44:55

Trump akoze nka prezida wigihugu cya super power. Ukuri nuko Yerusalem ari iya Israel. Na Bibiliya imaze imyaka 1000 irabivuga. Uretse ko nta kibi nko guturana n’abasilamu wowe utari we. Islam ihora mu ntambara ibeshyera Imana ngo ni intambara y’Imana.

3
Olivier 2018-05-16 07:34:06

Amerika ntishobotse, irabuza abavandimwe kwiyunga kuko ibona koreya zombi ziyunze zayiviraho inda imwe kuko burya abavandimwe baba ari abavandimwe. N’ubwo Koreya y’epfo ari inshuti na Amerika ariko ndabizi ntago iba yishimye gukorerwa hafi ya byose n’abandi. Rero ibonye aho icikira amerika yabikora. Amerika nayo nibyo yikanze kuko ibyo ikoze yari no kubyimura ikabikora nyuma yo guhura na koreya ariko irabisopanije. Trump ntashobotse. Baragira NGO bazabone urwitwazo rwo gutera koreya ya Ruguru. Natwe abanyafurika bitubere isomo. Bazaducamo ibice bikomeye nibabona AU Iri kugira ingufu zikwiye kuyigeza kubyo ishaka. Muzaba mureba

4
x 2018-05-16 07:25:33

abasesenguzi babahanga babonaga ko amerika idashobora kubyemera ubwumvikane bwa korea yaruguru na koreya yepfo kuko gushyira hamwe kwa korea zose,ni imbogamizi kuri amerika cyane.

5
Paccy 2018-05-16 02:08:45

Ntampamvu nimwe yo kwizera abanyamerika bareba inyungu zabo gusa kandi ibintu byari bigiye muburyo none ntanyungu bari kubibonamo bati reka tubizambye puuuuu ntabwo wabizera

6
Jeanne 2018-05-16 01:12:21

America ibujije abavandimwe kwiyunga!!!mbega akaga k’iyi si

7
J. B. Hakizimana 2018-05-15 18:09:41

Erega Koreya ya Ruguru nta mikino ifite nagatangaye Uzemerase gusenya nuclear industry yayo.ibi ntibishoboka ntibizanabaho. Ryaba ari Ikosa rikomeye. Kim Jung UN yaba akoze. Agomba gutunga ibitwaro bya kirimbuzi ubuziraherezo kuko nicyo gitinyiro gifatika koreya ya ruguru isigaranye otherwise kuyirimbura byahinduka agakino k’abana bato

Kwamamaza