Amerika yashyize yemera ko intwaro zayo yahaye Israel zishobora kuba zarakoreshejwe mu kwica amategeko mpuzamahanga mu ntambara icyo gihugu kimazemo iminsi mu gace ka Gaza.
Amerika yakunze gufasha Israel mu kuyiha intwaro, zirimo izo ikoresha mu ntambara ihanganyemo na Hamas, umutwe uyobora agace ka Gaza ari naho intambara iri kubera.
Hakunze kuvugwa ibirego bishinja Israel kwica amategeko mpuzamahanga muri iyi ntambara, cyane cyane mu kwica umubare munini w’abasivile. Israel yakunze guhakana aya makuru gusa igitutu nticyagarukiye aho, cyageze no kuri Amerika iyiha intwaro.
Amerika yakomeje kwirengagiza iyi ngingo, icyakora muri raporo nshya, iki gihugu cyemeye ko intwaro zacyo zishobora kuba zarakoreshejwe na Israel mu kwica amahame y’uburenganzira bwa muntu, arimo no gukumira inkunga igenewe abaturage ba Gaza bari mu kaga.
Icyakora Amerika ntabwo yiteguye kureka gutanga izi ntwaro kuko yemera ko Israel igomba guhashya umutwe wa Hamas, nyuma y’uko ugabye igitero gikomeye muri Israel cyahitanye abarenga 1,200.
Amerika kandi yari iherutse gutangaza ko idashyigikiye intambara Israel iri gushaka gushoza mu gace ka Rafah kari mu Majyepfo ya Gaza, ntambara byitezwe ko ishobora guhitana abaturage benshi dore ko ari ho bahungiye.
Amerika yanze gutanga intwaro yari yemereye Israel kubera ubu bwoba, icyakora Israel yongeye gutanga umuburo ivuga ko uko byagenda kose izagaba ibitero muri aka gace.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!