IGIHE

Israel: Ibisigazwa by’umupilote waguye mu Nyanja byabonetse nyuma y’imyaka 56

2 7-11-2018 - saa 17:58, Ferdinand Maniraguha

Igisirikare cya Israel cyabashije kubona ibisagazwa bya Lt Yakir Naveh, umupilote warohamye mu Nyanja ya Galileya mu mwaka wa 1962.

Uyu musirikare wari ufite imyaka 23 indege ye yaguye mu mazi ubwo yatozaga umusirikare mugenzi we gutwara indege.

Ubwo bari bageze hejuru y’inyanja, moteri yarazimye indege itangira gucika intege, birangira ihanutse mu mazi icuramye.

Nyuma y’umwaka umwe itsinda ryari rishinzwe ubushakashatsi ryabashije kubona umubiri w’umusirikare watozwaga.

Ibisigazwa bya Naveh byabonetse mu Nyanja hasi biri kumwe n’ibisigazwa by’indege tariki 25 Ukwakira uyu mwaka.

Bimaze kuboneka, byajyanywe gukorerwa isuzuma kugira ngo byemezwe koko nyirabyo.

Biteganyijwe ko ibisigazwa bya Naveh bizashyingurwa tariki 13 Ugushyingo mu irimbi rya gisirikare riri mu mujyi wa Tel Aviv.

Gushakisha Naveh byasubukuwe tariki 16 Ukwakira, bikozwe n’Igisirikare cya Israel. Ni ku nshuro ya 12 hari hasubukwe ishakisha.

Naveh yafatwaga nk’umusirikare wapfuye ariko washyinguwe ahantu hatazwi.

Amashakisha yabaye mbere cyo yabashije kubona isaha, imbunda n’intebe Naveh yari yicayeho mu ndege.

Yavutse mu 1939.Yapfuye amaze igihe gito ashyingiwe nkuko ikinyamakuru Times of Israel cyabitangaje.

Naveh waguye mu mazi n'indege yari atwaye mu 1962
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
pi.en 2018-11-10 05:29:03

yoooo.yapfuyakirimutobyongeye.anapfa.arimukwabukibirababajedisintakundi.ahezanimwijurutuzabonanakristo.agarutse

2
Rukebesha 2018-11-07 11:08:47

This is technology.Otherwise ntabwo bari kuzamubona.Birashimishije cyane.
Ariko jye nk’umukristu,ndibutsa abantu ko Bible ivuga ko ku Munsi w’Imperuka,imana izazura n’abantu barohamye mu mazi (drowned).
Ariko tujye tumenya ko hazazuka gusa abantu bapfuye bizera imana kandi bakora ibyo ishaka (Yohana 6:40).Abandi bantu batazazuka,ni abibera mu byisi gusa,ntibite ku bintu byerekeye imana.Kubera ko bene abo imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Urugero,abantu bose bali batuye isi ku gihe cya Nowa,bazize "kutita" ku bintu byerekeye imana,biberaga mu byisi gusa.NOWA akababwiriza bakanga kumva.Soma Matayo 24:37-39.Dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka imana cyane.

Kwamamaza