IGIHE

Isi ibereyemo u Bushinwa umwenda ungana na miliyari $ 5000

2 12-07-2019 - saa 07:47, Iradukunda Serge

Raporo y’Ikigo Kiel Institute for the World Economy yashyizwe hanze mu Cyumweru gishize, igaragaza ko mu 2018 Isi yari ifitiye u Bushinwa umwenda urenga miliyari $5000 zingana na 6% by’ubukungu bw’Isi.

Imibare y’iki kigo cyo mu Budage igaragaza ko uwo mwenda wikubye incuro icumi kuva mu 2000-2017 kuko mu 2000 ibihugu by’Isi byari bibereyemo u Bushinwa umwenda ungana na miliyari $ 500 zikaba zaranganaga na 1% by’ubukungu bw’Isi.

Iyi raporo igaragaza ko kandi u Bushinwa uburyo buguriza ibihugu cyane cyane ibikennye bitanyura mu mucyo kuko Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na Banki y’Isi bibasha kubona 50% gusa by’amafaranga u Bushinwa buguriza amahanga.

Iti “Ibingana na 50% by’umwenda u Bushinwa bugenera ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere ntibigaragara mu mibare ijya hanze. Ntibigira aho byanditswe mu bigo bishinzwe kureberera ubukungu nka IMF."

Iyi raporo igaragaza ko ibihugu bitanu birusha ibindi kugira umwenda munini w’u Bushinwa ari Djibouti, Tonga, Maldives, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Kyrgyzstan.

Inguzanyo u Bushinwa bwahaye amahanga, ingana na 6% by'ubukungu bw'Isi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bobo 2019-07-12 16:13:00

Ronaldo bivuze ko uyashyize mu manyarwanda yagera muri Tiliyari ibihumbi bitanu.
Cyangwa se gupanga amaki 5000 buri paki irimo miliyari y’amadolari.

2
Ronaldo 2019-07-12 01:54:15

...Miriyari $ 5000 ...ubuse bisobanuye iki?Hahhhhh

Kwamamaza