IGIHE

Iran ishobora kohereza ingabo muri Syria

0 4-12-2024 - saa 09:27, Bukuru JC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yatangaje ko igihugu cye gishobora kohereza ingabo muri Syria, gufasha iza Leta zihanganye n’inyeshyamba.

Abbas Araghchi yatangaje ko igihe cyose Syria izabisaba, nta kabuza bazayitera ingabo mu bitugu.

Yagize ati “Guverinoma ya Syria nisaba Iran kuyoherereza ingabo, tuzabirebaho.”

Inyeshyamba zishyize hamwe mu cyiswe HTS, guhera mu cyumweru gishize zatangije ibitero bikomeye ku birindiro by’ingabo za Syria mu bice byo mu Majyaruguru.

Abbas Araghchi yavuze ko badatabaye ngo imirwano ihagarare, byagira ingaruka mu bindi bihugu bituranye na Syria birimo Turukiya, Iraq, Jordanie n’ibindi.

Mu gihe bivugwa ko izo nyeshyamba zatangije ibitero zishyigikiwe na Turukiya, Iran yatangaje ko ishaka kuganiriza icyo gihugu ku buryo ibibazo bikemuka mu bwumvikane.

U Burusiya nicyo gihugu kiri gufasha Syria guhangana n’inyeshyamba ndetse kimaze iminsi cyohereza indege z’intambara zo gutsinsura inyeshyamba.

Iran yatangaje ko ishobora kohereza ingabo zayo muri Syria
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza