IGIHE

Indonesia igiye gusubiza toni 210 z’imyanda muri Australia

7 10-07-2019 - saa 12:38, IGIHE

Igihugu cya Indonesia cyatangaje ko kigiye gusubiza muri Australia imyanda isaga toni 210 mu mugambi wacyo wo kwanga kuba ikimoteri ibihugu bikize biza kumenamo imyanda.

Mu mujyi wa Surabaya haherutse gufatirwa kontineri umunani zihetse imyanda irimo ibyahi by’abana byakoreshejwe, impapuro n’ibindi.

Nyuma y’igenzura, Minisiteri ishinzwe ibidukikije muri Indonesia yahise isaba ko iyo myanda isubizwa mu bihugu yaturutsemo.

Mu cyumweru gishize, Indonesia yatangaje ko igiye gusubiza kontineri 49 z’imyanda mu bihugu birimo u Bufaransa nkuko Aljazeera yabitangaje.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Malaysia ituranye na Indonesia nayo yatangaje ko igiye gusubiza imyanda ya pulasitiki ingana na toni 45o yoherejwe ivuye mu bihugu birimo Australia, Bangladesh, Canada, u Bushinwa, u Buyapani, Arabie Saoudite na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibihugu byo mu Majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Aziya byatangiye koherezwamo imyanda myinshi guhera mu 2018 ubwo u Bushinwa bwatangazaga ko butazongera kugura imyanda ya pulasitiki iturutse mu bindi bihugu. Byatumye bimwe mu bihugu bishakisha ubundi buryo n’ahandi hantu ho kujugunya iyo myanda.

Ikigega mpuzamahanga cy’ibidukikije gitangaza ko buri mwaka mu Nyanja hamenwamo toni zisaga umunani z’imyanda ya pulasitiki.

Igihugu cya Indonesia cyatangaje ko kigiye gusubiza muri Indonesia imyanda isaga toni 210
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mwitende 2019-07-11 11:41:40

Titre ni Indonésie igiye gusubiza toni 210 z imyanda muri Australie

2
kumirwa 2019-07-11 09:23:18

Indonesia igiye gusubiza toni 210 z’imyanda muri Australia

3
Mbega 2019-07-10 14:46:32

Bajye bakoresha ibya usage unique.

4
Rich 2019-07-10 07:09:28

Title y’iyi nkuru itandukanye na content!!! Ngo indonesia igiye gusubiza imyanda muri indonesia

5
Kadudu 2019-07-10 07:07:41

Mwibeshye Indonesia ntiyakiyoherereza imyanda. Mukosore. Murakoze.

6
anonymous 2019-07-10 06:50:58

igihugu cya indonesia kigiye gusubiza imyanda muri indonesia... typing error

7
kamana 2019-07-10 05:44:27

Igihugu cya Indonesia cyatangaje ko kigiye gusubiza muri Indonesia imyanda isaga toni 210 mwabwira ubu koko iyi nkuru uwayanditse yabanje gushishoza

Kwamamaza