IGIHE

Indege za Boeing zitwara abantu mu buryo bwihariye zabuze isoko

3 15-05-2019 - saa 12:27, Umwali Zhuri

Uruganda rw’Abanyamerika rukora indege, Boeing, ruri mu bihe bikomeye cyane by’ubucuruzi kuko uretse indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max, zabuze isoko ubu n’izitwara abantu bake mu buryo bwihariye ‘Jet’ rukora ntawuzitumiza.

Kuva Boeing 737 Max ya kompanyi Ethiopian Airlines yo muri Ethiopia yakora impanuka muri Werurwe, hashize iminota micye ihagurutse, abantu 157 bose bari bayirimo bakahagisa ubuzima, uruganda rwa Boeing rwatangiye igisa n’inzira y’umusaraba mu bucuruzi.

CNN yanditse ko mu kwezi gushize ntawigeze atumiza indege zitwara abantu bake mu buryo bwihariye ‘Jet’ zikorwa na Boeing zirimo 787 Dreamliner ndetse na 777. Izi ndege ziheruka gutumizwa muri Werurwe, aho kuwa 15 Werurwe, Lufthansa yatumije Jet 20 za 787 naho British Airways itumiza 18 za 777X kuwa 22 Werurwe.

Umusesenguzi wo mu kigo Standard & Poor’s, Philip Baggaley, avuga ko nta yindi ndege ya Jet ikorwa na Boeing yaguye ndetse nta kindi kibazo cy’umutekano w’indege uretse iza 737 Max. Ariko ibibazo bya 737 Max bishobora kuba impamvu amasosiyete y’indege ashobora kuba asubitse gutumiza izindi Jet.

Avuga ko ayo masosiyete ategereje kureba niba Boeing yamanura ibiciro byayo kubera ibibazo bya 737 Max.

Amasosiyete y’indege arimo Norwegian Air na United Airlines (UAL), yavuze ko bategereje kugirana amasezerano na Boeing y’uburyo yabagenera impozamarira bitewe n’uko indege zazo za 737 Max zahagaritswe.

Ibihugu byinshi byahagaritse gukoresha indege zo bwoko bwa Boeing 737 Max mu ngendo zihagurukira ku bibuga by’indege biri ku butaka bwabyo. Birimo Ethiopia, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, Venezuela, Singapore, Ireland, Australia, Norvege, n’ibindi.

Indege zitwara abantu bake mu buryo bwihariye zikorwa na Boeing zirimo 787 Dreamliner
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Analysis 2019-05-16 11:00:10

Umuyobozi wa Boeing bishobora gushyira kera agahindurwa, kuko nyuma ya Ethiopian yavuze ko biriya byatewe namakosa yumuderevu, ubundi bigeze nyuma basanga indege za Boeing zari zamye zifite ibibazo kandi babizi, ariko bakanga bakazigurisha.

2
Owen 2019-05-16 01:17:45

Ntabwo B 777 na 787 ari indege ntoya zitwara abantu bake nkuko wabyanditse. Ni nini cyane ahubwo kuko nayo iri muri za Jambo Jets 777 niyo ikurikira 747 mugutwara benshi

3
tracy 2019-05-15 08:29:25

Abantu bake mu buryo bwihariye bivuga iki?

Kwamamaza