Icyo ibihugu bitandukanye bivuga ku kuba Trump yemeje Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa Israel

22 7-12-2017 - saa 08:55, Mukaneza M.Ange

Nyuma y’aho ku wa Gatatu Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump atangarije ko igihugu cye cyemeye ko Yeruzalemu ari wo murwa mukuru wa Israel, ibihugu bitandukanye byiganjemo iby’Abarabu byamaganiye kure iki gikorwa bigaragaza ko ari ubushotoranyi ku bayisilamu.

Ubusanzwe Yeruzalemu ifatwa nk’ahantu hatagatifu ku baturage ba Israel ndetse na Palestina, ndetse habarizwa ibimenyetso bikomeye by’amadini afatwa nk’umusingi w’amatorero atandukanye ku isi ari yo Abayahudi, Abayisilamu n’Abakirisitu.

Nubwo Israel yigaruriye Yeruzalemu mu 1967 ndetse igatangira kuhafata nk’umurwa mukuru, nta gihugu na kimwe cyari cyarigeze kibyemera ndetse ambasade zose zikaba zibarizwa i Tel Aviv.

Mu bamaganye uyu mwanzuro wa Trump harimo Ubwami bwa Arabia Saoudite bwagaragaje ko ibyo yakoze bidasobanutse kandi ari ugutandukira ku nshingano.

Nk’uko BBC yabyanditse, ubu bwami bwakomeje bugaragaza ko igikorwa cya Amerika gikoma mu nkokora inzira yo kugarura amahoro hagati ya Palestina na Israel ndetse no mu gace k’Uburasirazuba bwo hagati muri rusange.

Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Najib Razak yahamagariye Abayisilamu bo hirya no hino ku isi guhaguruka bakagaragaza bemye ko badashyigikiye na gato umwanzuro wa Amerika.

Abandi bakuru b’ibihugu barimo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May na Angela Merkel uyobora u Budage na bo bagaragaje ko badashyigikiye na gato umwanzuro wa Trump kuko uhabanye cyane na gahunda yo kugarura amahoro muri aka gace.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres we yavuze ko bari mu bihe bihangayikishije cyane, aho yagaragaje ko mu bigaragara inzira yo gushyiraho Leta yigenga ya Israel n’iya Palestina bisa n’ibitagishoboka.

Umunani mu bihugu 15 bigize Akanama gashinzwe umutekano ka Loni byahise bisaba ko hakorwa inama yihutirwa yiga kuri uyu mwanzuro wa Amerika, mbere y’uko iki cyumweru kirangira.

erezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko igihugu cye cyemeye ko Yeruzalemu ari wo murwa mukuru wa Israel
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Ibyanditswe bigomba gusohora 2017-12-08 02:35:12

Zekariya 12:3 Uwo munsi i Yerusalemu nzahahindura ibuye riremerera amahanga yose, abazaryikorera bose bazakomereka cyane, kandi amahanga yose yo mu isi azateranira kuharwanya.â€

2
Nancy 2017-12-07 12:29:14

Jerusalem nu umurwa wa Israel Trump Imana imuhe umugusha yabera avuze ikuntu kizima.

3
Ado 2017-12-07 12:04:08

Amakosa akomeye murwego mpuzamaganga, uretse kwiyumvishako isirayeri na amerika ari ibihangange ariko n’ukuvogera kuburyo bukomeye, niba isi yose izi neza ko buriya ari ubutaka bwa palestina ni gute bavuga umuntu nka trump yakwitwaza ububasha afite mu kubuza abandi umutekano. Rwose birababaje ese yumva ashimishijwe nuko hari hamaze kuba agahenge hagati y’ibihugu bwombi? Rwose n’agahinda kubona abana n’abapfakazi bihanganye n’ibifaru bo barwanisha amabuye gusa ntibikwiye kuko isiraheri yabayeho nyuma yuko palestina ibaho ariko abazi bibiriya neza ubwo aburahamu yatangaga indagano yasabyeko isaac agaba iburengerazuba Ishmael akagana iburasirazuba ariko. udashaka kumva ibitutse mukanwa k’umugaragu w’uhoraho azabona ishyano. ntakundi dusabe imana gutanga amahoro hagati y’ urubyaro rwaturutse mumugongo wa Isaac n’uwa Ishimayeli

4
Sébastien 2017-12-07 09:03:51

AMEN

5
jimmy 2017-12-07 07:10:21

abanyaisrael bari aba nomade. batagira iwabo. kuko amateka yabo azwi n igihe musa yabakuraga mumisiri abajyana mubutaka bwisezera ikanani. nonese iryo zina rikomoka kuri nde? bisobanura ko hariya kanani habaga abanyakanani. nonese mwari mwibaza abo aribo? n abanyaliban na palestine. ikindi musa ntiyabagejejeyo bisobanura ko bitwaye iwabandi. tujye twiga tureke amarangamutima

6
Immortel 2017-12-07 06:36:30

Iki nicyo gihe cyo gusohora kw’ibyo Uwiteka yasezeranije, Icyo Trump yakoze nicyo gikwiye, yakoze neza icyampa n’abandi bagakora nkawe.

7
jean de LA paix 2017-12-07 06:00:56

ndasubiza in777777, none Mu bushakashatsi wakoze se wasanze haba aha Islael cg Palestina, ibyo bikwiye kuba impamvu yuko abantu bahashirira? ka nkubaze, umuntu akwambuye inzu utuyemo mu isambu wiguriye, mukarwana ukahatakariza umwana cg umugore, inyungu waba ugize ni iyihe? Imana yemera ko abantu bapfa bazira kurwanira iby’isi ? nyamara muyivugisha umunwa gusa ariko imitima yanyu ikayiba kure!

8
Gil 2017-12-07 05:18:27

@Itorero ry’ukuri.
Amagambo uvuze ni ukuri nkuko Bibiliya ibivuga, ariko amagambo usorejeho yo anyuranye n’ukuri kw’ijambo ry’Imana. (Dore ngaya: ....nyuma itorero ry’abizeye nirimara kuzamurwa mu ijuru, igihe cyashyiriweho amahanga kizarangira, Imana isubire gukorana n’igihugu cya Isirayeli)

Dore icyo Bibiliya ivuga:

ibyahishuwe 20:1-15

Satani abohwa, abakiranutsi bimana na Yesu imyaka igihumbi

1.
Mbona marayika amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rufungura ikuzimu, afite n’umunyururu munini mu ntoki ze.

2.
Afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera, ari yo Mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi,

3.
akijugunya ikuzimu arahakinga, ashyiriraho ikimenyetso gifatanya, kugira ngo kitongera kuyobya amahanga kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira, icyakora nishira gikwiriye kubohorerwa kugira ngo kimare igihe gito.

4.
Mbona intebe z’ubwami, mbona bazicaraho bahabwa ubucamanza. Kandi mbona imyuka y’abaciwe ibihanga babahÅ ra guhamya kwa Yesu n’ijambo ry’Imana, ari bo batÄ ramije ya nyamaswa cyangwa igishushanyo cyayo kandi batashyizweho ikimenyetso cyayo. Barazuka bimana na Kristo imyaka igihumbi.

5.
Uwo ni wo muzuko wa mbere. Abapfuye basigaye ntibazuka, iyo myaka igihumbi itarashira.

6.
Ufite umugabane wo kuzuka kwa mbere arahirwa kandi ni uwera. Urupfu rwa kabiri ntirubasha kugira icyo rutwara abameze batyo, ahubwo bazaba abatambyi b’Imana na Kristo kandi bazimana na yo iyo myaka igihumbi.

7.
Iyo myaka igihumbi nishira, Satani azabohorwa ave aho yari abohewe.

8.
Azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mpfuruka enye z’isi, Gogi na Magogi kugira ngo ayakoranirize intambara, umubare wabo ni nk’umusenyi wo ku nyanja.

9.
Bazazamuka bakwire isi yose, bagote amahema y’ingabo z’abera n’umurwa ukundwa. Umuriro uzamanuka uva mu ijuru, ubatwike,

10.
kandi Satani wabayobyaga ajugunywe muri ya nyanja yaka umuriro n’amazuku, irimo ya nyamaswa na wa muhanuzi w’ibinyoma. Bazababazwa ku manywa na nijoro iteka ryose.

11.
Mbona intebe y’ubwami nini yera mbona n’Iyicayeho, isi n’ijuru bihunga mu maso hayo, ahabyo ntihaba hakiboneka.

12.
Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze.

13.
Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n’Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze.

14.
Urupfu n’Ikuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook
15.
Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy’ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro.

9
Adolph 2017-12-07 05:18:16

Wemeze Mr bwana trump,uwutavyemera nu kumukubita nta mikino.

10
Rwema 2017-12-07 04:54:29

Ariko rero nuko abayobozi bisi bose bigize intumva. Hari ibibazo bikwiye kwibazwaho ....
1. Ninde uhitiramo igihugu umurwa mukuru. Sicyo ubwacyo? None kuba USA yemeje ko ari Jerusamel kuki biba ikibazo kubandi batari ISRAEL
2. Ese kuba amasezerano yemeza ko Jeruzarem yaba Capital y ibihugu bibiri , bibuza USA kwemera ko ari na Capital ya ISRAEL ? wapi.

Ubufaransa abarabu mbura Logic yabo. Sinumva nimpamvu byateza imvururu? none se ISRAEL ifite uruhe ruhare mubyo TRUMP yemeza ?

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza