IGIHE

Ibigo 28 byo mu Bushinwa byakumiriwe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika

0 8-10-2019 - saa 14:55, Umwali Zhuri

Ibigo bya leta ndetse n’iby’ubucuruzi mu Bushinwa bigera kuri 28 byahagaritswe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kuvugwaho ko bihonyora uburenganzira bwa muntu mu ntara ya Xinjiang.

Ibi bigo ntibyemerewe kugura ibicuruzwa by’ibigo byo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bitabiherewe uburenganzira. Ibi bigo birimo ibikora ibikoresho by’ikoranabuhanga ry’ubugenzuzi bishinjwa guhonyora uburenganzira bw’abaturage b’aba- Uighur.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko u Bushinwa buhoza ku nkeke abaturage biganjemo abayisilamu b’aba Uighur mu nkambi z’agateganyo bashyizwemo. U Bushinwa buvuga ko babashyize muri izi nkambi mu kurwanya ubuhezanguni.

U Bushinwa bwavuze ko ibi birego ari by’uburenganzira bwa muntu ari ukwivanga kwa Amerika muri gahunda zabwo z’imbere mu gihugu.

Amerika ivuga ko ibigo 28 byose byagiye mu mugambi w’u Bushinwa w’ubugome, ubugenzuzi bukabije, ndetse n’ikoranabuhanga rihambaye ryo kugenzura aba Uighurs, abanya-Kazakhstan ndetse n’abandi bayisilamu.

Ibigo byafatiwe ibihano birimo Urwego rushinzwe umutekano muri Xinjiang n’ibindi 19 bito bya leta. Hariho kandi Hikvision, Dahua Technology na Megvii Technology, bizobereye mu ikoranabuhanga ryo gucunga umutekano binyuze mu kumenya isura y’umuntu.

Hikvision ni ikigo gikomeye cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryo gucunga umutekano ku Isi.

Ntabwo ari ubwa mbere Amerika ishyize ibigo by’u Bushinwa ku rutonde rw’ibyafatiwe ibihano mu bijyanye n’ubucuruzi. Muri Gicurasi zatangaje ibihano kuri Sosiyete y’Ikoranabuhanga ya Huawei, bituma Google yanzura ko Huawei itazongera gukoresha porogaramu zayo za Android muri telefoni ishyira ku isoko.

Izingiro nyamukuru ry’ikibazo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Huawei ni uko iki gihugu cy’igihangange ku Isi cyagaragaje impungenge zo kuba u Bushinwa (aho Huawei ibarizwa) bushobora kwifashisha ibikoresho bya Huawei mu kuneka ibindi bihugu n’ibigo bitandukanye.

Iyo ni yo mpamvu mu 2012 Amerika yabujije sosiyete zitandukanye gukoresha ibikoresho bitanga internet bya Huawei.

Ibigo byakumiriwe birimo Hikvision imenyerewe mu ikoranabuhanga ryo gucunga umutekano
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza