Umutwe wa Hamas wasohoye amashusho yerekana imfungwa ebyiri z’Abanya-Israel yafashe mu Ukwakira 2023 ubwo yagabagayo igitero, ari zo Omri Miran na Keith Siegel ufite n’ubwenegihugu bwa Amerika.
Muri ayo mashusho, Siegel agaragara avuga asa n’ufite igihunga, asaba Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kugirana imishyikiranno na Hamas kugira ngo babe barekurwa. Aya ni yo mashusho ya mbere Siegel agaragayemo kuva yafatwa na Hamas ku wa 7 Ukwakira umwaka ushize ari kumwe n’umugore we, waje kurekurwa mu Ugushyingo.
CNN ntiyigeze imenya igihe n’ahantu ayo mashusho yafatiwe, gusa abo bafashwe bumvikana bavuga ko bamaze iminsi isaga 202 batabasha kwizihiza ikiruhuko cya Pasika y’Abayahudi kizarangira ku wa kabiri. Ibyo bisobanuye ko ayo mashusho yaba yarafashwe ku wa kane ushize.
Minisitiri w’Intebe wa Israel Netanyahu kugeza ubu ntaragira icyo atangaza kuri ayo mashusho, cyangwa ngo hagire urundi rwego rubivugaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!