Gusambanya abagore bishinjwa abakozi ba Oxfam byatumye umwe mu bayobozi bakuru yegura

1 13-02-2018 - saa 09:26, Mukaneza M.Ange

Mu gihe abakozi b’Umuryango Nterankunga w’Abongereza, Oxfam muri Haiti no muri Tchad bakomeje gushinjwa kuba baragiye basambanya abagore n’abakobwa bo muri ibi bihugu, umuyobozi mukuru wungirije w’uyu muryango yeguye.

Penny Lawrence abaye umuyobozi wa mbere muri Oxfam uvuye ku mirimo ye, nyuma y’uko ibi birego bitangiye kuvugwa mu cyumweru gishize ndetse abayobozi bagashinjwa kuba barabihishiriye.

Kuwa mbere nibwo Oxfam yatangaje ukwegura kwa Lawrence, nyuma y’inama n’abayobozi muri Guverinoma y’u Bwongereza, aho uyu muryango watakambye ngo udahagarikirwa inkunga itangwa na leta.

Abayobozi ba Oxfam bashinjwa kuba baragerageje guhishira imyitwarire itari myiza ya bamwe mu bakozi mu nzego z’uyu muryango, boherejwe muri Haiti nyuma y’umutingito wabaye mu 2010 ugahitana abantu bari hagati y’ibihumbi 200-300.

Ikinyamakuru The Times cyatangaje ibijyanye n’ibi birego mu mpera z’icyumweru gishize cyavuze ko abakozi ba Oxfam ndetse na Roland van Hauwermeiren wari umuyobozi ku rwego rw’igihugu muri Haiti, bafashe ibyari ibiro bakabihindura inzu zikorerwamo ubusambanyi, abagore n’abakobwa bakoreshwaga uburaya bagategekwa kwambara imipira iriho ikirango cy’uyu muryango.

Lawrence yatangaje ko byagaragaye ko ibi bikorwa by’urukozasoni by’abakozi ba Oxfam, byatangiye kuvugwa mbere y’uko Hauwermeiren, n’itsinda rye ryakoreraga muri Tchad bimurirwa muri Haiti, akaba afite ikimwaro aterwa no kuba ibikorwa nk’ibi byarabaye arebera, kandi icyo gihe yari umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’umuryango.

Nyuma y’ibi birego, Umunyamabanga w’Ikigega cy’u Bwongereza gishinzwe gutanga ubufasha mu iterambere mpuzamahanga, Penny Mordaunt yatangaje ko Oxfam ishobora kubura inkunga yagenerwaga na leta. Umwaka ushize iki gihugu cyahaye uyu muryango amafaranga agera kuri miliyoni 44 z’amadolari.

Mordaunt yavuze ko gusaba imbabazi kwa Oxfam bidahagije, ahubwo igikwiye gushyirwamo imbaraga ari ingamba n’ibikorwa bigiye gukurikiraho.

Umuvugizi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, ku wa Mbere nawe yatangaje ko leta nta mpuhwe izashyira mu ngamba zizafatirwa abakozi ba Oxfam bavugwa muri iki kirego, gusa ntiyabivugaho byinshi.

Ni mu gihe Ambasaderi wa Haiti mu Bwongereza, Bocchit Edmond yabwiye CNN ko Oxfam ishobora kujyanwa imbere y’ubutabera bw’igihugu cye ndetse abayobozi bayo bagomba kwitaba Minisiteri y’Ubutabera.

Ati “Tuzasuzuma ibijyanye n’iki kibazo, kandi ndizera ko hazabaho gusangira amakuru. Ikindi ndatekereza ko hagomba no gufatwa imyanzuro ishingiye ku mategeko.”

Ubuyobozi bwa Oxfam ntibuhakanya ibishinjwa abakozi bayo, aho bwemeza ko hari icyo bwatangiye gukora kandi butigeze bushaka kubahishira. Uyu muryango uvuga ko atari wo gusa ufite iki kibazo, ahubwo kigaragara no mu bandi bakora ibikorwa by’ubutabazi.

Penny Lawrence yeguye ku mwanya we nyuma y'ibibazo by'abakozi bafashe abagore ku ngufu

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Faustin 2018-02-13 10:26:00

Gusambana no gufata ku ngufu ni ibintu 2 bitandukanye, ....ndetse cyane!

Kwamamaza