Botswana: Ambasaderi wa Amerika yasabwe gusobanura niba iri mu bihugu Trump yise ‘imisarani’

16 12-01-2018 - saa 17:55, Mukaneza M.Ange

Nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump agereranyije ibihugu bya Afurika n’imisarani, Botswana yatumijeho ambasaderi w’iki gihugu kugira ngo asobanure niba na yo iri mu byavuzwe.

Kuwa Kane ni bwo Trump wari mu nama yiga ku kibazo cy’abimukira yari ihuje Abadepite bakomoka mu mashyaka abarizwa muri Amerika, yibajije impamvu bemera kwakira abimukira baturuka mu bihugu bya Afurika na Haiti agereranya n’umwanda wo mu bwiherero.

Ati” Kuki dushaka ko bariya bantu bose baturuka mu bihugu by’umwanda (shithole countries) baza hano?”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Botswana, rivuga ko bahamagaje ambasaderi wa Amerika muri iki gihugu, kugira ngo bamugaragarize uburyo bababajwe n’amagambo ya Trump ndetse anasobanure niba nabo bari mu bagereranywa n’imisarani, kuko bafiteyo abaturage, mu gihe hari n’abandi bashobora kuba bateganya kuhasura.

Iri tangazo riragira riti “ Guverinoma ya Botswana iribaza impamvu Trump ashobora gukoresha ijambo riharabika, igihe ari kuvuga ku bihugu bimaze imyaka myinshi bifitanye umubano na Amerika.”

Bakomeje bagaragaza ko kuba baragiye bakira ndetse bagacumbikira Abanyamerika, ndetse mu mpera z’uku kwezi bakaba bazakira itsinda riturutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, bituma bashimangira ko imvugo ya Trump idakwiye ndetse yuzuyemo ivangura.

Botswana kandi yahamagariye Umuryango w’iterambere rya Afurika y’Amajyepfo SADC, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU n’ibindi bihugu byo kuri uyu mugabane no ku isi guhuza ijwi bakamagana amagambo ya Trump.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Trump yavuze ko nta jambo riharabika yigeze avuga ku banya-Haiti, uretse kuba ari igihugu gikennye cyane kandi gifite ibibazo.

Ati” Ntabwo nigeze mvuga ngo ‘tubirukane’, byahimbwe n’aba-democrates. Mfitanye umubano mwiza n’Abanya-Haiti. Birashoboka ko ubutaha nzajya mfata amajwi y’inama. Birababaje, nta cyizere.”

Mu masaha yari yabanje Trump yari yanditse ko nubwo imvugo yakoresheje muri iriya nama yari ikomeye, ntaho ihuriye n’ibyasakaye ndetse yongera gushimangira ko icyo bakeneye ari abimukira bazagira uruhare mu guteza imbere Amerika.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
rugema 2018-01-16 09:10:10

Njye yadufashe uko twifata. Abarohama mu nyanja buri munsi,abafata indege, mu biruhuko,ababitsa aho bumva bizeye imari yabo, bose baturatira Amerika.UMUNTU AGUHA IGIHEMBO CYO KUJYAYO UKISHIMA NKAHO ARI MU IJURU RY’ABADAPFA. ni twe tubitera. cyokora wenda twabyigiraho tukifata.

2
king 2018-01-13 17:37:48

ge ndumva tutakibaza kubya trump kuko 1-ntacyo twamukoraho. 2-ubwacu abanyafurika 90% ntagaciro dufite kuko ubuzima tubamo twese turabizi ko ari ubuzima busuzuguritse .... Nahimana numwana w’umunyafurika

3
NIYONKURU JAFALI 2018-01-13 12:54:30

Nukur uwo mugabo yibaz ko arenz abandi bose ariko yibuke ibyabaye kuri farao nawene natatuza imana izomuvuma

4
Rebera 2018-01-13 10:48:34

Kujyira umugabane USA kora biroroshye.
Kujyira igihugu kizima birakomeye. Abanyafurika bafite icyo bahise mo, n’abanyamerika bafite icyo bahisemo.

5
prince 2018-01-13 07:01:27

aya magambo trump yavuze ndizera ko aributere ishyari Au(Africa) muri gahunda yo kwigira. Mana ibuka Africa.iyo urebye abantu barwa munyanjya buri gihe ntaho bitaniye...... intambara;kwikubira...

6
Buvunderi 2018-01-13 02:55:58

Mwirinde kurenganya Mr Trump; uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba umwishe.
Ubuse koko ibyo bihugu bibaye bitari uko yabyise byaba nta mwanzuro byafashe
kuri ako gasuzuguro? Gusa namumenyesha ko umwana asangira n’uwishe se mu gihe atarakura,
iyo amaze kuba umusore ntibongera gusangira!

7
said 2018-01-13 02:11:06

Botswana iri kwikirigita ikiseka yakora iki kuri USA erega kuko ubwacu nta AGACIRO dufite murasha ko USA ariyo ikaduha kandi natwe tutagafite !!!

8
divin 2018-01-13 02:08:36

Andika hano
Vyukuri nimba Au arumuryango ufise akamarokubanyafrica jyewe nagiransabe nyakubahwa president warepuburika yurwanda agiye kuwukurira agiricoyakora kwijambo ryumukuru wigihugu gikomeye kwisi nk’amerika ndabaza:America ntabihano yafatirwa nkuko nayo ijyibigenza kubindi bihugu-iyo trump atumye abakozi be gutora mining yacu ariyimutuma kudutuka nyakubahwa yagizengo twishakemwo kubaho nkanyafrica yavuzukuri harageze humuramaso ncuti zajye,ndasaba mwebwe abanyamakuru mugiricomukoze ,ndashaka ngodusabe murupfasoni ariko imyigaragambyo Au idushirireho itariki twayikorera nkabanyafrica mubihuguvyose binyamuryango ndasaba ngo ambasade zamerica ngoziduhe insiguro ndasaba ngo banyamakuru mushireho utumwabwanje mundimi nyinshi nurupfasoni ngo ubusabebwanje bushikirizwe abobureba mudushirireho na compte yubusabe kuvyonavuze hejuru mwabamukoze cyane uwabanshigikiye yandike (Africa stand-Up)Africa haguruka-Africa-simama-afrique les-vevous:wabumfashije gusaba Au ngwiricikora muvyotwavuze

9
volvo fm 750 2018-01-13 00:30:41

ntabwo yabesheye erega abanyafurika ntidushaka kuba iwacu

10
Mbarushimana J Baptiste 2018-01-12 23:27:56

Mwaramutse bavandi America yatoye itahanuje umugabo atuburiye mumashyi nomunudihopee gusa ibyaye ikiboze nukonyine.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza