Bidasubirwaho Perezida Donald Trump yemeje Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel

18 7-12-2017 - saa 07:17, Philbert Girinema

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump, yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu, igihugu cye cyemeje ko Yeruzalemu ari wo Murwa Mukuru wa Israel, bikaba ari intambwe itewe mu rugendo rugana ku mahoro mu Burasirazuba bwo hagati.

Trump yabitangarije muri White House, avuga ko ‘ibi bigamije inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no gushaka amahoro hagati ya Israel na Palestine’. Yongeyeho ko yategetse ko Amabasade ya USA itangira imyiteguro yo kuva i Tel Aviv ikimukira i Yeruzalemu.

Nkuko BBC ibitangaza, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko ari umunsi w’amateka kandi Israel ishimiye ibikuye ku mutima Perezida Trump.

Umujyi wa Israel ufite ahantu hatatu hatagatifu ku bemera Imana. Agace k’Uburasirazuba bwa Yeruzalemu, Israel yakigaruriye igakuye mu maboko ya Jordanie nyuma y’intambara y’iminsi itandatu yo mu 1967, gusa mu rwego mpuzamahanga aka gace ntabwo gafatwa nk’akayo.

Aka gace Abanya-Palestine bemeza ko kazagirwa Umurwa Mukuru wa leta nshya izashingwa mu gihe kiri imbere, ubwo ibiganiro byo kugarura amahoro byatangiye mu 1993 bizaba bigeze ku musozo.

Iki cyemezo cya Trump cyakunze kunengwa n’abatari bake barimo; Papa Francis na Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, watangaje ko azahita acana umubano na Israel. Gusa Trump yavuze ko nta kindi cyari gikwiye uretse kwimika ukuri. Yahamagariye impande zose kubaha ahantu hatagatifu hari i Yeruzalemu.

Umutwe ugendera ku matwara ya Islam wo muri Palestine, Hamas, watangaje ko icyemezo cya Trump, ari ugufungura amarembo aganisha ku kubangamira inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri kariya karere.

Bidasubirwaho Perezida Donald Trump yemeje Yeruzalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
kaka 2017-12-10 07:35:26

Buriya rero ibintu na Biblia yivugira sinzi impamvu abantu batinda kubyemera nkaho bayirusha ukuri.

2
kaka 2017-12-10 07:35:25

Buriya rero ibintu na Biblia yivugira sinzi impamvu abantu batinda kubyemera nkaho bayirusha ukuri.

3
kaka 2017-12-10 07:35:25

Buriya rero ibintu na Biblia yivugira sinzi impamvu abantu batinda kubyemera nkaho bayirusha ukuri.

4
florent barigira 2017-12-08 11:38:49

Bariya nabavandimwebagombakuhasangira bose bakahagira uburenganzira ntakumirwayakunze inyungu z’americ

5
Hategekimana 2017-12-07 13:48:50

Icyakora kimwe mbona buri muperezida wa America aba afite ake gashya urugero:Obama ajyaho ,ngo numwirabura nyamara niwe wakijije isi Osama None Donald nawe ahaye Israel umurwa mukuru nzaba mbarirwa ibyiyisi

6
AGATIKIMANA 2017-12-07 13:19:31

Wowe wiyise ITORERO RY,UKURI,uri igikuri mu mitekerereze,n,ibyo bi references byawe by,ibinyoma.
Ukuri ni uko abanyamerika n,abambari babo banga Islam kandi n,iyo bateka ibuye rigashya ntibazayishobora kuko agati kateretswe n,Imana kadahungabanywa n,umuyaga.
Islam izahoraho kandi izatsinda.Rira bien qui rira le dernier.
Islam=Amahoro.
Amahoro y,Imana abe mubatuye isi bose!

7
pas 2017-12-07 10:55:23

mudufashe mushyire mukinyarwanda ijambo rya President Trump yavuze yemeza Yeluzalumu nka Capital

8
BISERUKA Prince 2017-12-07 07:31:08

president trump iri zina mwitegereze neza rivuga impanda iravuze rero nibyo nanjye muri inyuma Imana yera yo mu ijuru imuhe umugisha kuko ibi nibyo bizima

9
Lol 2017-12-07 07:01:43

USA ntiramara n’imyaka 400 iroho ariko bariya bamaze irenga 3000 barwana. Kuki yita mu mata nk’isazi?

10
Jbaptiste 2017-12-07 06:40:57

Ibyo nyakubahwa Trump yemeje ni ukuri kandi ukuri guca muziko ntigushye.biranejejecyane

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza