IGIHE

Apple irateganya kongera ikoranabuhanga rya AI muri iPhone 16

0 11-05-2024 - saa 08:50, Umwali Zhuri

Nyuma yo gutinda kwinjira mu kibuga, kuri ubu amakuru avuga ko Apple yahagurutse n’iyonka ishaka gukora ibishoboka byose kugira ngo idasigara inyuma mu ikorabuhanga rishya rya Artificial Intelligence (AI).

Samsung n’izindi nganda za telefoni zigeze kure zibyaza umusaruro iri koranabuhanga, mu gihe Apple nta kinini yari yakoze kuri iPhone iherutse gushyira hanze.

Icyakora ibi ntibizongera ukundi kuko ubuyobozi bukuru bwa Apple buri mu mishinga ikiri ibanga, ariko igamije gukora ibishoboka byose iPhone 16 zizasohoka muri Nzeri, zikazaba zifite ikoranabuhanga rihambaye, zifashijwe cyane na AI.

Mu bishobora gukorwa bitegerejwe harimo kuvugurura ikoranabuhanga rya Siri, ku buryo aho gusubiza utubazo duto kandi twihuse, ishobora no kuganira n’uri kuyikoresha mu buryo burambuye, ibi bikarushaho gufasha abakoresha iPhone.

Ubuyobozi bwa Apple busanga AI ari ikibazo gikomeye cyane ku buhangange bw’uru ruganda muri rusange, kuko rishobora gufasha ibindi bigo bikora telefoni, cyane cyane ibyo mu Bushinwa, gutera imbere mu buryo bwihuse kandi buhendutse.

Apple igeze kure imigambi yo gukoresha AI muri iPhone 16
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza