IGIHE

Amerika yongeye guhendahendera abaturage bayo kuva muri Ethiopie inzira zikigendwa

0 24-11-2021 - saa 14:16, Dufitumukiza Salathiel

MinisiterI y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahamagariye abaturage b’icyo gihugu bakiri muri Ethiopie kuhava inzira zikigendwa.

Mu nama yakozwe n’abayobozi batandukanye bo muri iyo Minisiteri hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 22 Ugushyingo 2021, bashimangiye ko intambara iri kubera muri Ethiopie ikwiye gutuma Abanyamerika bumva ko hadatekanye bakahava ingendo z’indege zigikorwa.

Uwari uhagarariye ishami rishinzwe imibereho myiza no kurinda Abanyamerika baba mu mahanga, yagize ati “Ndashimangira ko Amerika isaba abenegihugu bayo kuva muri Ethiopie ubu ngubu, ingendo z’indege zigikorwa. Ubutumwa bw’ingenzi dutanga ni ubu; mwitegereza ko ibintu bijya irudubi kurushaho ngo mubone gufata umwanzuro wo kuhava, muhave mbere y’uko bihindura isura.”

Yavuze ko mu gihe ingendo z’indege zisanzwe zizaba zahagaritswe kubakurayo bizaba bigoranye, bityo ko bataha ubu n’abafite imbogamizi bakegera Ambasade ya Amerika muri Ethiopie ikabafasha.

Ku Banyamerika bafite ababyeyi, abana cyangwa abo bashakanye badafite pasiporo na Visa za Amerika, basabwe kwegera Ambasade na bo ikabibafashamo.

Abayobozi batandukanye bari muri iyo nama bongeye kwihanangiriza Abanyamerika bari muri Ethiopie ko ubwo bufasha buri gutangwa ubu kandi bitazwi igihe buzahagarikirwa ndetse ko nta ndege za gisirikare ziteganywa kuzoherezwayo ngo zijye kubakurayo mu gihe izisanzwe zaba zahagaritswe.

Umwaka urirenze ingabo za Guverinoma ya Ethiopie iyobowe na Dr Abiy Ahmed zihanganye n’abarwanyi ba TPLF mu Ntara ya Tigray iri mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Byatangiye bisa n’aho ari ukwirwanaho kwa Tigray kuko Dr Abiy yashakaga kuyiyobora na yo ariko ubu arasumbirijwe kuko abarwanyi ba TPLF baragera amajanja Umurwa Mukuru, Addis Ababa, kandi bariye karungu ngo bagomba kumuhirika ku butegetsi.

Baragenda baterwa ingabo mu bitugu n’abo mu yandi moko atandukanye adashyigikiye guverinoma ya Dr Abiy.

Dr Abiy amaze iminsi yumvikana ahamagarira abaturage ba Ethiopie kwitegura kwirwanaho, abahoze mu gisirikare bakagaruka kurwana ku gihugu cyabo kandi ko na we yiteguye kuyobora urugamba.

Ababarirwa mu bihumbi bamaze kuhasiga ubuzima abandi bugarijwe n’inzara kandi kubagezaho ubufasha ni ingorabahizi. Abavuye mu byabo barabarirwa muri za miliyoni.

Amerika yongeye gukangurira abaturage bayo kuva muri Ethiopie indege zisanzwe zikigenda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza