Amerika yikuye mu bihugu bigize UNESCO

5 12-10-2017 - saa 16:22, IGIHE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikuye mu bihugu by’ibinyamuryango bigize Ishami rya Loni rishinzwe Umuco n’Uburezi, UNESCO, aho zavuze ko ribangamira inyungu za Israel.

Uyu mwanzuro uzashyirwa mu bikorwa mu buryo bwa burundu ku wa 31 Ukuboza 2018.

Amerika yavuze uyu mwanzuro utafashwe mu buryo buhutiyeho ndetse ujyanye n’ibibazo biyireba bifitanye isano na UNESCO kimwe n’amavugururwa y’ingenzi akwiye muri iri shami rya Loni.

Gusa ngo iki gihugu kizakomeza gukurikiranira hafi ibikorwa bya UNESCO nk’igihugu kitari ikinyamuryango ahubwo nk’indorerezi mu rwego rwo gutanga ibitekerezo n’ubunararibonye.

UNESCO izwi cyane ku ngoro ndangamateka nk’iya Palmyra iri muri Syria n’iya Grand Canyon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Irina Bokova, yatangaje ko bibabaje kuba Leta Zunze Ubumwe zivuye muri iri shami rya Loni.

Mu 2011, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zahagaritse ingengo y’imari zageneraga UNESCO nyuma yaho iri shami rihaye ubunyamuryango busesuye Palestine.

Bivugwa ko uku kuva muri uyu muryango kandi bifitanye isano na gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kugabanya ingano y’amafaranga itanga mu miryango itandukanye ku isi.

Hagati aho UNESCO iri mu rugendo rwo gushaka undi muyobozi mushya ugomba gusimbura Bokova aho abaminisitiri bo muri Qatar n’u Bufaransa, Hamad bin Abdulaziz al-Kawari na Audrey Azoulay, aribo bahataniye cyane uyu mwanya.

U Rwanda rusanzwe ari igihugu kinyamuryango cya UNESCO kuva itariki ya 07 Ugushyingo 1962.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikuye mu bihugu by’ibinyamuryango bigize Ishami rya Loni rishinzwe Umuco n’Uburezi, UNESCO
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kalisa Abdul 2017-10-12 11:35:40

Ubwo se uburezi muri Africa ntiburahita buhagarara ko bakoreshaga amafranga menshi avuye muri UNESCO?

2
Geuh 2017-10-12 11:29:58

Ibihugu bishaka kubangamira Israel ntamugisha bifite urakoze cyane USA niyo mpanvu uzaguma uruwambere kwisi

3
Vivk 2017-10-12 11:28:21

Zigize neza

4
Ndemezo 2017-10-12 11:09:49

Ubwo inshuti yacu ivuyemo reka natwe twiviremo noneho

5
ndayishimiye jean claude 2017-10-12 10:57:30

Niyo mpamvu HE PK ari umugabo ureba kure iyi politique yo kwigira irashaririye! ariko irakwiye kwiyumvisha kudashingira kuby abandi ukirwanaho ariko niyo nzira rukumbi yo kubahwa no guteganyiriza ahazaza hatajegajega, si igitangaza ko ibyo batanga bitazahoraho iherezo

gusa mpora nsaba Imana kdi mparanira ko abanyarda twiyumvamo magirirane (ubumwe ) tugakora cyane tuzagera ahatubereye. Abashyize hamwe Imana irabasanga.

Kwamamaza