IGIHE

Abanyamategeko b’Igikomangoma Andrew gishinjwa gusambanya umwana bigaramye ibyo kwitaba urukiko

0 14-09-2021 - saa 08:59, Bukuru JC

Abanyamategeko b’Igikomangoma cy’u Bwongereza, Andrew, bavuze ko batarakira ubutumira bubasaba kwitaba urukiko, mu rubanza iki gikomangoma kiri kuregwamo na Virginia Giuffre, uvuga ko mu 2001, yahatirijwe na Andrew kuryamana nawe ubwo yari afite imyaka 17 gusa.

Abanyamategeko b’uyu mugore, bari bajyanye impapuro zimenyesha Igikomangoma Andrew iby’iki kirego kugira ngo uruhande rwe ruzitabe, ariko abarinzi b’iki gikomangoma banga ko abazijyanye binjira aho atuye, babasaba kuzisiga ku muryango zikazashyikirizwa abanyamategeko be.

Andrew Brettler, umwe mu banyamategeko b’Igikomangoma Andrew bakabaye barakiriye iki kirego, yavuze ko ntacyo barabona, ariko ashimangira ko umukiliya we yiteguye kuzahangana n’ibi birego yavuze ko ‘bishingiye ku busa’.

Giuffre avuga ko yaryamanye n’Igikomangoma Andrew bigizwemo uruhare na Jeffrey Epstein, wari inshuti na Andrew, akaba yariyahuriye muri gereza nyuma yo gushinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, ndetse akanagira uruhare mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu.

Uyu Epstein niwe wahuje Andrew na Giuffre, arangije yishyura uyu mukobwa ibihumbi 15$, anamusaba ko azongera guhurira na Andrew i New York izindi nshuro ebyiri.

Giuffre uri mu bagore bashinje Epstein kubafata ku ngufu, amaze igihe kinini aca amarenga yo kuzarega Igikomangoma Andrew, uretse ko cyakunze guhakana iby’ibi birego, na cyane ko bifite uburemere kuko uwabikorewe icyo gihe yari umwana utarageza imyaka 18.

Igikomangoma Andrew ari kumwe na Giuffre mu 2001 mu Bwongereza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza