IGIHE

Abadepite b’u Bwongereza banze ko buva muri EU nta masezerano yemeranyijwe

0 13-03-2019 - saa 22:25, IGIHE

Abadepite 312 kuri 308 batoye ko u Bwongereza butagomba kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, nta masezerano y’imikoranire yemeranyijwe, mu gihe iminsi isigaye ku gihe bwahawe ngo buve uri uyu muryango ibarirwa ku ntoki.

Gusa si wo mwanzuro wa nyuma ndetse ntunakumira ko u Bwongereza bugomba kuva muri EU.

Ibyavuye mu itora ryo kuri uyu wa Gatatu bisobanuye ko abadepite bagomba kwemeranya ku busabe bwo kwigiza inyuma itariki u Bwongereza bwagombaga kuviramo muri EU, nk’uko BBC yabitangaje.

Biteganywa ko itora rizaba kuri uyu wa Kane, byakwemezwa ndetse na EU ikabiha umugisha, u Bwongereza ntibuzahite buva muri uyu muryango ku wa 29 Werurwe nk’uko byari byemejwe, kugira ngo hakomeze ibiganiro ku mikoranire izaranga impande zombi nyuma yo gutandukana.

Minisitiri w'Intebe Theresa May ntarabasha kwemeranya n'abadepite ku buryo bwo kwivana muri EU
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza