IGIHE

Urubanza rw’abaregwa gukorana na FDRL no gutera igisasu kwa Meya rwasubitswe

2 10-09-2019 - saa 21:54, Akayezu Jean de Dieu

Urukuko rw’Ubujurire rwasubitse iburanisha ry’Abanyarwanda bari barahamijwe ibyaha byo gukorana na FDRL no kuba inyuma y’igisasu cyatewe mu rugo rw’uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Musanze, kigahitana umwana kigakomeretsa abandi.

Aba bose bakatiwe ku wa 12 Werurwe 2015. Urugereko rw’Urukiko Rukuru mu Karere ka Musanze rwabahamije ibyaha birimo kwinjiza intwaro mu gihugu no kuzitunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ubwicanyi no gukomeretsa umuntu ku bushake ku buryo bubabaje.

Habimana Sadiki, Jotham Nsengiyumva, Pasiteri Emmanuel Rukera, Uwihanganye Jean Marie Vianney n’abagore babiri Murekatete Agnes Nyirahabimana Berancille bakatiwe gufungwa burundu.

Hari kandi abakatiwe imyaka 10 y’igifungo bitewe no guhamwa na bimwe muri ibi byaha n’uruhare bagiye bagira mu kugaragaza ukuri kw’ibyaha bashinjwaga. Abakatiwe iyi myaka ni Niyitegeka Innocent, Nsabimama Jean Bosco, Nyiransengimana Angelique, Kamari Theoneste naTuyishimire Eliavan.

Batatu mu baregwaga bagizwe abere nyuma yo gusanga ibyaha bakekwagaho bitabahama. Abo ni Niyomugabo Fiacre, Munyaziboneye Tite na Cyizere Jacques.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwakiriye abarimo Kamali Theoneste, Niyitegeka Innocent, Tuyishimire Eliavan, Nsabimana Jean Bosco, Rukera Emmanuel, Murekatete Agnes, Habimana Sadiki, Nyiransengimana Angelique na Nyirahabimana Berancille.

Bajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru mu Rugereko rwa Musanze.

Ubwo bitabaga Urukiko bamwe muri bo ntibari bafite ababunganira ndetse n’umwe mu baregera indishyi ari nawe mubyeyi wa IP Mucyurabuhoro Clement wishwe arashwe.

Umucamanza yatangije iburanisha ahagana saa tanu z’amanywa ahamagara abaregwa n’ababunganira ariko babiri mu baregwa ntabwo bari bazanye n’ababunganira mu mategeko.

Ibindi byagaragaye nk’inzitizi mu iburanisha ry’uyu munsi ni uko mu bantu icyenda bo mu miryango ibiri baregera indishyi nta n’umwe wigeze ugera mu rukiko ndetse n’uwari wabashije kuza, Hirwa Nahayo Hubert wari uhagarariye Mpembyemungu Winfried utabashije kuboneka, nawe ntabwo yari afite umwunganira dore ko abaregera indishyi bose bunganirwa na Kavuyekure Dieudonne.

Umucamanza yabajije abunganira abaregwa babashije kugera mu rukiko icyo babivugaho bose bahuriza ku kuba bamwe mu baregwa badafite ababunganira, ndetse n’umwe mu baregera indishyi akaba ataje ndetse ataranavuga umuzungura, ari imbogamizi kandi hari uburenganzira bwa bamwe bwaba bwirengagijwe.

Inteko iburanisha yagiye kwiherera igaruka itangaza imyanzuro irimo kuba Me Kavuyekure agomba gucibwa amande y’ibihumbi 200Frw ndetse na Havugimana Ignace na Hategekimana Gratien bataje kuburanira abakiliya babo buri umwe akishyura ibihumbi 200Frw.

Umucamanza wari uyoboye iburanisha yavuze ko aba banyamategeko baciwe amande batazongera kuburanira mu nkiko zo mu Rwanda batarayatanga kuko basibye iburanisha batabimenyesheje urukiko.

Umucamanza yiseguye ku bitabiriye avuga ko bakurikije gahunda y’urukiko iburanisha rizakomeza ku wa 5 Ugushyingo 2019, saa mbili n’igice za mu gitondo.

Abashinjwa ibyaha byo gukorana na FDLR bitabaje urukiko rw'ubujurire
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kamanzi 2019-09-11 10:11:35

War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Nkuko Bible ivuga,Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

2
mahoro jack 2019-09-11 03:16:28

Harya nubu hari abakizeye ko bene wabo bazerera muri Kongo ngo bazongera bagafata ubutegetsi?

Kwamamaza