Umuyobozi wa OMS ku isi yashimye imikorere y’abajyanama b’ubuzima mu Rwanda

3 11-01-2018 - saa 15:37, Evariste Nsengimana

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kwegereza ubuvuzi abaturage by’umwihariko ashima uruhare rw’abajyanama b’ubuzima.

Mu 2003, abanyarwanda 7% ni bo bari bafite mitiweli ifatwa nk’inkingi ikomeye mu gutanga ubuvuzi kuri bose, ariko kubera umuhate Minisiteri y’Ubuzima yashyizemo ibinyujije mu bukangurambaga bukorwa n’abajyanama b’ubuzima, ubu bwitabire bugeze hejuru ya 84%.

Ubwo yasuraga Ikigo Nderabuzima cya Mayange giherereye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 11 Mutarama 2018, Dr. Tedros, mu ruzinduko rugamije kureba ibikorwa by’u Rwanda mu kwegereza ubuvuzi abaturage, yavuze ko yanyuzwe n’uruhare abajyanama b’ubuzima bagira mu gutuma abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’ubuzima.

Yagize ati "Murabizi ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byiyemeje kugeza ubuvuzi kuri bose. Nasuye iki Kigo Nderabuzima cya Mayange atari ukureba gusa uko gikora ahubwo ari no kureba imikorere y’abajyanama b’ubuzima kandi twabonye ko ibyo bakora mu by’ukuri ari byiza cyane.”

Dr. Tedros yakomeje avuga ko yanyuzwe n’ibikorwa bamugaragarije birimo kuba abana bose bakingirwa, kuba abaturage bagura mituweli, isuku, kuringaniza urubyaro, kuba abagore babyarira kwa muganga n’ibindi, avuga ko ibindi bihugu bikwiye gushyiraho urwego rw’abajyanama b’ubuzima kugira ngo bigeze ubuvuzi ku baturage bose.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yavuze ko impamvu bahisemo gusura Ikigo Nderabuzima cya Mayange ari uko kiri mu biri imbere muri gahunda zitandukanye.

Yagize ati “Umurenge wa Mayange ufite umwihariko kuko mwanumvise ko bavuze ko barenze 100% mu kugira mituweli. Icyo rero ni ikintu gikomeye kuri twe kandi n’abajyanama b’ubuzima bakaba babigiramo uruhare bafatanyije n’inzego z’ibanze. Ikindi ni uko imibare dufite tubona ko nta mubyeyi ubyarira mu rugo.”

Dr Gashumba yakomeje avuga ko muri rusange ababyeyi babyarira kwa muganga mu gihugu ari 91%, abana bafata inkingo bari kuri 93% kandi ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo bigere ku 100% ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima.

Dr. Tedros ubwo yageraga i Bugesera, yabanje kunamira imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yo mu 1994, ishyinguye mu rwibutso rwa Nyamata.

Minisitiri Gashumba asobanurira Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, uko ubuvuzi bugezwa ku banyarwanda bose
Abajyanama b'ubuzima basobanurira Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus akazi bakora
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus aganira n'itangazamakuru
Minisitiri w'Ubuzima Dr. Diane Gashumba yashimye imikorere y'Ikigo Nderabuzima cya Mayange
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus ashyira indabo ku rwibutso rwa Nyamata
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yanditse mu gitabo ko ashenguwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ikwiye kubera abandi isomo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Integrity 2018-01-13 07:34:32

Nibyo koko ibikorwa by’abajyanama biragaragarira buri wese mu Rwanda ndetse no mumahanga. Nta munyarwanda utabona impinduka zikomeye mu iterambere ry’abanyarwanda binyuze mubikorwa bitandukanye bikorwa n’abajyanama b’ubuzima. Ibi kandi byagizwemo uruhare rukomeye n’abari bashinzwe kubakurikirana ku bigonderabuzima byo mu Rwanda aho bagaragaje nabo ubwitange mukubongerera ubushobozi mu mahugurwa n’ibindi bikorwa bya buri munsi. Ariko ikibabaje ni uburyo aba bantu birukanywe nk’abanyabyaha, kubyuka mugitondo ugahura na message igucyura. Ntekereza ko niba nta muntu wabarwanyaga hejuru aho bikorerwa, Ministère y’ubuzima ikwiye guha agaciro aba bantu ishingiye ku myaka isaga 9 yose banana n’abajyanama. Ntekereza ko itabura aho ibahengeka mu rwego rwo kubashimira ibyo bakoze. Ikibazo cy’aba bantu birukanywe uretse Nyakubahwa Président wa Republika niwe wagifatira umwanzuro wanezeza aba bantu. Ngirango ashobora kuba nta namakuru afite. Abo bireba badufashe bazabitugereze kuri H.E wenda yatabara aba bantu kuko barababaye. Ndangije nshimira aba bantu bari bashinzwe ibikorwa by’abajyanama, mbihanganisha, gutakaza akazi biravuna cyane cyane iyo bagutunguye nka kuriya byabagendekeye, ariko mwihanga amaherezo dufite INTORE IZIRUSHA intambwe nibimugeraho azabibuka. Icyambabaza ni uko abajyanama basubira inyuma kuko birumvikana ko bagiye gusigarana n’abantu badafite ubumenyi buhagije, ariko bizagenda biza. Mukomeze mwihangane

2
claude 2018-01-11 12:39:48

Andika nonese ko bamaze gusezerera ababakurikiranaga ku bigo nderabuzima kandi bari babishoboye na experience ya 9ans

3
manzi 2018-01-11 10:45:28

Nibyiza, ikibazo nuko abashinzwe abajyanama b’ubuzima mu bigo nderabuzima, minisante yamaze ku
birukana, ubu basezerewe, babuze ubavugira kandi bafite experience, ibyo byose nibo babibigishaga babakurikirana umunsi ku munsi, twandikiye minisante ngo ireke kutwirukana none yatwirukanye.

Kwamamaza