Uko Umunyarwanda René Rutagungira yashimutiwe mu kabari muri Uganda-Video

13 12-08-2017 - saa 14:08, Jean Pierre Tuyisenge

Nyuma y’amakuru y’abantu batatu batamenyekanye bashimuse Umunyarwanda witwa Rtd Sgt René Rutagungira wabaga muri Uganda, hasohotse video igaragaza aho yari ari n’uko bamutwaye.

Rutagungira yashimuswe mu rukerera rwo ku ya 8 Kanama 2017, ari mu kabari gaherereye i Bakuli, hafi y’Umurwa Mukuru Kampala, ubwo yasangiraga inzoga n’inshuti ze.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda cyashyize hanze amashusho yafashwe na Camera zo mu nzu agaraza ko ahagana saa munani n’iminota icyenda za nijoro zo ku cyumweru, Rutagungira yari ari kunywera mu kabari kitwa Bahamas Bar & Accommodation Nightspot.

Ikomeza yerekana ko nyuma y’isaha imwe abantu batazwi baje bakamukikiza, bakicara aho batangira ibinyobwa (comptoir) bakaka icyo kunywa kidasindisha.

Undi muntu na we utazwi yaraje yegera umushimusi atunga agatoki aho Rutagungira yari yicaye ari gusangira icyo kunywa n’inshuti ye yamenyekanye ku izina rya Ahmed Kalekezi. Ako kanya umugabo wari wambaye ikote ry’uruhu n’ingofero yahise yinjira yitegereza aho Rutagungira yari yicaye, akaba yari ayobowe n’ushinzwe umutekano kuri ako kabari.

Hari amakuru yageze kuri icyo kinyamakuru yavugaga ko uwo mugabo ari umusirikare ufite ipeti rya Captain waje guhita asohoka nyuma y’amasegonda 15.

Nk’uko iyo video ibigaragaza, abo bantu ngo bashobora kuba barabanje gutinya ko bashobora kurwana na we igihe kirekire bahitamo kumutekera umutwe bohereza intumwa yo kumubwira ko hari umuntu umushaka hanze.

Ubwo yajyaga hanze y’akabari, Rutagungira yabaye nk’uketse ko ashobora kuba agiye kugwa mu mutego. Byasaga n’ibintu byateguwe neza. Akimara gusohoka ba bantu bari bicaye kuri comptoir bahise basohoka mbere y’uko bamusingira.

Bari kumwe na wa muntu ukekwa kuba yari Captain, abo bantu babiri bahise bamufata bamwinjiza mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla bahita bamutwara, bamujyana agerageza kubiyaka ariko biramunanira kuko bamurushaga ingufu. Kuva ubwo kugeza uyu munsi, aho Rutagungira yajyanwe ntiharamenyekana.

Umugore we aratabaza

Amakuru umugore we, Jacinta Dusangeyezu yahawe n’inshuti y’umugabo we, ni uko imodoka yamutwaye yari ifite purake UAT 694T.

Mu kiganiro n’icyo kinyamakuru, Dusabeyezu yavuze ko yakiriye telefone yamuhamagaye ahagana saa cyenda z’ijoro imubwira ko umugabo we yashimuswe n’abantu batazwi.

Yahise ajya kuri sitasiyo ya Polisi iherereye mu Mujyi wa Kampala aho yatanze inyandiko mvugo avuga ko abantu bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera hanze rya Rwanda National Congress (RNC) bashobora kuba ari bo bagize uruhare muri icyo gikorwa. Muri iyo nyandiko yatanze, yavuze ko umugabo we yari yaranze kwinjira muri RNC.

Yanabwiye abapolisi bo kuri iyo sitasiyo ko umusirikare waje aho Rutagungira yari yicaye mu kabari yabanje kwereka ushinzwe umutekano kuri ako kabari ibyangombwa bye, akabona kumugeza aho yari yicaye.

Uwo mugore n’ikiniga cyinshi ku mutima yagize ati “Abana bacu babiri nanjye tubayeho nabi kuva umugabo wanjye bamushimuta kandi ari we wari utunze umuryango, twakoze uko dushoboye ngo tumenye aho yaba aherereye ariko twaramubuze.”

Umunyarwanda Rtd Sgt René Rutagungira

Hari icyo abategetsi ba Uganda batangaza

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Asan Kasingye, yabwiye itangazamakuru ko nta makuru bafite ariko bakiri gukora iperereza.

Uwungirije umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Lt Col Deo Akiiki, yavuze ko na bo bataramenya aho Rutagungira yaba yarajyanywe avuga ko na we yabibonye ku mbuga nkoranyambaga.

Abajijwe niba igisirikare cyaragize uruhare muri icyo gikorwa, Akiiki yagize ati “ Twe ntidushimuta abantu. Nta makuru mfite y’uko twaba twarabigizemo uruhare, simbizi nk’uko namwe mutabizi.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Amb Frank Mugambage, yavuze ko aya makuru y’ishimutwa rya rutagungira bayamenye.

Yagize ati “Yego, twabonye ayo makuru, turi kugerageza gukurikirana uko byagenze.”

Polisi yo muri icyo gihugu, yavuze ko yamaze kubona amashusho agaragaza uko yatwawe, akaba izayifashisha mu gukora iperereza.

Iperereza ryakozwe n’iki kinyamakuru rigaragaza ko inzego z’umutekano muri Uganda zakunze gushinja Rutagungira kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano birimo no kurasa mu duce dutandukanye tw’icyo gihugu. Igipolisi cya Uganda kiri gukurikirana icyo kirego.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Gernata 2017-11-15 00:18:07

Birababaje

2
Rukundo 2017-08-18 06:48:42

Uyu ndamuzi mu high comande kumurindi iruhande rwabayobozi!Ibye birazwi ariko Niba nawe yaguha nutuzi mbere yokugufanyia!umubi nimurumuna we witwa Eric wumugome ntajya anagaragara muruhame Niko kazi ke nabanyabugesera!Ntamugayo yabitojwe ari umwana yabaga mubatechniciens ba CND basohokaga bagiye kumuhigo

3
Kalisa 2017-08-15 15:45:22

Ariko nimunyunvire Emma nukuri!ikibazo noneho kibaye Discipline yumuntu wumugabo yaho agomba kujya nisaha agomba kugendera namafr yinjiza?Ndunva bitandukanye niyi nkuru yo gushimutwa!Wabishima wowe bagushimutiye murusengero!

4
Emma 2017-08-14 13:19:12

Uyu mugabo se yakoraga murimo ki muri Uganda umuhesha ubushobozi n’icyizere cyo kurikesha mu kabari? Ko mutatubwiye?

5
Kalisa 2017-08-13 07:49:43

Ariko wowe jizo nawe sinunvise ibyo uvuga!ibyo uvuga byubwicanyi se bivugwa nande ko bivugwa namwe mwamushimuse nyine!ariko niba operations zanyu zigeze aho mwibagirwa camera ntacyo muriho kabisa!Kweli umuntu kugiti cye yanduza isura yigihugu cye akemera gukorana nabanzi bigihugu gituranyi NGO kubera ubucuti afitanye na Kayumba?Uwo mvunga Ni Lt coloner Abeli uyubora CMI ariko nunvise ibye bari kubyigaho mugitondo muma radio ya Auganda

6
Karamaga Jeanine 2017-08-13 03:54:59

Noneseko inkuru nyayo yagiye hanze, kuki iyi nyandiko idahinduka? Uyu witwako yashimuswe ni umugizi wa nabi ruharwa kandi akebo yagereyemo abandi nawe ashobora kuzakagererwamo! Yishe benshi, yanyereje benshi, ...! Niwe mpunzi ya mbere itabarijwe n’igihugu yahunze kandi agishinja ubwicanyi. N’ibindi bizajya hanze!

7
Karamaga Jeanine 2017-08-13 03:54:59

Noneseko inkuru nyayo yagiye hanze, kuki iyi nyandiko idahinduka? Uyu witwako yashimuswe ni umugizi wa nabi ruharwa kandi akebo yagereyemo abandi nawe ashobora kuzakagererwamo! Yishe benshi, yanyereje benshi, ...! Niwe mpunzi ya mbere itabarijwe n’igihugu yahunze kandi agishinja ubwicanyi. N’ibindi bizajya hanze!

8
2017-08-13 01:29:30

aho hafi ni naho Ingabire charles yarasiwe. mubarize rimwe uko byagenze

9
Ndoba 2017-08-13 01:17:54
10
izo 2017-08-12 20:07:54

Iyo CCTV igaragaza isura y’umuntu iperereza ntabwo rishobora kurenza iminota 5 umuntu ataramenyekana. Iperereza ryo kumushakisha ntabwo ryarenga amasaha 36 kuba habonetse ibimenyetso biranga aho yaba aherereye kuko nigihugu ubwacyo arimo ni gito. Uganda niba bitabishyiramo imbaraga harimo ikibazo

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza