U Bwongereza: Bamporiki yashishikarije urubyiruko kwitandukanya n’ababyeyi bakiboshywe n’amacakubiri

8 11-07-2018 - saa 16:04, David Eugène Marshall, Karirima A. Ngarambe

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yashishikarije urubyiruko ruri ku mugabane w’u Burayi rufite ababyeyi bakiziritse ku mitekerereze y’amacakubiri n’ibindi bidafasha u Rwanda, kwitandukanya na bo.

Ni mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yari mu Bwongereza aho yitabiriye umwiherero w’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Burayi, wabereye mu Mujyi wa Coventry ku wa 7-8 Nyakanga 2018.

Bamporiki yabwiye urubyiruko ko mu gihe imitekerereze y’umubyeyi wawe cyangwa undi mufite icyo mupfana cya hafi ubona ikudindiza, ari byiza gutandukana na yo.

Yagize ati “Umubyeyi w’umuntu ahora ari umubyeyi we, ariko iyo ugize ibyago imitekerereze y’umubyeyi wawe ukabona irakudindiza, nta tegeko rihana ko watandukana n’imitekerereze y’umubyeyi wawe”.

Yakomeje agereranya bene abo babyeyi kimwe n’imiryango imwe n’imwe itumva politiki n’iterambere u Rwanda rugezeho nk’iyatannye ikayoba inzira nyayo. Avuga ko niba abantu barayobejwe imyaka myinshi kubabwira ngo basubire inyuma batangire urugendo rushya rw’imyumvire bisa n’ibigorana ariko abana bakiri bato bishoboka.

Ati “Ariko uwo mwana we ukiri muzima mu bitekerezo, gukomeza kugenda inyuma y’umubeyi wayobye ngo ni uko ari Nyina ngo ni uko ari Se, ntabwo twabishyigikira, ndatanga inama ko habaho iyo gatanya ishingiye ku myumvire n’imitekerereze”.

Bamporiki asobanura ko umwana yajya yubaha ababyeyi be ariko akiyemeza gutandukana n’ibisubiza inyuma abantu n’ibibica, ahubwo agatekereza ibiganisha igihugu cye mu iterambere bihuriweho n’abanyarwanda benshi.

Akomeza yibaza ukuntu nta mubyeyi uraga umwana we Dipolome ye, ariko agashaka kumuraga amacakubiri.

Bamporiki yavuze ko urubyiruko ari rwo gishoro u Rwanda rushyize imbere, ashimangira ko gahunda y’Itorero igamije guhuza ubumenyi abantu bakura mu mashuri, ubwenge bahabwa n’imiryango yabo ndetse n’ubwo bahabwa binyuze mu burere mboneragihugu.

Bamporiki Edouard ageza ijambo ku bitabiriye umwiherero wa FPR-Inkotanyi mu Bwongereza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gahindiro 2018-07-12 04:46:13

Impinduramatwara iravuna peee
ariko iyi nzira y’ibiganiro niyo yonyine izadukiza.
abatabyumva baratakara ariko ubunyarwanda niwo muti wonyine!

2
sc 2018-07-12 01:20:43

iki nacyo ....

3
john 2018-07-11 16:01:01

wowe wamaze gutandukana na maman wawe kubera gushaka amaramuko rero wibwira nabandi gutandukana na babyeyi babo nta nyungu babifite nawe wabikoze kubera inyungu ubifitemo

4
Kazungu 2018-07-11 15:46:00

Very touching..
Very inspiring
Very promising

Together we will change more.

5
Kibyino 2018-07-11 13:58:52

Nibyo rwose.
Rwanda oyeeeee

6
Poto 2018-07-11 11:45:14

Ibi nibyo rwose.
Nababohoje igihugu hari abagiyeyo bihishe none ubu ni intwari..

7
Mukiza 2018-07-11 11:12:35

Rwose abakiri bato muhaguruke dushyire inyungu zigihugu imbere.
Urwanda rukeneye amaboko yacu..
Ntabwo tuzahora mumatikuuuu
Thanks dear chairman NIC

8
Sendugu 2018-07-11 11:09:04

Igisubizo cy’amacakubiri (ethnism,racism),nuko abantu bakemera kuyoborwa n’amahame y’imana dusanga muli bible.Tukumva ko umuntu ari ikiremwa cy’imana nka twe,tukareka gucuranwa ibyiza by’igihugu,tukareka intambara,tukareka kureba aho umuntu yaturutse,ubwibone,amanyanga,kubeshyana,gusambana,etc...Birababaje kubona abantu hafi ya bose batunze bible,ariko bakanga gukora ibyo ivuga.Nibwo buryo bwonyine twaba abakristu nyakuri,ntitwongere kurwana,ahubwo twese tugakundana.Nguwo umuti rukumbi kandi udasaba amafaranga cyangwa Commission y’ubumwe n’ubwiyunge,cyangwa Itorero rya Bamporiki.Wibuke ko nawe abihemberwa.

Kwamamaza