Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda batuye mu mujyi wa Anvers wo mu Bubiligi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, berekana ko uyikora adashyira u Rwanda gusa mu kaga kuko ari ingaruka zigera ku Isi yose.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 18 ubwo Anvers ariwo mujyi wari utahiwe mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ibibera mu Bubiligi, nyuma y’indi mijyi yabikoze irimo Bruxelles, Liége, Namur, Mons, Ottigni-Louvain-La-Neuve na Bruges.
Iki gikorwa cyahereye ahitwa Marnixplaats-Antwerpen hakorewe urugendo rwerekeza Palais de Justice d’Anvers, ahabereye ibiganiro ndetse bikanakomereza muri Komine ya Edegem.
Mu kiganiro cyatanzwe n’umwe mu bayobozi bari bahagarariye Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Bucyana André, yavuze ko “Kuza kwanyu ni ikimenyetso cy’ubufatanye. Byerekana ko amateka mabi yakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, dufatanyije tugomba kuyarwanya twivuye inyuma ntazongere kuba n’ahandi ku Isi.”
Ibi byashimangiwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, wavuze ko Jenoside idashyira mu kaga u Rwanda gusa.
Yagize ati “Nkuko mpora mbivuga Jenoside yakorewe Abatutsi si umwihariko w’Abanyarwanda gusa, kuko kuyikora uba ushyize Isi yose aho iva ikagera mu kibazo gikomeye kurusha ibindi mu buzima.”
Dr. Bizimana yongeyeho ko asaba ko nyuma y’imanza zakozwe bamwe bagakatirwa ibihano bahamijwe n’ibyo bakoze muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Leta yakomeza gufata abo bose bidegembya mu mijyi y’u Bubiligi bagashyikiriza ubutabera.
Abitabiriye uyu muhango bagize umwanya wo kumva ubuhamya bwa Rwamukwaya Edmée Fauvette, ariho Umuyobozi Mukuru w’Umujyi wa Anvers, Bart De Wever, ashingira ashimira abarokotse Jenoside kubera umuhate bagaragaza batinyuka kuganira ndetse bakanatanga ubuhamya bw’ibyabaye mu 1994.
Yagize ati “Ndashimira abarokotse Jenoside baduha ubuhamya bw’ibyabaye, ku bavandimwe n’inshuti zabo. Amateka yabo adufasha gukomeza kwirinda mu buzima bwacu ndetse tutanemera ko hakorwa nk’ibyakozwe na radiyo rutwitsi ya RTLM.”
Umuyobozi wa DRB-Rugali muri Anvers, Kayihura Ephrem yashimiye intwari zitanze zimwe zikanahasiga ubuzima mu guhagarika ubwicanyi ndengakamere bwakorewe inzirakarengane mu 1994 mu Rwanda anasaba buri wese gushyira hamwe ngo barwanye abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Uyu muhango kandi wasize Umuyobozi Mukuru w’umujyi wa Bourgmestre muri Komini ya Edegem, Koen Mestu, yemeye ko agiye gukoresha imbaraga zose hakaboneka aho Abanyarwanda bazajya bibukira.
Umuhanzi Cecile Kayirebwa yagaragarije abari aho ibihangano bye birimo indirimbo zifasha mu buryo bwo kwibuka ndetse n’urubyiruko ruhabwa umwanya wo kuvuga umuvugo wiswe "Rwanda 1994-Acors et à sang pendant le génocide des Tutsi" wahimbwe na Mazina Déo.
Perezida wa Ibuka mu Bubiligi, Ernest Sagaga, yashimiye mu izina rye ndetse n’irya Ibuka kandi anavuga ko bidateze guhagarara mu rwego rwo gukomeza gufatanya mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biri kubera mu Bubiligi byatangiye kuva tariki ya 7 Mata 2024, bikaba bizakomereza mu mujyi wa Charleroi ndetse na Tournai.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!