IGIHE

Perezida Macron yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

0 8-04-2021 - saa 00:42, Akayezu Jean de Dieu

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari umwanya wo kuzirikana ku nzirakarengane z’abatutsi bishwe muri Jenoside, abayirokotse ndetse n’imiryango yabo.

Ni mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu hashize amasaha make ategetse ko inyandiko zivuga ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994 zishyirwa ku karubanda.

Izo nyandiko ni izifashishijwe na Komisiyo Duclert iherutse gushyira hanze raporo igaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Macron yagize ati “Turatekereza ku nzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokotse, imiryango yabo n’abanyarwanda.Kugaragaza ukuri bigomba gukomeza binyuze mu gushyira hanze inyandiko za kiriya gihe.”

Perezida Macron ni umwe mu bayoboye u Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi wagaragaje umuhate ukomeye mu kuzahura umubano w’igihugu cye n’u Rwanda, wari waragiye uzamba kubera kutemera uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

Uretse gushyiraho Komisiyo icukumbura uruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside, Macron yanakoze ibindi bikorwa bitandukanye birimo kwemeza tariki 7 Mata buri mwaka mu Bufaransa nk’umunsi wihariye wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu kandi Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa Jean Yves Le Drian, aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Dr. Francois Xavier Ngarambe yashyizwe indabyo ku kimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Paris mu guha icyubahiro inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aha Perezida Macron yari mu kiganiro n'abanyamakuru ari kumwe na Perezida Kagame i Paris mu Bufaransa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza