IGIHE

Perezida Kagame yarangije uruzinduko yagiriraga muri Guinée

0 14-05-2024 - saa 07:07, Jean de Dieu Tuyizere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yarangije uruzinduko rw’umunsi umwe yagiriraga muri Guinée Conakry.

Umukuru w’Igihugu yageze muri Conakry kuri uyu wa 13 Gicurasi 2024, ubwo yavaga muri Sénégal. Ku kibuga cy’indege, yakiriwe n’abayobozi barimo Perezida Général Mamadi Doumbouya n’abo mu nzego zishinzwe umutekano.

I Conakry, Perezida Kagame na Doumbouya bagiranye ikiganiro ku bufatanye bw’u Rwanda na Guinée bukomeje gutanga umusaruro mwiza, mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byagize biti “Abakuru b’ibihugu bombi bagiranye ikiganiro imbonankubone, ku gukomeza ubufatanye bw’u Rwanda na Guinée bukomeje gutanga umusaruro mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.”

Mu gitondo cy’uyu wa 14 Gicurasi 2024, ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yarangije uruzinduko yagiriraga muri Guinée, aho yasezeweho na Perezida Mamadi Doumbouya.

Perezida Kagame yaherukaga muri Guinée muri Mata 2023, ubwo yahagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri. Icyo gihe yagaragaje ko ibihugu bikorera hamwe, hagamijwe inyungu z’ababituye.

Icyo gihe, Perezida Doumbouya yashimiye Kagame ku bw’imiyoborere myiza yahinduye isura y’u Rwanda rwanyuze mu bihe by’umwijima, ruba igihugu gitekanya, cy’intangarugero ku ruhando mpuzamahanga.

Perezida Kagame yakiriwe n'abayobozi batandukanye muri Guinée
Perezida Kagame yarangije uruzinduko yagiriraga muri Guinée
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza