IGIHE

Perezida Kagame yakiriye abayobozi n’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya gisirikare mu Bwongereza

0 19-05-2024 - saa 07:29, Ferdinand Maniraguha

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye itsinda ry’abayobozi n’abanyeshuri baturutse mu Ishuri rikuru rya gisirikare ryo mu Bwongereza, Royal College of Defence, basobanurirwa amateka y’u Rwanda n’inzira rurimo yo kwiyubaka.

Iri tsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi w’iryo shuri, Gen (Rtd) Sir George Norton.

Baganiriye ku mateka y’u Rwanda ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo ingabo za RPA zagize uruhare mu kuyihagarika.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko mu bindi byaganiriwe harimo urugendo rwo kwiyubaka mu iterambere u Rwanda rumazemo imyaka 30, amasomo rwigiyemo n’intego zihari ngo rugere ku iterambere rirambye.

Royal College of Defence ni ishuri rya gisirikare rikomeye ku Isi, rizwiho gutanga amasomo ya gisirikare ku bofisiye mu ngabo z’u Bwongereza ndetse n’abo mu bihugu bafitanye ubufatanye. Ryashizwe mu 1927.

Iri tsinda ry’abayobozi n’abanyeshuri baturutse muri iri shuri bari mu Rwanda guhera tariki 14 Gicurasi, kugeza tariki 19 Gicurasi 2024.

Mu gihe bamaze mu Rwanda, basuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda baganira n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, basuye Ishuri rikuru rya gisirikare riherereye i Musanze n’ibindi.

Hasobanuwe icyerecyezo u Rwanda rufite mu bihe biri imbere
Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingabo zagize uruhare mu kuyihagarika
Brig Gen Ronald Rwivanga, Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda
Banyuzwe n'aho u Rwanda rugeze nyuma y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye
Perezida Kagame yaganirije iri tsinda ku rugendo rwo kwiyubaka k'u Rwanda
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair
Hafashwe ifoto y'urwibutso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza