IGIHE

Nyanza: Imibiri 16 y’abazize Jenoside igiye gushyingurwa mu cyubahiro

0 7-04-2021 - saa 17:40, Thamimu Hakizimana

Imibiri 16 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyanza igiye gushyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso zitandukanye ziherereye muri aka karere.

Uyu muhango wo gushyingura iyi mibiri 16 uzaba muri iki gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Meya w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yangarije IGIHE ko iyi mibiri y’inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi yagiye ikurwa ahantu hatandukanye nko mu ngo z’abaturage n’ahandi abatutsi bagiye bicirwa.

Ati “Yabonetse ahantu hanyuranye harimo Kibirizi, Busoro , Rwabicuma, Muyira, Ntyazo. Izashyingurwa mu nzibutso zitandukanye cyane cyane urwa Muyira n’Urwa Nyanza. Izashyingurwa mu cyubahiro dufatanyije n’imiryango yabo ku gihe bataratubwira ariko hari abamaze kutubwira ko bifuza ko yashyingurwa mu kwa Gatandatu.”

Yongeyeho ko indi mibiri izashyingura mu cyubahiro igihe abo mu miryango y’abishwe bazaba babonetse kugira ngo bafatanye muri icyo gikorwa.

Meya Ntazinda Erasme, yaboneyeho gusaba abaturage kwifatanya bagafata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “ Icyo nsaba abaturage muri iki gihe ni ugufatanya tugafata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, tukunamira inzirakarengane kandi tukirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko kandi gishyira mu kaga abagikoze.”

Yakomeje avuga ko ubu bagiye gushyira imbaraga mu kurangiza imanza za Jenoside cyane cyane izijyanye n’abasahuye imitungo batarishyura, kugira ngo ubwiyunge bwa nyabwo bugerweho.

Urwibutso rwa Nyanza ni rumwe mu zizashyingurwamo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iherutse kuboneka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza