Minisitiri Nduhungirehe yakomoje ku mubano wa AU na Turikiya

0 13-02-2018 - saa 08:39, IGIHE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yashimye ubufatanye bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na Turikiya, avuga ko butanga icyizere cy’ibyiza byinshi biri imbere.

Ibi yabitangaje mu Nama y’Abaminisitiri ba AU n’aba Turikiya yabereye mu Mujyi wa Istanbul ku wa 11 kugeza 12 Gashyantare 2018.

Nduhungirehe wari uhagarariye Umuyobozi wa AU, Perezida Kagame, ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turikiya, Mevlut Cavusoglu n’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU, Thomas Kwesi Quartey, bayoboye inama nyunguranabitekerezo yitabiriwe n’abayobozi bakuru ku mpande zombi barenga 100.

Iyi nama yasuzumaga imiterere y’ubufatanye bwa AU na Turikiya muri iki gihe, harimo gushyira hamwe mu bikorwa bitandukanye. Ikaba ari nk’integuza y’iteganyijwe mu 2019, Istanbul nayo iziga ku bufatanye bwa AU na Turikiya.

Afungura iyo nama, Nduhungirehe, yashimye ubufatanye AU ikomeje kugirana na Turikiya ariko agaragaza ko hakiri byinshi byo gukora mu bucuruzi no mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni.

Yagaragaje ko hari icyizere cy’ubufatanye mu gukemura ibibazo birimo; imihindagurikire y’ibihe no gufatanya kugera ku bukungu bw’abaturage b’impande zombi.

Mu 2014, AU na Turikiya bemeranyijwe ubufatanye mu mishinga y’ubucuruzi, ishoramari, amahoro n’umutekano, ubukerarugendo, uburezi, guteza imbere urubyiruko, guhererekanya ikoranabuhanga, iterambere ry’icyaro, ibikorwaremezo by’ingufu, ikoranabuhanga, ubwikorezi, ubuzima n’itangazamakuru.

Muri uru ruzinduko kandi Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turikiya, Mevlut Cavusoglu, aho bemeranyijwe kongera imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi.

Nduhungirehe waherekejwe n’abandi barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Nkurunziza Williams na Ambasaderi Tumukunde Hope Gasatura uhagarariye u Rwanda i Addis Ababa, yanahuye n’abashoramari bo muri Turikiya, abashishikariza kuza kurambagiza amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda.

Yanaganiriye kandi n’Abanyarwanda baba Istanbul, abenshi bakaba ari abanyeshuri biga mu byiciro bitandukanye bya Kaminuza mu mashami y’ubwubatsi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, amategeko, ubucuruzi n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier mu ijambo rifungura iyi nama yashimye ubufatanye AU ikomeje kugirana na Turikiya
Inama yahuje Abaminisitiri ba AU n’aba Turikiya yasuzumye imiterere y’ubufatanye hagati y'impande zombi
Nduhungirehe yaganiriye n'abashoramari bo muri Turikiya abereka amahirwe ari mu gukorera ubucuruzi mu Rwanda
Nduhungirehe wari uhagarariye Umuyobozi wa AU, Perezida Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turikiya, Mevlut Cavusoglu bari mu bayoboye inama yitabiriwe n'abayobozi barenga 100
Minisitiri Nduhungirehe Olivier na Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Nkurunziza Williams baganira n'Abanyarwanda baba muri iki gihugu
Nduhungirehe yaganiriye n’Abanyarwanda baba Istanbul biganjemo abanyeshuri biga muri za Kaminuza
Nduhungirehe n’Abanyarwanda baba Istanbul bafashe ifoto y'urwibutso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza