IGIHE

Kwambarira abageni bimaze kuba ubucuruzi ku rubyiruko rw’i Kigali

27 13-01-2020 - saa 20:30, Iradukunda Serge

Kwihangira imirimo mu rubyiruko bikomeje gufata indi ntera, nta n’umwe ushaka kwicara adafite icyo akora mu gihe afite ubwenge bumubashisha gutekereza kuko imirimo benshi batatekereza isigaye ifite abantu bayibyaza agatubutse.

Ubusanzwe mu muco nyarwanda nta mugeni wijyana, iyo umunsi w’ubukwe ugeze, araherekezwa, akagaragirwa n’inshuti, abavandimwe n’urungano.

Gusa ariko uko iminsi igenda ishira, iterambere rirushaho gukataza bamwe umwanya ukabura, wa muco ugatangira gukendera ku buryo aho kugira ngo ucike burundu habaho kugoragozwa.

Ubu bisigaye bigora kubona umwanya wo gutegura ubukwe, gutumira no gushyira kuri gahunda ibijyanye n’ibizakenerwa mu bukwe birimo n’abazambarira umukwe, umugeni cyangwa se abazamuherekeza.

Usibye kubura umwanya, abakora ubukwe muri iki gihe nabo ntibaba bashaka ko umunsi wabo nk’uyu uzagaragara nabi mu mafoto, ku buryo bamwe batoranya inkumi nziza z’ikimero n’abasore b’intarumikwa kugira ngo abe aribo babambarira bityo uyu munsi umwe muri itatu ikomeye mu buzima uzagaragare neza mu mafoto.

Kaberuka Julius, ni umwe mu bafashe iya mbere agashinga sosiyete yise KTS yambarira abageni, haba ku ruhande rw’umuhungu cyangwa umukobwa ubundi akishyurwa.

Yatangiranye imbaduko ndetse ashyiramo ingufu kuko aziko bifite icyashara, dore ko yanamurikaga iyi serivisi mu imurika ry’ibikorerwa mu Rwanda riherutse kubera i Gikondo.

Kaberuka yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyaturutse ku kuba barabonaga abantu bava hanze y’igihugu baje gukora ubukwe bakagorwa no kubona ababambarira kuko nta nshuti babaga bafite mu Rwanda.

Yavuze ko indi mpamvu yabateye gutekereza uyu mushinga ari uko hari n’igihe usanga abakoresha ubukwe ariko zidahuye n’ibyifuzo byabo bigendanye n’uburyo ubukwe buteguye.

Ati “Ugasanga niba akeneye ko ubukwe bwe busa neza, akeneye n’umuntu basa, akeneye umuntu bareshya. Nibwo buryo twatangiye gushishikariza abantu ko twabaha umuntu ubambarira bareshya kandi basa kugira ngo n’amafoto ye aze kumera neza.”

Ku bakora uyu mwuga wo kwambarira abageni, bavuga ko nta kigoranye kirimo nk’uko abantu benshi babikeka.

Muberwa Henriette, umunyarwandakazi umaze imyaka 10 aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ubwo yari aje mu Rwanda gukora ubukwe yambariwe n’abo yakodesheje kandi ngo byaramufashije cyane.

Ati “Urabizi ko iyo ugiye gukoresha ubukwe abenshi bakwambarira ni abo mu muryango cyangwa se inshuti mwahuye, mwiganye, mwakoranye ukagenda ujonjora. Njye rero ntabwo byari kunyorohera kuko nari mfite umwanya muto cyane.”

Ikindi cyatumye Muberwa ahitamo kwishyura abamwambarira ni uko byamuhaga amahirwe yo guhitamo abo bameze kimwe mu miterere.

Ati “Uzi ko iyo ugiye guhitamo abantu bakwambarira ureba abo mwaba mureshya cyangwa se ibara ry’uruhu rwanyu rikaba rijya gusa, iyo uri inzobe bikunze kuba byiza iyo ushatse abantu b’inzobe.”

Abakora aka kazi bavuga ko bagakuramo amafaranga bakoresha mu gukemura ibibazo bahura nabyo umunsi ku munsi.

Umwe mu bakobwa bambarira abageni, Niyonshuti Marie Aimé, yavuze nta ngorane ziba muri aka kazi kuko bafata umwanya wo kwitabira inama z’ubukwe bityo bakemenyerana n’umugeni ndetse n’umuryango we.

Yagize ati “Witabira inama z’ubukwe bwabo, ukamenyana n’umuryango w’umugeni, ukamenya abo azaha impano, abo uzaha impano nabo ukabamenya, bikagufasha koroshya akazi no gushyikirana n’umugeni”

Aba basore n’inkumi basiye bambarira abageni bavuga ko bibatunze, ndetse byabarinze ubushomeri no kujya mu ngeso mbi.

Bishyurwa bitewe n’ingano y’amasaha bari bumare mu bukwe, cyangwa se umubare w’itsinda umugeni yahisemo ko rimwambarira ariko byose bigashingira ku biganiro bagirane, bivuze ko ayo wowe wakwishyura si yo njye nakwishyura bitewe n’ubwumvikane.

Umuyobozi wa KTS, Kaberuka Julius, avuga ko ibyo bakora byorohereje abageni kubona abo bambarira
Niyonshuti Marie Aimé avuga ko bafata igihe cyo kumenyana n'umugeni bazambarira
Urubyiruko rwo muri KTS rwatangiye kubyaza umusaruro ibijyanye no kwambarira abageni
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Dufitimana Pacific 2020-01-16 06:22:05

Ubundi ikigihugu gikeneye abantu batekereza nkuyumuyobozi wa kts nkukomubibona urubyiruko yarutekerejeho ibihumwanya areba icyatezimbere urubyiruko mfite igikombe nkigihembo kishimwe nakimuha pe birashimishije cyane komerezaho

2
Munyakazi Shyaka St juves 2020-01-15 03:37:52

Mbere na mbere ndashimira cyane umuyobozi wa KTS Rwanda kuba yaratekereje kurubyiruko knd akabasha kureba kure kuko uru Rwanda rwacu rukeneye abantu nkabo , iyo twitegerej dusanga igihe kiri kwiruka cyane knd tuzi yuko igihe n amafaranga byumvikana ko dukeneye amafaranga muburyo bwiza ubwaribwobwose ... keep it up @julius kaberuka

3
Desire 2020-01-15 02:40:39

Abari kugaya icyo gikorwa, birengagije ko nyiri birori, aba yumva yakoresha uko ashoboye kose kugira ngo umunsi we ugende neza nkuko kugira ngo azasigarane urwibutso rusa neza kdi ari proud yarwo mu ibihe bye byose bizaza.
Ku bwizo mpamvu rero mwi bagaya ahubwo mubashyigikire....

4
Javan 2020-01-15 00:50:09

Kubwanjye mbona KTS yaje gucyemura ibibazo byinshi kuko ari kuruhande rwabafite ubukwe cyangwa ibindi birori birabafasha kuko bakorerwa naba professionals muri service

5
Mutabazi 2020-01-14 14:16:31

Twese tuzi amateka y’igihugu cyacu abantu babuze abavandimwe n’umuryango muri rusange, so kuba umuntu yashaka abantu bamwambarira, bamukorera service and protocol kandi babigize umwuga ntekereza ko ntakibazo kibirimo

6
Elois 2020-01-14 14:14:48

Ubu buryo bwo gufasha abantu mu mihango y’ubukwe bwabo nibindi birori ntago ndumva babigaya peuh ,ndakeka abari kuvuga imbogamizi nizo bakeka ko zazamo ariko rwseee,ntg umuntu yagusaba ubufasha atari abukeneye ,reb nkub ukoresheje ubukwe ukumv nko kuruhande rw’umugabo cg rw’umugore ngo "mbega ubukwe buciriritse ,uzik ntacy kunywa nabonye ,uti nanjy di nundi nundi nundi "kuber gukorerw Ibntu numuntu utarabigize umwuga ubwo urumva wanyurwa ari woe Koko ,nta bantu bashimisha abntu nkoyi company peuh aho bageze abantu batahana ibinezaneza ku maso #ktsrwanda events @oyeeeee

7
Elois 2020-01-14 14:14:48

Ubu buryo bwo gufasha abantu mu mihango y’ubukwe bwabo nibindi birori ntago ndumva babigaya peuh ,ndakeka abari kuvuga imbogamizi nizo bakeka ko zazamo ariko rwseee,ntg umuntu yagusaba ubufasha atari abukeneye ,reb nkub ukoresheje ubukwe ukumv nko kuruhande rw’umugabo cg rw’umugore ngo "mbega ubukwe buciriritse ,uzik ntacy kunywa nabonye ,uti nanjy di nundi nundi nundi "kuber gukorerw Ibntu numuntu utarabigize umwuga ubwo urumva wanyurwa ari woe Koko ,nta bantu bashimisha abntu nkoyi company peuh aho bageze abantu batahana ibinezaneza ku maso #ktsrwanda events @oyeeeee

8
Rutayinama kenny 2020-01-14 14:01:41

Kaberuka julius as your fellow youth am really proud of you and to people that say that your killing ancestral beliefs and such your wrong. And people stand and say there are no job opportunities in Rwanda how do you get the guts? when we have such kind of people in our generation who can sit and think of such an idea that impacts very many people. Buh believe me mhn your on the right track indeed you deserve an award. Allow me to say this, dats not true at all will you sit down at home while your hungry that your trying to please your ancestors no way.Indeed if you still have a vacant place in your group for real i would love to join you. And i wish you and your team all the best in 2020 👠🠿

9
Rukundo Emmanuel 2020-01-14 13:57:25

Ibi bintu ntibyiza ndabikunz nukuri bitewe n’ ubushomere buri mu rubyiruk kandi aho kujya mu bujur n’ izndi ñgeso mbi ibi birafash cyane noneho nababandi badafite umwany nabo byihutisha ibikorwa byabo vuba

10
Ryamukuru Dieudonne 2020-01-14 13:57:06

Mwiriwe neza,

Rwose aba basore bagerageza kwiteza imbere , ahubwo nakomereze aho kuko bakora neza cyane.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza