Kutagendana indangamuntu biri mu bishobora kujya bihanishwa gucibwa amande

10 13-02-2018 - saa 12:16, Tombola Felicie

Mu gihe hari abumvaga ko kugendana indangamuntu, kwandikisha abana bavutse no kwandukuza abapfuye ntacyo bivuze, bishobora kuzajya bihanishwa amande kugira ngo abari bafite iyo myumvire bakanguke.

Umushinga w’itegeko rigena iyandika ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku banyarwanda uteganya ihazabu y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda ku muntu wese utubahiriza inshingano zo kwandika abana bavuka cyangwa kwaandukuza abapfuye ndetse no ku muturage udatunga cyangwa ngo agendane ikarita ndangamuntu.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu mushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko no 14/2008 ryo kuwa 04/06/2008 rigena iyandika ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku banyarwanda, wasuzumwe ku wa mbere tariki ya 12 Gashyantare 2018 n’abadepite bagize komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu.

Nk’uko tubikesha RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka avuga ko igishya kiri muri uyu mushinga w’itegeko ari uko serivisi z’irangamimerere zigiye kujya zitangirwa muri za ambasade ku banyarwanda baba hanze ariko hakaba harimo n’ibihano ku bakerensa inshingano cyangwa se ntibagendane ikarita ndangamuntu.

Ati "Igishya kirimo ni uko noneho ubu abanyarwanda baba hanze abo dukunze kwita abo muri diaspora noneho ambasade zabo zishobora kubaha iyo serivisi. Ari ushaka gufata indangamuntu cyangwa kwiyandikisha akaba yajya kuri ambasade."

Ku rundi ruhande uyu mushinga unateganya ibihano ku bantu batagendana ikarita ndangamuntu, ku batandikisha abana bavutse no kubatandukuza abapfuye.

Minisitiri Kaboneka yagize ati "Ingaruka zirahari. Iyo utandikishije umwana wawe burya uba umurenganyije. Icya mbere uba umuvukije uburenganzira bwe nk’umunyarwanda kwandikwa akaba ari no mu bitabo.Icya kabiri uba unahemukiye leta cyangwa abanyarwanda muri rusange kuko ntabwo byakoroha gukora igenamigambi udafite imibare y’abantu, ari uwavutse ariko noneho n’uwapfuye.”

Umunyamategeko wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayiranga Jean Baptiste ku murongo wa telefoni yatangarije IGIHE ko impamvu y’ayo mande ari ukugira ngo abantu bakanguke haba mu kugira umuco wo kugendana ibyangombwa no kwandikisha abana bavutse ndetse no kwandukuza abatakiriho kuko bifasha mu igenamigambi ry’igihugu.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Francis Kaboneka yavuze ko iyo utandikishije umwana uba umurenganyije

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mami 2018-02-14 09:25:09

jyemfite ikibazo umunu yaje murugo atwara indangamunu yajye nabizi abwirako ayite hashize umwaka azifite 2 iyamukuruwajye niyajye nkuwomunu namukoreriki mumfashe murako

2
kabebe 2018-02-13 22:26:49

Ntaho mutazayashakira contrevafion nabntu bagiye kujya bazirya daa

3
Ruben 2018-02-13 16:07:27

Hakwiye kubaho kwigisha. Guhana siwo muti. Burya iyo abantarwanda bamenyeshejwe ibyo basabwa nimpamvu ntibakunda gutenguha

4
Che 2018-02-13 12:27:34

Iyaba mwari muzi iyo NIDA ukuntu iturindagiza, jye narashobewe, ibyo amande bibe bitegereje tubanze tunoze imikorere!!!!

5
Kaka 2018-02-13 11:50:42

None ese kuri e-mail yanjye mfiteho soft copy ya ID yanjye ubwo ntibiba bihagije? Sinumva ngo twakataje mu iterambere?

6
ruti 2018-02-13 07:32:28

Agomba kuba afatiwe kuri metero zingahe uvuye iwe, ntimuzafate ugiye kuzirika ihene cyangwa uwitemberera iruhande rwinzu ye. icyo nzi cyo hari abagiye kubyungukiramo, ujye kuri butike ngo kaci ngo zana irangamuntu hahaaaaa

7
Mugabe Gilbert 2018-02-13 07:13:07

Turabishyigikiye

8
TUYIRINGIRE SAVERI 2018-02-13 06:09:18

KWANDIKISHAUMWANA NIYWIZA
KWANDIKISHAUWAHPUYE
Niywiza

9
Innocent 2018-02-13 05:29:55

Ba nyakubahwa niza cyane kudushyiriraho amategeko uko mubyumva.Ariko se twe tubatora kandi mukaduhagararira mwagiye nibura mutubaza icyo tubitekerezaho.Ese bavandimwe beza nshuti z’abaturage umuntu wo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe niyibagirwa indangamuntu muzamuca 10 000 Azarivana he ? Igitekerezo cyanjye rero nuko uwakererewe kwandikisha cyangwa kwandukuza umuntu mu bitabo by’irangamimerere yajya acibwa amande 5000 Frw. Naho bubijyanye nibyo byo kutitwaza ibyangombwa amande akaba ibihumbi bibiri. Nabwo hakagenwa imbibi umuntu agomba guhanirwano.Ejo hatazagira umuyobozi usanga umuturage mu kabande munsi y’urugo atarenze umudugudu ati zana kashi wibagiwe ibyangombwa.

10
nila 2018-02-13 04:49:48

mwibuke no guhana ikigo kizitanga.iyo wataye indangamuntu uyibona umwaka ushize,iyo udafite cusin na brother, sis .....(amasano yo muri .com) ntuyibona....NID mwisubireho. njyewe nunva gu printing indi Id kuwayitaye ari ibintu byoroshye

Kwamamaza