IGIHE

Kayonza: Gitifu w’Akagari afunzwe akekwaho kunyereza ibihumbi 800 Frw by’abaturage

1 10-07-2019 - saa 17:56, Evariste Nsengimana

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyarubare gaherereye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi akekwaho kunyereza amafaranga 827 500 Frw abaturage bakusanyirije kubaka ibyumba by’amashuri.

Uyu muyobozi witwa Esperance Kibukayire, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB). Bivugwa ko aya mafaranga yayanyerejwe umwaka ushize.

Iperereza ryakozwe na RIB rigaragaza ko yakusanyijwe n’abaturage bafatanyije n’ababyeyi barerera ku rwunge rw’amashuri rwa Kiburara, bakayamuha ngo ayajyanye kuri Sacco ariko ntayajyane.

Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi, yemeje ko uyu muyobozi yatawe muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Mukarange mu gihe iperereza rikomeje.

Mbabazi yaburiye abitwaza imyanya y’ubuyobozi bafite bagakoresha mu nyungu zabo imitungo y’abaturage igamije gukoreshwa muri gahunda z’iterambere.

Ati “Kunyereza umutungo watanzwe n’abaturage byakozwe n’uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa bituma batakaza icyizere kandi bibangamira imbaraga bashyizemo ngo bagire ibyumba byinshi by’abanyeshuri.”

Yavuze ko RIB izakomeza gushakisha no kugaragaza abakora ibyaha ariko anasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ku bayobozi babigiramo uruhare.

Nahamwa n’icyaha, azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
[email protected] 2019-07-10 11:04:10

Ariko rwose 😂😂 hanyuma c barwiyemezamirimo bambura abaturage kuki badafungwa, kuki c abahobya ibigo ama miliyoni ibigo bya reta badafungwa ?! Hanyuma ngo ibihumbi 800 bigafungisha umuntu ?! 😂😂😂😂 yewe nzaba numva ntaho ngiye

Kwamamaza