IGIHE

Iby’ingenzi mu nama ya G7 Perezida Kagame yatumiwemo akazaganiriramo na Emmanuel Macron

10 23-08-2019 - saa 14:34, Ferdinand Maniraguha

Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama mu Mujyi wa Biarritz mu Bufaransa, hazatangira inama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7).

Ni inama yatumiwemo ibihugu umunani bitari muri G7 birimo bitanu byo ku mugabane wa Afurika. Mu batumiwe harimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Mu bindi bihugu byatumiwe harimo Afurika y’Epfo, u Buhinde, Australie na Chili nk’ibihugu biri guteza imbere amahame ya demokarasi nkuko Jeune Afrique yabitangaje.

Inama kandi izitabirwa na Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré nka Perezida w’Akarere ka Sahel, hazitabira kandi Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sissi uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Perezida wa Sénégal, Macky Sall uyoboye Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD).

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat na we azaba ari muri iyo nama.

Benshi mu bakuru b’ibihugu bazaba bitabiriye iyo nama bazaba bacumbitse muri Hôtel du Palais iherereye i Biarritz.

Perezida Kagame agiye kuganira na Perezida Macron nyuma y’aho umubano w’ibihugu byombi utangiye kuzanzamuka. U Rwanda ruherutse gushyiraho Ambasaderi mushya uruhagararira mu Bufaransa ari we François-Xavier Ngarambe wasimbuye Jacques Kabale wari umazeyo imyaka icumi.

Guhera mu 2015 u Bufaransa nta Ambasaderi bufite mu Rwanda icyakora hari icyizere ko nyuma yo gushyiraho Ambasaderi mushya w’u Rwanda, n’u Bufaransa buzabikora.

Mu bandi bakuru b’ibihugu Perezida Macron azaganira nabo harimo uwa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, igihugu Macron ateganya gusura umwaka utaha.

Mu bizaganirwa mu nama ya G7 harimo n’ibibazo bijyanye n’umutekano w’Akarere ka Sahel mu Majyaruguru ya Afurika. Hazaganirwa kandi ku gushakira amafaranga gahunda zitandukanye zirimo kwihangira imirimo kw’abagore muri Afurika n’ibindi.

By’umwihariko, inama ya G7 izibanda ku kurwanya ubusumbane, iterambere ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore, gushakira amikoro gahunda zo kubungabunga ibidukikije, umutekano, ikoranabuhanga n’ibindi.

G7 igizwe n’ibihugu birindwi birimo Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inama y’uyu mwaka biteganyijwe ko itangira tariki 24 Kanama ikazasozwa tariki 26 Kanama 2019.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azaganira na mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kalisa 2019-08-26 03:06:09

Muri G7 habamo USA,UK,France,Allemagne,Italie,Japon na Canada. Ibi bihugu byose ni byaa mpatsibihugu. Bitatu muri byo (UK,France, UK) bibana mu nama ishinzwe amahoro y’isi ya ONU.Iyi ni club ishaka gukandamiza ibindi bihugu. Bariya banyafurika batumirwa ni indorerezi zitemerewe no kujya mu nama.Abazungu bamye biba indi migabane ubukungu n’ubwenge. Gutyo bagateza intambara bishakira Coltan n’indi mitungo, bakiba ubwenge bw’abanyafurika, bariya ba Pythagore bibye Théorèmes mu Misiri barangije baraziyitirira. Nibo bajya gutwika ishyamba rya Amazone bashaka aho bahinga n’aho bororera barangiza bagasakuza. Nibo bafite inganda zihumanya isi ingaruka zikaboneka muri Mozambique. Ibintu ntibizoroha. Birasaba ko abantu bakanguka.

2
soso 2019-08-25 16:27:48

Ni byiza cyane ko Umukuru w’igihugu azaganira na macron mu mubano mushya uri hagati yibihugu byombi.
Gusa, uyu mubano ugomba kwitonderwa kuko Macron adakozwa ibyo gusaba imbabazi, ingengabihe yo gufungura inyandiko zibanga muri presidensi yubufaransa 1990-1994, ndetse n’uruhare rw’ingabo zubufaransa rwanda mu gihe cya genocide (Cyanecyane muri zone Turquiose).
Kagame agomba kwitonda kuko impamvu imwe ubufaransa bushaka uyu mubano wihuse urimo uburyarya bwinshi, ni uko baziko u Rwanda ari threat. Bivugiki? West Africa niyo itunze ubufaransa. Ibyo bihugu byari byatangiye kwigumura bigendeye kuri inspiration y’uRwanda. Macron abeshya ko azanye approach nshyashya.... yahe yokajyaa.. Gusa nzi neza ko umusaza wacu nawe areba kure.... nzi neza ko umubano uzaba ushingiye kuri diplomacie zikigihe zijyanye n’inyungu gusa. Ariko kwizera abafaransa ryaba ari ikosa rikomeye

3
mahame 2019-08-25 05:23:02

ni gute abaturanyi batamugirira ishyari babikurikiranira kuri TV?

4
Amani 2019-08-25 00:25:13

gusa abanyarwanda tutewe ishema no gutumira umukuru w’igihugu cyacu HE Paul Kagame.
nubwo bagira ibyo bamuhisha ariko kuba ahari gusa, bigaragaza ubuhanga bamuziho.

5
Nkurikiyinka A 2019-08-24 00:11:21

Andika hano ibyo umuvandimwe JACK avuze ni byo ntacyo nongeraho.

6
bimawuwa 2019-08-23 17:59:31

ibyo bihugu nyine biba bitumiwemo ni ndorerezi gusa iyo bigeze mu mugambi wabo inama ikorerwa inyuma yu muryangi byonyine G7 nibyo biyitabira nta nu munyamakuru cg umunyamabanga uba wemerewe kujyamo aho niho bapangira ibyo bashaka .

7
Dieudonne Hakizayezu 2019-08-23 17:05:48

Nta muntu uzi icyo Nyakubahwa azaganira na mugenzi we Macron. Ibyo aribyo byose s’ibya G7 bazaganira kuko u Rwanda rutaba muri G7. Gusa hari impamvu ikomeye yatumye amutumira.

8
umukiza. jerome 2019-08-23 16:57:32

Andika hano nibyizako. nykubahwa. perezida kagame ahura na. perezida wufaransa. birashimishije. byerekana. ko. umubano wibihugu arimwiza

9
Jojo 2019-08-23 15:02:36

Aba bayobozi n’isi muri rusange ihangayikishijwe no kwishyira hamwe kwa Afrika. Kuko African Union igeze kuntego yayo ntibaba bakibonye abo bahaka naho basahura. Rero murebe neza abo batumiye.... ni abayobozi bafite inshingano mu buyobozi bw’uyu muryango w’Afrika. Barashaka no kumenya byimbitse icyo AU igamije no gusha uko bawudindiza. Bakababwira ko babashyigikiye nyamara byahe birakajya. Kwishyira hamwe kwacu ni igihombo kuribo

10
mahoro jack 2019-08-23 08:16:39

Abayobozi b’ibi bihugu bahura bapanga uko bakomeza domination yabo ku bukungu na politiki by’isi nta kindi. Ibyo gutumira abandi ngo hari amahame runaka bateje imbere (ngo demokarasi, ngo abagore….) byose biba ari ikinamico yo kwerekana ko badutekereza ariko ni comedy gusa!

Kwamamaza