IGIHE

Huye: RAB yasobanuye iby’imbuto ya Soya yahaye abahinzi ntizane imisogwe, ibizeza kubashumbusha

11 10-08-2019 - saa 12:35, Prudence Kwizera

Mu minsi ishize abahinzi bo mu Karere ka Huye bahinga mu gishanga cya Mpaza, batangiye gutaka igihombo nyuma y’uko bahawe imbuto ya Soya n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) bayihinga ntizane imisogwe.

Ni abahinzi bagera kuri 624 bibumbiye muri koperative COAGIMPA, bahinga muri icyo gishanga gihuza imirenge ya Mukura na Tumba gifite ubuso bwa hegitali 50.

Umwe muri abo bahinzi ati “Soya yakuze vuba tugira ngo yera vuba dutegereza imisogwe turaheba. N’iyazanye imisogwe iyo utonoye ubona nta kintu kirimo imbere. Twayahiriye amatungo ku buryo dufite impungenge ko ubutaha tutazabona amafaranga yo kugura imbuto.”

Itsinda ry’abakozi ba RAB ryabasuye rigirana ibiganiro n’abahagarariye abo bahinzi ribasobanurira ko habayeho kwibeshya, ribizeza kubaha imbuto y’ibigori n’ifumbire ku buntu.

Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi, Bucagu Charles, yavuze ko habayeho kwibeshya babaha imbuto itagenewe ahantu hakonja.

Ati “Twasanze ari imbuto isanzwe iterwa ahantu hashyushye mu turere nka Kirehe amakoperative yaho arayihinga kandi itanga umusaruro”.

Yakomeje agira ati “Twemeje ko tugiye kubatera inkunga y’imbuto y’ibigori bazatera, ariko tukanabaha ifumbire bazakoresha muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2020 A.”

Hasobanuwe ko habayeho kwivanga kw’imbuto yitwa SB24 na PK6 bituma abahinzi bahabwa itariyo. Iyo bahawe yari yanditseho PK6 izina ry’ imbuto basanzwe bahinga ariko mu by’ukuri atari yo iri mu mifuka imbere.

RAB yasabye ko hakorwa urutonde rw’abahinzi bose bahombye kubera iyo mbuto ya soya kugira ngo na bo bahabwe imbuto y’ibigori n’ifumbire kuko hari n’abandi bataba muri koperative bayiguze barayihinga.

Hemejwe ko urwo rutonde ruzaba rwarangiye bitarenze tariki ya 17 Kanama 2019 kugira ngo abo bahinzi bazahabwe imbuto yo gutera ku muhindo.

Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi, Bucagu Charles yijeje abahinzi kubashumbusha
Bahinze soya bategereza ko izana imisogwe baraheba
Iyo soya bayihinze mu gishanga cya Mpaza gifite ubuso bwa hegitari 50

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Kumiro 2019-08-15 00:07:09

Ibaze uyu akaza imbere y’abaturage ngo basanze baribeshye.Abaturage baritonda ahandi bari kuguha imijugujugu ayo mabinga bakayamena.

2
mami 2019-08-11 11:36:38

imiryango 624 ongeraho abo itunze nabyo ni igihombo. ongeraho imbuto,ifumbire,abahinzi/imibyizi, umusaruro, umurima nawo urakodeshwa... nabyo ni ikindi. Ahubwo abahinzi bajyane mu nkiko aba bakozi b’indangare babangamira ibikorwa by’iterambere leta ikaba ariyo yishyura bo bigaramiye. Oya babazwe amakosa yabo banishyure ibihombo bateje.

3
paul habimana 2019-08-11 01:20:12

Umuco wo gukingira ikibaba abanyamakosa umaze gushinga imizi muri za Minisiteri nyinshi!!! minagri, minicom, mineduc,etc. abatuburiye rubanda izi mbuto ntanumwe uzabihanirwa ahubwo bazashakirwa isobanurampamvu bazamurwe mu ntera! niyo mpamvu umuntu asigaye akwiba bati yagutuburiye!. ngiyo Rwanda bifuza!!!

4
Mbega 2019-08-10 23:48:19

RAB iratubura igakabya. Igihombo iteza kirarambiranye.

5
Mparambo 2019-08-10 17:06:02

Wavuze se inzitiramibu zuzuye ibiheri!!!
Ubu se abo bahinzi ngo bazashumbushwa bazishyurwa n’imibyizi yapfyue ubusa?

6
Ndayzeye Nathanael i Rusizi 2019-08-10 12:41:25

Mu by’ukuri iki ni ikibazo gikomeye cyane, kandi kitumvikana. Nonese niba RAB ari yo itanga imbuto, ubu nubwo abo baturage bazashumbushwa, ariko niba bari bategereje inyungu ku musaruro wabo, bakaba baragize igihombo kingana gutyo, icyo gihombo cy’ibyo bashoye n’inyungu bari kunguka bazabyishyurwa na nde, mu gihe abakozi ba RAB bo bakoze ibyo bahawe imishahara yabo nk’abakoze neza??

7
musenga 2019-08-10 12:16:21

Twihanganishije ABA bahinzi bahombye amaboko n’igihe cyabo none bakaba bagiye kwicwa n’ubukene n’inzara,: tugaye bikomeye aba bakozi b’indangare ba RAB Kandi tubasabiye ibihano byo mu rwego rw’akazi; dusabye Guverinoma gushumbusha ABA baturage ikurikije igihombo batewe n’aba bakozi bayo batazi icyo bakora; kubaha ubuhendabana BW’IMBUTO n’amafumbire ntibihagije! Mwibaze ibyabye kuri RAB bibaye kuri RBC, ntibikwiye kwihanganirwa!

8
musenga 2019-08-10 12:15:27

Twihanganishije ABA bahinzi bahombye amaboko n’igihe cyabo none bakaba bagiye kwicwa n’ubukene n’inzara,: tugaye bikomeye aba bakozi b’indangare ba RAB Kandi tubasabiye ibihano byo mu rwego rw’akazi; dusabye Guverinoma gushumbusha ABA baturage ikurikije igihombo batewe n’aba bakozi bayo batazi icyo bakora; kubaha ubuhendabana BW’IMBUTO n’amafumbire ntibihagije! Mwibaze ibyabye kuri RAB bibaye kuri RBC, ntibikwiye kwihanganirwa!

9
Ka 2019-08-10 09:48:00

Minagri yarenze ihaniro erega.

10
Gasop 2019-08-10 07:55:55

Biteye isoni ku bantu bitwa impuguke kandi babihemberwa... Imbuto z’intoryi zera ibitagarasoryo, imbuto z’ibitunguru zitamera, inzitiramibu zitarimo umuti......n’ibindi byose by’amafuti.Komera Rwanda nziza.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza