Musk yabigarutseho ku wa 18 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Andrew Ross Sorkin, mu nama ya DealBook Summit yateguwe na The New York Times.
Yavuze ko ababajwe n’amafaranga menshi yatanze, nyamara Ishyaka ry’Aba-Républicains rikaza gutsindwa bikomeye n’irihanganye na ryo ry’Aba-Démocrates.
Yagize ati “Biragaragara ko Aba-Républicains batsinzwe bikomeye muri aya matora. Numva narakoze ubupfapfa bwo gukoresha amafaranga menshi gutyo, ariko ntihagire umusaruro ufatika mbona.”
Yongeyeho ko aramutse abonye amahirwe yo gusubiza ibihe inyuma, yagabanya amafaranga yakoresheje.
Mu mafaranga Musk yashoye muri ayo matora harimo miliyoni zirenga 150$ yatanze mu gushyigikira Ken Paxton, wari umukandida w’Aba-Républicains muri Texas, ariko akaza gutsindwa na James Talarico w’Aba-Démocrates.
Musk yavuze ko intego ye yari iyo gufasha Aba-Républicains kugumana ubwiganze muri Sena, kugira ngo mu 2029 hatagira ishyaka rimwe rigenzura Perezidansi n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko.
Uyu muherwe yanahakanye ko ari umuyoboke w’itsinda rya MAGA rishyigikiye cyane Trump, avuga ko adashyigikira buhumyi politiki z’Ishyaka ry’Aba-Républicains.
Aya magambo aje nyuma y’uko Musk, wagize uruhare rukomeye mu kwamamaza Trump mu 2024, agiye mu buyobozi bwe mu 2025, mbere y’uko bombi bagirana amakimbirane nubwo yaje gukemuka.





Ibitekerezo 0