IGIHE

Buri masegonda 40 umuntu umwe ku Isi ariyahura

4 10-09-2019 - saa 21:00, IGIHE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko nubwo ingamba zo kurinda abantu kwiyahura ziyongereye mu myaka itanu ishize, buri masegonda 40 umuntu umwe ku Isi yiyahura.

OMS yatangaje mu gihe kuri uyu wa 10 Nzeri ari umunsi mpuzamahanga wo gukumira kwiyahura. Yavuze ko ibihugu 38 ari byo gusa bifite ingamba zo gukumira kwiyahura, bikaba bikiri bike cyane ari yo mpamvu za Guverinoma zisabwa kwiyemeza kuzishyiraho.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko umuntu umwe apfa buri masegonda 40 yiyahuye.

Ati “Buri rupfu ruturuka ku gahinda gaterwa n’umuryango, inshuti n’abavandimwe. Icyakora kwiyahura byakumirwa. Turasaba buri bihugu gushyiraho ingamba zo kurinda abantu kwiyahura muri gahunda z’igihugu z’ubuzima n’uburezi kandi mu buryo burambye”.

Imibare yerekana ko 79% by’abiyahura ku Isi ari abo mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse, ibihugu bikize bifite igipimo cyo hejuru aho abantu 11.5/100 000, biyahura.

Abagabo biyahura bakubye hafi gatatu abagore mu bihugu bikize bitandukanye no mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse aho ibipimo bingana ku bagore n’abagabo.

Kwiyahura niyo mpamvu ya kabiri mu zitwara ubuzima bwa benshi mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-29 nyuma y’impanuka zo mu muhanda.

Abenshi biyahura bakoresheje uburyo bwo kwimanika, kwiha uburozi no kwitwika. Bimwe mu byagabanya ukwiyahura ni ukumvisha itangazamakuru ko rifite inshingano zo kubitangazaho inkuru, kwigisha urubyiruko guhangana n’imihangayiko ruhura nayo no gukurikirana abantu bigaragara ko bakiyahura.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mazina 2019-09-11 10:29:56

Statistics zerekana ko hiyahura abantu 1 million buru mwaka.Ibihumbi 800 bitapfa,abandi 200 bigapfuba.Ariko benshi barongera bakiyahura.Gusa mu Rwanda birimo gufata intera ikabije.Uretse wa mukobwa wo kuli Makuza Peace Plaza,hari uwiyahuye muli Nyabarongo n’abandi barimo uw’i Rwamagana wiyahuye asanze umugabo asambana.Umuti uzaba uwuhe?
Nta wundi uretse ubwami bw’imana buzaza bukayobora isi,bukayigira paradizo.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana,ntiduhere mu gushaka ibyisi gusa,niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo.

2
ka 2019-09-11 08:51:17

Leta nishyireho ibigo bifasha abaremerewe kandi ni benshi. Hatangwe adresses zabo ndetse na tel umuntu yahamagara akabona uwo abwira kandi ufite ubumenyi bwo kumugira inama atari ukumubwira ngo ihangane gusa.

3
Akayezu 2019-09-11 00:11:01

Ni amaburakindi, n’umutimanama. Ex;nk’umuntu arimo umwenda atazabonera ubwishyu ntahepfo ntanaruguru agira umwanzuro uhita uba kwiyahura.

4
Kajongi Jean Bosco 2019-09-10 17:33:50

Abanyarwanda dufite ubumenyi bwo guhashya kiliya cyorezo cyugalije isi . Ushaka ibindi bisobanuro tel 0788525418/ 0783724737 / 0728525418 / [email protected] .

Kwamamaza