IGIHE

Abateye i Musanze ni abaswa kandi ntituzihanganira ibigwari- Gen Maj Alexis Kagame

7 8-10-2019 - saa 10:41, Mukwaya Olivier

Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’iburengerazuba Général Major Alexis Kagame yavuze ko umusirikare urwanya abanyantege nke badafite ubushobozi bwo guhangana na we aba ari ikigwari kidafite icyo cyageraho.

Ibi yabibwiye abaturage bo mu Mirenge ya Busasamana na Bugeshi ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi Congo, ikaba ikunze kugabwaho ibitero n’abarwanyi ba FDLR.

Ibi abivuze mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize, inyeshyamba z’umutwe wiyomoye kuri FDLR wa RUD Urunana zagabye igitero mu murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, zigahitana abaturage 14 abandi zikabakomeretsa zikanasahura.

Mu bagabye igitero, 19 bishwe n’ingabo z’u Rwanda, batanu bafatwa mpiri, abandi bakwirwa imishwaro.

Gen Alexis Kagame agendeye kuri ibyo bitero biheruka, kuri uyu wa Mbere yabwiye abaturage ko umwanzi ari umuswa kuko atera abanyantege nke.

Ati “Haduyi ni umuginga. Umuntu w’umuswa wese areba umunyantege nke akaba ariwe atera. Abateye abaturage muri Musanze ni ibigwari kandi ntabwo tuzihanganira ibigwari bishaka guhungabanya umutekano w’igihugu”.

Gen Maj Kagame yavuze ko bibabaje kubona abantu biyita ko barwanya Leta, ariko aho guhangana n’ingabo za Leta bakahuka mu baturage bari kwishakira imibereho bakabica.

Ati “Impamvu nemeza ko haduyi ari umuginga ni uburyo ejo bundi muri Musanze binjiye basanga abahungu b’abasore bari batetse amandazi bashakisha imibereho, babicisha amasuka n’udufuni. Ni nayo mpamvu ingabo zatinze kubimenya kuko nta sasu ryavuze. Nubwo yaba ari umuvandimwe wawe ntacyo yakumarira yica abantu"

Abafashwe mpiri bo muri RUD Urunana, bavuze ko bari babwiwe ko Imana yaberetse ko bagiye gufata igihugu bakakiyobora.

Gen Maj Alexis Kagame yibajije imitekerereze nk’iyo, avuga ko bitumvikana uburyo warwana ushaka gufata igihugu ngo ukiyobore, nyamara ugahera ku baturage wari kuzayobora akaba aribo wica.

Ati “Igihugu cyatanze amahirwe yo gutahuka abenshi baratahutse barafashwa bamaze kwigeza kure. Abenshi bari mu ngabo z’igihugu dukorana akazi, none abandi bibereye mu mashyamba bategereje kuza kwica abantu n’amasuka. Iyo ni imirwano ki wica abo uvuga ko urwanira? Wumva ushaka kuzaza gufata igihugu uzagifata gute kandi uri kwica abaturage ? Uzayobora abatakiriho se?"

Maj Gen Kagame yakomeje avuga ko uzashaka kuza guhungabanya umutekano kwinjira bizamushobokera ariko ingabo z’u Rwanda zitazamwemerera gusubira hanze kuko zihora ziteguye.

Ati “Uwinjira ashobora kuzashaka aho yinjirira kuko ntabwo ingabo ziri hose, ariko gusohoka bizamubera ikibazo gikomeye.”

Yaburiye abaturage biha gufasha abagizi ba nabi, ko nabo bitazabahira, abasaba kubicikaho.

Ati “ Hari abaturage bafasha abicanyi kwica abacu, Musanze umuturage wabazanye bakica abana na we yarafashwe, abaturage barimo bamureba n’amarira menshi baramuzi. Ubwo bazaga Busasamana umwaka washize na we yarafashwe, ndasaba abaturage kutaba ikiraro."

Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse na we yagaye abarwanya leta, nyamara yarabagiriye neza bakiga ikaba inafasha imiryango yabo.

Ati “Ni imizimu ibagendamo ntabwo wakwiyumvisha ukuntu umuntu arihirwa amashuri na leta hanyuma akayitura kuyigabaho igitero yica abaturage. Nta gisobanuro wabona kubona umuntu ari mu mashyamba iyo arwanya leta ifasha umugore we n’abana’’

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu hagati ya saa mbili n’igice na saa tatu, nibwo mu gasantere k’ubucuruzi ka Kajagari mu Kinigi, aba bagizi ba nabi bishe abaturage bakoresheje intwaro gakondo zirimo amasuka n’amakoro bakubitaga abantu mu mutwe.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, abarokotse ikibatsi cy’Ingabo z’u Rwanda bavuze ko ari abo mu mutwe wa RUD Urunana,Umutwe ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda biyomoye mu mutwe wa FDLR nawo urwanya leta y’u Rwanda.

Bavuze ko uwo mutwe uyobowe na General Jean Michel Afurika. Binjiye ku butaka bw’u Rwanda ari 45, bafite imbunda 38 zirimo mashinigani (machine gun) ebyiri, binjira mu Rwanda banyuze mu birunga ku wa Kane ushize bayobowe na Major Gavana (Governor) ufite andi mazina ya Nshimiyimana Elie cyangwa Nshimiyimana Cassien.

Abaturage baje kumva impanuro, basabwa kutaba ikiraro cy'umwanzi
Abaturage baje kumva impanuro, basabwa kutaba ikiraro cy'umwanzi
Gen Major Alexis Kagame yabwiye abaturage ko umwanzi ari umuswa kuko atera abanyantege nke
Guverineri Munyantwari Alphonse yavuze ko abatera leta yabagiriye neza bafite imizimu ibagendamo
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y'iburengerazuba CP Rutikanga Rogers yasabye abaturage kwitabira gahunda z'umutekano
Gen Major Murokore Eric, Gen Major Alexis Kagame ,Guverineri Munyantwari Alphonse na Meya wa Rubavu Habyarimana Gilbert baje kuganira n'abaturage
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Edith 2019-10-10 22:39:04

Ngabo zacu turabazi murashoboye munkubitire abo baginga mubahe ikiga kbs.kuko ntanisoni bagira.ese uwabatsinze Hari aho yagiye? Ahubwo ko yakajije

2
belyse 2019-10-10 01:38:08

meaning

3
Ngoga 2019-10-09 10:48:27

iyi ishobora kuba ariya ntambara yubwiyahuzi bita kamikaze

4
John 2019-10-08 20:18:58

Ni inkoramaraso. Ibigwari kbsa. Kurwanya umuturage, ni ubuswa.
Nibave mu mashyamba bere kwangara.1994 ,amabi bakoze yagombye kubabera isomo.
Ngirango nta nyungu babonye,ahubwo babonye umuvumo .
Nibahitemo gutaha neza cg bakomeze bangare.

5
Innocent 2019-10-08 08:25:01

Mwabantu mwe ntawamenya interahamwe na RNC icyo babaye. Icyakoze ni umuzimu koko. Nkubu nashatse kwiga kuva kera ndabibura ariko ndatuje kandi nkunda u Rwanda n’abanyarwanda, akazi kajyanye n’amashuri yanjye ngakora neza kandi ngakunze, ariko umwana wa Omega( wasimbuye Mudacumura) yagiye kwiga hanze kuri bourse ya leta! Ni iki HE atakoze ku buryo baza gutera igihugu koko??????? Uwabampa akampa n’ubushobozi ngo mbabaze

6
Higiro 2019-10-08 07:07:00

Oya , aba bicanyi ntabwo ari injiji ahubwo ni abagome, inyamaswa n’ibindi ntazi. Ibyo bakoze1994 bazi ko twabyibagiwe ?? Ayo mahiri n’udufuni bafite uwabatoje ariko ngabo s’y Rwanda mube maso, ubundi mubakubite ikibatsi batumuke.

7
Beckham 2019-10-08 04:11:04

Wamugani wa Governor numuzimu ubagendamo bazashiduka bishe naba byeyi babo nabana babo ngo bararwanya leta, bazapfa bangara bogasamwa

Kwamamaza