Mu itangazo bahuriyeho ryagejejwe ku kinyamakuru ACI Africa ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, aba basenyeri bibumbiye mu ihuriro ACOREB bagize bati “Tubabajwe n’uko imipaka yo ku butaka ihuza u Rwanda n’u Burundi igifunze.”
Iri tangazo ryasohowe ku musozo w’inama rusange isanzwe y’iri huriro, yabaye kuva ku wa 9 kugeza ku wa 12 Ugushyingo 2026. Yabereye mu kigo cyitwa Oasis de Paix et de Réconciliation, muri Arikidiyosezi ya Bujumbura mu Burundi.
Abasenyeri banagaragaje impungenge batewe n’uko hari paruwasi zo mu Rwanda zigifunze, ibura ry’ibicuruzwa by’ibanze mu Burundi n’imirwano ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Imibereho y’abaturage mu Burundi no mu Burasirazuba bwa RDC
Aba basenyeri bavuze ko Abarundi benshi bagorwa no kubona ibiribwa, ibikomoka kuri peteroli, inyongeramusaruro n’imiti.
Bagaragaje kandi impungenge batewe n’imibereho y’urubyiruko rw’Abarundi rujya gushaka akazi mu mahanga, cyane cyane mu bihugu by’Abarabu, aho bivugwa ko bamwe muri bo bafatwa nabi bakanakoreshwa imirimo ibanyunyuza imitsi.
Ku bijyanye n’u Burasirazuba bwa RDC, abasenyeri bavuze ko imirwano ikomeje guhitana abantu no gutuma imiryango iva mu byayo. Bijeje abagezweho n’ingaruka zayo ko babazirikana mu masengesho yabo.
Gutegura abagiye gushyingirwa no guherekeza imiryango
Abasenyeri bavuze ko umuryango ari “Kiliziya yo mu rugo, aho abana bigira gukunda, gusenga no gukorera abandi.”
Basabye ko abagiye gushyingirwa barushaho gutegurwa kandi abamaze gushyingirwa bagakomeza guherekezwa. Bashishikarije abakora umurimo w’ikenurabushyo kuzirikana ibibazo byihariye by’imiryango iri mu ngorane igihe bayifasha.
Banagaragaje impungenge batewe no kwemerera abantu gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse n’ibindi bikorwa basobanuye nko “kugena uko bishakiye ibikorerwa ubuzima bwa muntu.”
Bahamagariye imiryango “kwamamaza Ivanjili y’ubuzima no kwimakaza umuco wo kubaha no kurengera ubuzima bwa muntu kuva agisamwa kugeza ku rupfu rwe rusanzwe.”
Mu gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Sinodi ku rugendo Kiliziya ifatanyije, abasenyeri bashimangiye akamaro k’“ibiganiro biyobowe na Roho Mutagatifu” mu gushishoza ku bibazo no gufata ibyemezo ababigizemo uruhare baturutse mu nzego zitandukanye za Kiliziya.





Ibitekerezo 0