IGIHE

Impunzi z’Abarundi zaserukanye ingoma-ndundi zikomeje kurikoroza; imyigaragambyo muri Bujumbura!

39 24-08-2019 - saa 20:16, Musangwa Arthur

Nubwo abategura irushanwa East Africa’s Got Talent basobanuye neza uburyo ntaho u Rwanda nk’igihugu ruhuriye no kuba impunzi z’Abarundi zaraserukanye mu minsi ishize ingoma zo mu gihugu cyazo muri ririya rushanwa, ubuyobozi mu Burundi bwafashe iya mbere butegura imyigaragambyo yamagana uku guseruka mu mihanda ya Bujumbura.

Rugikubita mu gisa nko guhubuka gukabije, nyuma yo guseruka kw’itsinda ry’impunzi z’Abarundi muri East Africa’s Got Talent, Minisitiri w’Umuco mu Burundi Pelate Niyonkuru, yihutiye gushishimura itangazo ashinja u Rwanda kwigarurira ingoma zivuzwa muri icyo gihugu, nubwo mu by’ukuri abazivugije batigize bavuga ko ari Abanyarwanda cyangwa Abarundi baje mu irushanwa batumwe na Leta y’u Rwanda.

Guhera muri Mata 2015, u Rwanda rwafunguriye amarembo impunzi z’Abarundi zahungaga ubwicanyi, ihohoterwa n’itotezwa ryaturutse ku mvururu za politiki zatewe na Perezida Nkurunziza ubwo yatangazaga ko aziyamamariza kongera kuyobora igihugu muri manda ya gatatu, mu gihe hari benshi babirwanyaga, nubwo byarangiye yongeye gutorerwa mu buryo butavuzweho rumwe.

U Rwanda rwakiriye neza izo mpunzi zitabwaho mu mibereho myiza yazo zisubiza agatima impembero zisubira mu bikorwa byo kwidagadura n’ibindi biranga umuntu ubayeho mu buzima bumunyuze, zikomeza gusigasira umuco w’igihugu cyazo cy’amavuko.

Ibi byatumye bamwe muri izi mpunzi bifatanya na bagenzi babo basanze mu Rwanda, bashinga itsinda ry’ababyinnyi n’abakaraza baryita Himbaza Club, ari naryo ryitabiriye irushanwa rya East Africa’s Got Talent rihuje abanyempano batandukanye baturuka mu Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda.

Nyuma y’aho iri rushanwa ryerekaniwe kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga, abayobozi ba leta mu Burundi ntibishimye kuko mu ijwi rya Minisitiri w’Umuco Pelate Niyonkuru bagaragaje ko batanyuzwe n’uburyo ingoma zifite inkomoko mu muco wabo zerekanywe, aho bavuga ko byakozwe mu izina ry’u Rwanda.

Iki ariko ni ikinyoma cyambaye ubusa no guhubuka kuko ubwo bari bageze imbere y’Akanama Nkempurampaka, umukemurampaka Makeda Mahadeo yababajije inkomoko y’ingoma bari bafite.

Umwe muri bo yamusubije ati “Zikomoka i Burundi ariko dukorera i Kigali guhera mu 2015. Nageze mu Rwanda mu 2015 mpunze nshaka abandi bakaraza bahunze bava i Burundi duhura n’abandi bo mu Rwanda bari basanzwe bari mu matorero atandukanye i Kigali dukora iri tsinda. Turavanze Abarundi n’Abanyarwanda.”

Usesenguye itangazo ryanashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’ikigo gitegura East Africa’s Got Talent, usanga ryarasubije Minisitiri w’Umuco w’u Burundi mu myanya ye kuko ahanini yari yarengereye nk’aho yavugaga ko abitabiriye irushanwa boherejwe n’u Rwanda kandi rukaba rushaka kwiyitirira ingoma z’u Burundi.

Clouds Media International FZ itegura amarushanwa ya East Africa’s Got Talent, yatangaje ko abavuza ingoma z’i Burundi muri iri rushanwa baje ku giti cyabo batoherejwe na Leta.

Bavuga ko buri muntu yiyandikisha ku giti cye muri iri rushanwa ariko Abarundi bo ahubwo bahise babihuza na Politiki batangira kwibasira u Rwanda.

Kuva mu 2014, ingoma z’u Burundi zanditse mu murage ndangamuco wa UNESCO nk’umwihariko w’iki gihugu.

Umuyobozi w’irushanwa rya East Africa’s Got Talent, Lee Ndayisaba, aherutse kubwira IGIHE ko mu bahatana nta n’umwe uba woherejwe n’igihugu ndetse ko batika ku nkomoko y’igihangano cyerekanywe.

Yagize ati “Nta muntu woherejwe na leta nk’uko babivuga [u Burundi]. Icya kabiri abitabira irushanwa ntabwo bavuga ko ibyo berekana ari umwimerere wabo. Niba umuntu avuze ko ashaka kuririmba indirimbo ya Micheal Jackson turamwerera.”

Bimaze gusa n’umuco ko igihe cyose ubuyobozi bw’u Burundi bubonye akaryo ko gushyira mu majwi u Rwanda mu buryo butandukanye bugasamira hejuru, kenshi mu biba bisa no kuyobya uburari ndetse no gushaka uwo bagerekaho uruhare mu bihe bibi abayobozi ba kiriya gihugu bakiganishijemo.

Kuva mu mwaka wa 2015 u Burundi bwakomeje kwijundika u Rwanda ku buryo agateye kose muri icyo gihugu u Rwanda rushyirwa mu majwi ndetse hakanategurwa imyigaragambyo.

Magingo aya imyigaragambyo imaze gutegurwa muri kiriya gihugu yamagana u Rwanda ntawayibara, ndetse hari igihe imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda yari yarahindutse umugenzo wa buri wa Gatandatu mu gihugi hose muri kiriya gihugu.

Ubwo mu Burundi habaga kudeta ikaza gupfuba, abategetsi mu Burundi bakanguriye Abarundi kwirara mu mihanda bamagana u Rwanda barushinja bya nyirarureshwa ko rwayigizemo uruhare, urutonde rw’ibyo abategetsi mu Burundi bashinje u Rwanda ni rurerure kuko nyuma byatangiye banarushinja gutoza gisirikare impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda n’ibindi birego by’agatangaza.

Hari n’ababigiramo urwenya nk’aho ubutumwa bwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko u Rwanda ari rwo rwagambaniye u Burundi mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu bigatuma butsindwa butarenze umutaru. Ni akumiro!

Kuba ziriya mpunzi zigize itsinda Himbaza Club, zarahungiye mu Rwanda, ntabwo bizibuza kuba zaserukana umuco wo mu gihugu cyazo. Ni uburenganzira bwazo nk’Abarundi kuvuza ingoma mu buryo bujyanye n’umuco wo mu gihugu cyazo.

Ku rundi ruhande, kuba ubuyobozi mu Burundi bugerageza kujandika u Rwanda mu bibazo biri hagati yabwo n’impunzi bahuje igihugu, ni igikorwa kigaragaza intege nke mu mitekerereze no mu migirire.

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’uwayanditse

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
gahinyuza 2019-08-26 03:42:05

Mu nkambi z’Abanyarwanda zabaga i Burundi nka za Mishiha n’ababaga mu mujyi i bujumbura ntabwo bashoboraga guseruka mu mbyino gakondo za Kinyarwanda se kuko bari mu Burundi? Cyangwa bari guseruka bavuga ko bahagarariye u Rwanda?? Hari akantu iyo bariya bana bavuga ko baserukiye u Burundi! Bari kwigaragambya bavuga ko u Rwanda rwakoze coup d’Etat ya kabiri. Akabi gasekwa nk’akeza. Bashyireho umuganda wo kwigaragambya buri wagatandatu wa mbere w’ukwezi.

2
musharafu ukorera Matheus 2019-08-26 00:29:22

abanabo bahorana ibibazo byamafuti

3
Mateka 2019-08-25 22:57:58

Ingoma z u Rwanda nizo zambere,zisa neza zivuga neza zivuzwa neza ,ubuse koko iyo leta y u burundi irumva u Rwanda rwagurana ingoma zarwo izabo koko?rwose ntimukadusetse hahhhh sha njye niyo wampa iki ngo ndeke ingoma nyarwanda ntibyashoboka kuko nizo ngoma zindyohera kandi nziza cyane kurusha iz ahandi doreko ari iza Gihanga kandi umukurambere wanjye andutira abanyamahanga bose.abo barundi rero rwose ingoma zabo bazigumane ntazo twakwifuza kuko dufite izibarenze,izacu zikeye nk imbyino zacu byose ni ibyo mu rwego rwo hejuru rwose ku isi hose nta cyaruta umuco wacu ari imbyino cg imyifatire cg imyemerere turi ba mutarushwa na mutarutwa.

4
Marebe 2019-08-25 22:37:28

Ingoma z ihe?ko twifitiye ingoma zacu kandi zirenze zitagira uwazirusha.ingoma ni umwihariko w abakurambere nzazivuza bitinde hanyuma iyo unesco muvuga ni iyanyu nyine ariko ingoma zo si izanyu ubwo muzaze muturwanye ko tuvuza ingoma murebe ngo turabanesha mwibwirako mwadutandukanya n umuco wacu nyarwanda koko?yewe burundi rwose ngo ingoma zanyu hahhh kuva ryari se mwazihimbye koko?hahh uwapfuye yarihuse pe,bene Gihanga ingoma twazivugije guhera kera yewe nicyo cyari n ikimenyetsi cy ubwami none mwe muriyitirira ngo iki?hahhhhh

5
karugoli 2019-08-25 13:16:01

abarundi Rwose hhhh
niganaga numwana cyera akajya avuga "ukabona umusore yambaye neza nimwiza Rwose aseka neza yavuga ukunva avuze ikirundi ngo bitera imbeho mumenyo nkamuseka nkunva ari urwango none ubu nibwo mbyemeye p batekereza hafi ubwose kuba abarundi bazuvugije Ari impunzi byabambura uburenganzira kukarango kumuco wabo,ubu it zivuzwa numuzungu baba bakoma amashyi.les ennemies de l’afrique ces sont Les africains koko

6
Koko 2019-08-25 11:11:47

Mbega mbegaaa ubugoryiii bwabategetsi bahubuka bakavuga ibintu bidafite umutwe Niki... Ingoma c kuzivuza nikibazo koko ,u Rwanda ntiruyobewe ko ari azabarundi twe dufite izacu, zavugijwe nimpunzi kandi zirabyemerewe none c bari mu Burundi cg bari cg bari mu Rwanda noneho ko mukina umupira mukanaririmba indirimbo zahandi nawe numuco wanyu kuki ubwongereza butabarega ngo mukina football cg abanyamerika barege abacuranzi banyu ko babyina bakanakoresha ibicurangisho bitari mu muco wanyu, nge mbona ntawabarenganya niko ubwenge bwanyu bungana.

7
Kasali 2019-08-25 10:17:28

King Kennedy we Dore igisubizo:

Ntituri mu irushanwa n’abarundi tuzi iyo twavuye,tuzi aho tugeze, tuzi aho tugana! Mukwiye gukura mu mutwe. Ubu natwe uzabyina Kinyarwanda muri USA tuzajye mu mihanda ngo batubyiniye injyana aho kwishimira ko turi kwaguka.

Mwagakwiye gushimira u Rwanda rwafashije impunzi zanyu kuba aba stars . Kuko twe tutahonyora impunzi zaduhungiyeho nk’uko mwabigenje iwanyu 1995 mwirukana abanyarwanda iwanyu.
Kennedy menya ko twabasumbye kera umunsi abarundi baduhungiyeho twabahaye amashuri na Kaminuza kdi bigira Ubuntu. Ivyo mugabo nivyo twama tubasu bijeko!!!!!!

8
Kale 2019-08-25 09:58:34

Abarundi murabarenganya, none se muragira ngo bakore iki? Kwigaragambya niyo myidagaduro baba bahawe n’ubuyobozi. Imihanda ishaje ntacyi ibabwiye kuko impamvu yananiye abayobozi bayo nuko hariho igihugu cyitwa urwanda kibarusha imbaraga n’ubwenge. Ubantu babagabo baburana ingoma nkaho aribwo butunzi basigaranye? Nta gihugu bagira kuburyo nibura aricyo baha agaciro kuruta ingoma!

9
Kale 2019-08-25 09:58:33

Abarundi murabarenganya, none se muragira ngo bakore iki? Kwigaragambya niyo myidagaduro baba bahawe n’ubuyobozi. Imihanda ishaje ntacyi ibabwiye kuko impamvu yananiye abayobozi bayo nuko hariho igihugu cyitwa urwanda kibarusha imbaraga n’ubwenge. Ubantu babagabo baburana ingoma nkaho aribwo butunzi basigaranye? Nta gihugu bagira kuburyo nibura aricyo baha agaciro kuruta ingoma!

10
soulja boy 2019-08-25 07:50:52

Burundi ??? Burundi ??? Smh

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza