IGIHE

Abadepite bemeye gukorera ubuvugizi RSSB ngo Itegeko rigena imiterere n’imikorere byayo bihinduke

2 10-09-2019 - saa 16:40, Ferdinand Maniraguha

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) bemeye gukorera ubuvugizi Ikigo gishinzwe ubwiteganyirize (RSSB) kugira ngo itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo rivugururwe.

RSSB yashyizweho mu 2011 ifite inshingano zo guteza imbere ubwiteganyirize mu Rwanda. Nyuma yaje guhabwa izindi nshingano zitandukanye zirimo gucunga ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), ibijyanye n’ishoramari n’ibindi.

Kuri uyu wa Kabiri ubuyobozi bw’icyo kigo bwitabye PAC bwisobanura ku makosa yagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu 2018.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Tushabe Richard, yavuze ko hakenewe amavugurura mu itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’icyo kigo kugira ngo kirusheho gukora neza.

Yagize ati “Biraturuka ku miterere y’inshingano n’imikorere by’ikigo. Uyu munsi niba tuvuga ko ari nk’ikigo cy’imari, ese duhanganye na bande? Ni za banki. Nugereranya imishahara y’abakozi bacu bashinzwe iri shoramari turi kuvuga uyu munsi, ukagereranya n’abakozi bo mu mabanki duhanganye ku isoko, ntabwo twishyura nibura na kimwe cya cumi cy’amafaranga banki z’ubucuruzi zishyura. Ibyo biba ikibazo kuko hari abakozi baducika.”

Bimwe mu bituma icyo kibazo kibaho ni uko hari imyanya runaka ikenewe muri RSSB itegeko ridateganya, kuba hari imishahara runaka yagenwe ikigo kitarenga ngo kigumane umukozi n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Hari abakozi benshi RSSB imaze gutakaza mu myaka itanu ishize. Abo bakozi iyo baza kubagumana , byinshi muri ibi bibazo ntibiba byarabayeho.”

Marcel Mukeshimana, Umubaruramari Mukuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na we yagaragaje ko hakenewe impinduka mu itegeko rigenga RSSB.

Yagize ati “Mbere RSSB yari ifite ikintu kimwe ikurikirana, uyu munsi ifite ibigera kuri bitandatu. Itegeko twagenderagaho icyo gihe ryafashe RSSB nk’ikigo gisanzwe, kugeza uyu munsi cyarakuze twese turabibona ariyo mpamvu tuvuga ngo birakenewe ko itegeko rihinduka. Imiterere n’imikorere RSSB ifite uyu munsi ntabwo bihuye n’uko iteye.”

Perezida wa PAC, Ngabitsinze Jean Chrysostome yavuze ko niba hakenewe guhindura itegeko ngo RSSB ikore neza, Inteko yiteguye kubafasha.

Ati “Niba mukeneye abantu nkuko mwakomeje kubivuga, tugomba kubabona. Niba ibyo mukora ariko biteye, turabyumva kandi twiteguye kubafasha.”

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc umwe mu bagize PAC, yavuze ko guha RSSB ububasha bwo kugira abakozi bayibereye aribyo byiza ku gihugu kurusha kuyirekera uko iri.

Ati “Njye numva igikwiriye ari uko itegeko rigena imikorere rihinduka bigahindukana byose. Ndumva abantu bakwiriye kubyumva hakabamo guhinduranya abakozi bamwe bakajya mu byo bigiye hanyuma urwo ruhande rw’ishoramari rwaje muri RSSB hakazamo abandi babyigiye.”

Yongeyeho ati “RSSB ihombye n’igihugu byakigiraho ingaruka. Niwo mushoramari ukomeye hano mu gihugu. Abantu bakwiriye kubyumva itegeko rigahinduka rigahindukana n’abakozi bashoboye.”

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yashyigikiye ko RSSB ikorerwa ubuvugizi, gusa asaba ko ihabwa n’igihe ntarengwa cyo kuba yakemuye amakosa yajyaga agaragaramo itegeko nirihinduka.

Bimwe mu bibazo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje biri muri RSSB harimo amafaranga yagiye asibwa mu bitabo by’imari bitemejwe n’inama y’ubutegetsi, ibirarane icyo kigo gifitiwe bya pansiyo bya miliyari, amafaranga yashowe atari gutanga umusaruro, imishinga yizwe nabi n’ibindi.

Bamwe mu badepite bagize PAC ubwo babazaga ubuyobozi bwa PAC
Bamwe mu bayobozi ba RSSB n'abandi bayireberera ubwo bitabaga PAC
Depite Uwera Kayumba Marie Alice atanga igitekerezo
Perezida wa PAC, Ngabitsinze Jean Chrysostome yavuze ko niba hakenewe guhindura itegeko ngo RSSB ikore neza, inteko yiteguye kubafasha
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Tushabe Richard yavuze ko hakenewe amavugurura mu itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’icyo kigo kugira ngo kirusheho gukora neza

Amafoto:Gift Munyarugerero

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mbabazi 2019-09-11 04:07:45

UYU WITANGIRIYE ITAMA URI IRUHANDE RWA RICHARD BYAMUGENDEKEKEYE GUTE BAKUCUNGUZE MUZURI

2
ka 2019-09-10 10:02:57

Umva noneho, amakosa babazwa azasubizwa n’itegeko? Amatekeko nayo yagorwa !!!

Kwamamaza