Izi mpinduka mu ngendo ziteganyijwe mu gihe Perezida Suluhu na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, berekeza mu Karere ka Mpigi, aho baza gutaha uruganda ruteranyirizwamo imodoka.
Urwo ruganda ruherereye i Nakirebe, mu gace ka Kiringente, rukaba rugiye gutahwa mu rwego rw’uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Suluhu yatangiye muri Uganda ku wa 18 Ugushyingo 2026.
Umuvugizi wa Polisi Ishinzwe Umutekano wo mu Muhanda muri Uganda, SP Michael Kananura, yatangaje ku wa Gatatu ko imodoka zizajya zihagarikwa mu bihe bitandukanye kugira ngo imodoka zitwaye abakuru b’ibihugu byombi zibashe gutambuka.
Yagize ati “Ingendo z’ibinyabiziga kuri uyu muhanda zizajya zigenzurwa, imodoka zihagarikwe by’igihe gito, nyuma zemererwe gukomeza urugendo kugira ngo imodoka zitwaye abakuru b’ibihugu zibashe gutambuka.”
Kananura yagaragaje ko izo ngamba zishobora gutuma habaho umubyigano w’ibinyabiziga no gukererwa ku bagenzi bakoresha uwo muhanda.
Yasabye abashoferi n’abandi bakoresha umuhanda wa Kampala–Masaka gutegura neza ingendo zabo, kwihangana no kubahiriza amabwiriza bahabwa n’abapolisi bazaba bashinzwe kugenzura urujya n’uruza rw’ibinyabiziga.
Polisi ntiyatangaje amasaha nyayo ingendo zizajya zihagarikirwa cyangwa igihe izo ngamba zizamara.
Umuhanda wa Kampala–Masaka ni umwe mu mihanda ikomeye muri Uganda, kuko uhuza Umurwa Mukuru Kampala n’ibice by’Amajyepfo ashyira Uburengerazuba bw’igihugu, ndetse ukaba ukoreshwa n’ibinyabiziga byerekeza mu Rwanda, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Biteganyijwe ko izi mpinduka zishobora kugira ingaruka ku modoka zitwara abagenzi, iz’abantu ku giti cyabo ndetse n’izitwara ibicuruzwa hagati y’ibihugu byo mu karere.
Uruzinduko rwa Perezida Suluhu muri Uganda rugamije gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi, by’umwihariko mu nganda, ubucuruzi n’ibikorwa remezo.
Mu biganiro bagiranye ku wa Gatatu muri Perezidansi ya Uganda i Entebbe, Perezida Museveni na Suluhu bumvikanye ku kongera ishoramari mu nganda, guteza imbere ibikorwa byo kongerera agaciro ibikomoka mu bihugu byombi no kunoza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu.
Baganiriye kandi ku mushinga w’umuyoboro wa peteroli wa EACOP, iterambere rya gari ya moshi, imishinga y’ingufu ihuza ibihugu byombi ndetse no gukuraho inzitizi zibangamira ubucuruzi.





Ibitekerezo 0