Uwihanganye wakuranye ubuhanga ni we muto muri Guverinoma y’u Rwanda

21 5-09-2017 - saa 21:33, Kanamugire Emmanuel

Ku myaka 30 y’amavuko, Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu ni we muyobozi muto muri Guverinoma nshya iherutse gushyirwaho na Perezida Kagame.

Uwihanganye yafunguriwe uyu muryango na buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Manchester, yahawe muri gahunda itera inkunga abanyeshuri bakomoka mu bihugu bikennye cyane aho yasoreje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga minini y’ubwubatsi mu 2013.

Kaminuza ya Manchester yamwishyuriye amafaranga y’ishuri yose mu gihe imibereho ye n’ibyo yakeneraga byose yabikeshaga abaterankunga barimo umuryango witwa ‘ Allan and Nesta Ferguson Charitable Trust’.

Uwihanganye ari uwa mbere mu ishuri ry’abanyeshuri 200, ari mu bagaragaje ubuhanga bwihariye ndetse byatumye agenerwa igihembo gikomeye na Kaminuza ya Manchester iri muri enye za mbere mu Bwongereza nk’uko inkuru iri ku rubuga rwa Kaminuza ya Manchester Uwihanganye yizemo ibivuga.

Arangiza amasomo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda na bwo Uwihanganye yaje mu myanya ya mbere ndetse yagaragazaga inyota yo gutanga umusanzu we mu iterambere ry’umuryango we n’igihugu cyamubyaye.

Uwihanganye yakoze mu mishinga itandukanye ijyanye n’ubwubatsi burimo imihanda n’ibindi byatumye agirwa Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu muri guverinoma y’u Rwanda.

Ubwe yavuze ko “Kaminuza ya Manchester yazamuye imitekerereze yanjye n’uburyo numva ibintu; ubunararibonye bwamfunguye amaso mbona ahari andi mahirwe ndetse amasomo y’imicungire y’imishinga y’ubwubatsi yamfashije kwitwara neza mu mishinga nayoboye.”

Gahunda ya ‘Equity and Merit scheme’ imaze imyaka igera kuri 11 itera inkunga abanyeshuri bagaragaza impano zidasanzwe baturuka mu Rwanda, Tanzania na Uganda mu masomo adakunze kugaragara mu bihugu byabo. Abarangije amasomo babikesha iyi gahunda, bashyizeho ihuriro ryabo ku rwego rwa Afurika barimo abakora mu nzego z’ubuzima, ubutabera, ubwubatsi n’izindi zigira uruhare mu guteza imbere aho baherereye.

Uwihanganye Jean de Dieu wakoreye igihe kinini Radio Salus na Radio 10. Yahawe umwanya muri Guverinoma mu gihe yari asanzwe ari umukozi muri NPD-COTRACO, agitangira aka kazi yabibangikanyaga no kwigisha muri Kaminuza ya INILAK.

Uwihanganye Jean de Dieu wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu mu ifoto y’urwibutso hamwe na Perezida Kagame

Mu myaka yashize, Evode Imena niwe wari muto muri Guverinoma y’u Rwanda kuko yayinjiyemo afite imyaka 28 y’amavuko. Icyo gihe uyu mugabo wavutse ku wa 10 Ukwakira 1985 yari yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Ministeri y’Ubutaka, amashyamba n’umutungo kamere.

Uwihanganye yinjiye muri Guverinoma nyuma y'igihe kinini yari amaze akora muri NPD-COTRACO
Uwihanganye Jean de Dieu arahirira inshingano ze
Nguwo Henri Jado [mu ikanzu yera], hano ni mu mwaka wa 2012 ubwo Perezida Kagame yatahaga inyubako ya KOICA muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda
Uwihanganye Jean de Dieu, yize iby'ubwubatsi mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
danke 2017-09-07 03:35:54

Ndangije muri UR I butare, ariko ntakimbabaza nko kuba ntarahize iikiri UNR. nuhari wese icyo kintu aragitekereza

2
Bizimana 2017-09-06 08:41:36

N’igihe bamwe bazajya barangiza kaminuza binjira mu buyobozi bukuru abandi bayirangiza bakamara imyaka icumi ntacyo bakora kiregereje. Ubwo amaherezo muzatangira kutubwira ko bamwe bavukana imbuto!

3
Mugabo 2017-09-06 08:26:49

@Manana,
ubwo koko ntumushajishije ugakabya? Njye yanyigaga inyumaho imyaka 3 kandi twakoze graduation muri 2010! Ubwo se we yaba yarabikoze ate ngo arangize muri 2008??? Ahubwo mbere yo kunyomoza wabanza ukamenya niba yaharageze ryari n’imyaka yahamaze kuko promotions zabo zaje PLM yavuyeho ndetse civil engineering kimwe na za agronomie babihindura imyaka 4! Njye nabonaga yibera mu by’ubu MC habaye ibitaramo siraninzi ko burya ari n’umuhanga! Congz kuri we, azagire n’akazi keza.

4
JP 2017-09-06 06:17:27

Je suis tres fier de toi mon frere! You have been a dream hunter! Good luck

5
martin 2017-09-06 06:05:50

rura niyo yicya ibintu kandi muzabibona uzukuntu kbs yakoraganeza none ubu ibintu byabaye akajagari koyazanye bus bagahita babizamya kwadodo amabus bavuze yahezehe nzabandeba

6
louise 2017-09-06 05:16:18

babisobanuye ko evode yagiyemo afite 28 musomeneza

7
chris 2017-09-06 04:49:18

Nyine muri government niwe muto. Musome neza title yiyi nkuru. Government iriho uyu niwe muto. Ntabwo bavuze government yigeze kubaho, na cyane ko Evode Imena atari muri government. Hari government yabayeho mbere, niriho ubu. Evode rero sinzi uko ajemo nkurikije umutwe wiyi nkuru

8
Ukuri 2017-09-06 04:23:17

Iby’imyaka ntacyo bitubwiye, akemure ikibazo cyo gutinda kw’amabus n’imvune ziterwa no kugenda abantu bahagaze, babyigana, bagwirirana, etc. Dukeneye kuba smart tugena neza tutavunika kuko umuntu aba yishyuye!

9
MANANA 2017-09-06 03:03:06

Numuhanga byo cyane UWIHANGANYE JADO arazwi cyane muri Kaminuza y’U Rwanda ariko mwatubeshye cyane pe ntabwo afite imyaka 30 byonyine yarangije Kaminuza i Butare muri 2008 urumva amaze imyaka hafi 10 arangije kaminuza urumva se yararangije Kaminuza afite imyaka 20 haaaa kandi yarize Genie Civil imyaka 5 kongeraho EPLM ubwo yize imyaka 6 yose hamwe byaba bisobanuye ko yatangiye kaminuza afite imyaka 15 haaaaaaaa murasetsa cyane pee mujye mubanza mukore ubushakashatsi mwekujya mutanga inkuru zidafite analysis. Congz to UIHANGANYE urumuhanga kuva kera.

10
NKUNDIMANA Vincent 2017-09-06 02:38:38

congs to Jado

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza