Umushinga udasanzwe w’urubyiruko ruhihibikaniye kubaka ibikorwa birimo ikibuga cy’indege (Amafoto)

33 30-08-2017 - saa 12:10, Philbert Girinema

U Rwanda rwa none ruhanze amaso abakiri bato nk’umusingi wo kurugeza ku iterambere rirambye mu nzego zose bihereye ku mibereho rusange y’abaturage kugera no mu kumenyekanisha igihugu kikaba intarumikwa ku muhagabane wa Afurika no ku ruhando rw’isi muri rusange.

Nta kabuza izi ntizizaba inzozi zizatinda gusohora, nta nubwo bizaba nko guca umuti wa mperezayo, ahubwo ibimenyetso byatangiye kwerekana impinduka rugikubita zigizwemo uruhare n’abakiri bato.

Uhereye mu ngeri zitandukanye, ubu urubyiruko rw’u Rwanda rwafashe iya mbere mu bikorwa by’ikoranabuhanga, nirwo rusigaye ruhagararira u Rwanda mu bikorwa birumenyekanisha ku isi hose n’ibindi. Gusa ibi byose ntibyapfuye kwizana, si nka bimwe bita ibimanuka, ahubwo bituruka ku mbaraga n’ubushake bakuru barwo barushyizemo zikarutera akanyabugabo ko kumva ko rushoboye narwo rukigirira icyizere.

Nta mpamvu n’imwe yatuma urubyiruko rudafata iya mbere mu kwiyubakira igihugu mu gihe ari narwo mubare munini w’abagituye. By’umwihariko, imyaka iri imbere ni amahitamo n’igihe gikomeye cyo kugaragaza ubushongore n’ubukaka bwa buri wese nk’uko na Perezida Kagame yakunze kubigarukaho mu minsi ishize.

Ab’inkwakuzi bateye akajisho ku bikorwa byiharirwaga n’abakuze

Ab’inkwakuzi bamenye kare ko ari bo maboko y’igihugu batangira no guhanga amaso ibikorwa binini byari bimenyerewe ku bakuze kuko ari bo baba bahangayikiye abakiri bato. Kubona umusore uri kubaka inzu atekereza ko ari umwana we uzayibamo wabigereranya na za nyama z’imfizi ziboneka gake.

Imwe mu mpamvu zitangwa n’urubyiruko zituma bene iyi mishinga itagerwaho ni amikoro. Muri Gashyantare uyu mwaka, urubyiruko rw’Abanyarwanda rwishyize hamwe rutangiza ikigega cya miliyoni icumi z’amadolari ya Amerika. Ni amafaranga abarirwa muri miliyari zirenga umunani n’igice.

Iki kigega cyatangijwe ku ntumbero yo gushaka amikoro azafasha uru rubyiruko gukora ibikorwa ubundi byasabaga amafaranga menshi ku buryo narwo ruzasiga inkuru nziza imusozi.

Iki gitekerezo cyagizwe na Alain Shumbusho ahuriza hamwe bagenzi be yaba ababa mu Rwanda no hanze niko gutangiza ikigega bise World Investment Fund.

Aganira na IGIHE yagize ati “Twishyize hamwe kugira ngo dukusanye miliyoni icumi z’amadolari mu gihe cy’imyaka itanu. Ayo mafaranga namara kuboneka tuzayakoramo ibikorwa by’ishoramari bibyarira inyungu twe n’abandi muri rusange.Tuzubaka inzu zo kubamo, ibitaro, amashuri n’ibindi. Gusa ntibivuze ko abanyamahanga bahejwe.”

Shumbusho asobanura ko impamvu yo gutangiza iki kigega yaturutse ku cyerekezo igihugu gifite aho bigaragara ko amaso ahanzwe urubyiruko, niko gushaka uburyo haboneka igisubizo ku kibazo cy’amikoro ruhura na cyo bitagombeye kuba rwategereza imfashanyo cyangwa ikindi, ahubwo bikozwe narwo mu bushobozi buke rufite.

Yakomeje atangaza ko kwinjira muri iki kigega byatangiye bisaba ubushobozi buke n’ubushake ku muntu wese. Ku ikubitiro, ngo urubyiruko rusaga 200 rwahise rugira inyota yo kujya muri iki kigega n’abandi benshi baragishima.

Ati “Kugira ngo umuntu abe umwe muri twe, icya mbere ni ubushake, akumva ko icyerekezo cyacu agifite nk’umutwaro kuko nta bantu bagendana badahuje. Niyo mpamvu tubanza gusobanurira umuntu. Ubushobozi bwo, dutangira twaravuze ngo miliyoni icumi z’amadolari ntabwo ari amafaranga make, ni amafaranga menshi ariko na none birashoboka ko twayagira na mbere y’igihe twiyahe.”

“ Twari twavuze ngo buri muntu ajye atanga nibura amadolari 13 kwezi (hafi ibihumbi 11 by’amafaranga y’u Rwanda). Niyo buri muntu azajya atanga buri kwezi ariko washaka ukayarenza, uko uyarenza niko uzamura umugabane wawe. Ayo niyo make ariko ushobora kuyarenza kuko nta mubare ntarengwa twashyizeho.”

Shumbusho asobanura ko iki kibuga cy’Indege gishobora kuzubakwa mu Rwanda mu gihe inyigo yagaragaza ko gikenewe cyangwa kikajyanwa mu kindi gihugu cyaba gikenewemo kuko umushinga wabo unareba n’ibindi bihugu

Imishinga ikomeye irimo Gare, amacumbi, amashuri n’ikibuga cy’indege

Shumbusho atangaza ko mu gihe aya mafaranga azaba amaze kuboneka, bamaze gutekereza ibikorwa by’iterambere bizakorwa.

Muri ibyo, bateganya kubaka umudugudu uzaba urimo buri kimwe cyose umunyarwanda yakenera. Guhera ku nzu aho umuntu ashobora kuyigura cyangwa kuyikodesha, amashuri uhereye ku abanza kugera kuri kaminuza, ibitaro, gare, amaguriro, inzu irimo radiyo na televiziyo ndetse mu gihe ibi bikorwa byazasanga igihugu gikeneye ikindi kibuga cy’indege cyiyongera ku bihari hari umushinga wo kucyubaka.

Ati “Biriya byose nibimara kurangira, turimo gutekereza ko twakubaka ikibuga cy’indege. Nitubona ko ibibuga by’indege dufite bihagije, tuzareba ahandi hantu cyakubakwa nko muri Afurika ku buryo nabo cyabakemurira ikibazo, tukababera umugisha, tukababera igisubizo. Nidusanga mu Rwanda bimeze neza, tuzagishyira ahandi hantu.”

Asobanura ko kugeza ubu mu gihe bagikusanya amafaranga, hari intambwe nini bamaze gutera aho ibyari ibitekerezo babishyize mu nyandiko ku buryo n’ubwo haza umushoramari ushaka gushora amafarangaye muri ibi bikorwa yabona ko atari amagambo.

Ati “Intambwe ya mbere twateye ni ugukorana n’ibigo bikora ibishushanyo mbonera. Baradufashije, ibintu byacu biva mu bitekerezo tugira igishushanyo cy’ibyo dushaka ku buryo hagize n’umushoramari uza, ashobora kubaza ati bigeze he tukamwereka. Ni nk’uko mu gihugu cyacu wabonaga mu myaka ishize hariho icyerekezo 2020 ibyo ureba ku gishushanyo mbonera ukavuga ngo ibintu bimeze gutya na gutya.”

Kugeza ubu, ntabwo baremeza neza aho uyu mushinga uzakorerwa gusa ngo haracyatekerezwa ahaberanye n’ibi bikorwa n’aho bikenewe cyane, mu gihe kiri imbere bakaba bateganya gukora inyigo yo kureba neza ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Ku bijyanye n’ikibuga cy’indege, Shumbusho avuga ko cyatekerejwe ariko iyubakwa ryacyo rishobora kutaba mu Rwanda. Ati “Ikigega cyacu cyitwa World Investment Fund, bisobanuye ko atari ikintu cyo mu Rwanda gusa, niyo mpamvu n’abanyamahanga badahejwe. Twararebye turavuga tuti tugomba kurenga umupaka w’u Rwanda, ibikorwa byacu tukabishyira no mu bindi bihugu byo muri Afurika bitari u Rwanda, ni ukuvuga ngo nitumara gukora ibyo twiyemeje mu Rwanda, ibindi tuzabikora no mu bihugu bindi bya Afurika.”

Alain Shumbusho watangije ikigega cy'urubyiruko World Investment Fund akaba ari nawe muyobozi wacyo aganira na IGIHE

Ku ikubitiro miliyoni icumi z’amadolari ya Amerika azifashishwa mu mishinga minini y’ubwubatsi, hanyuma indi ikurikireho hifashishijwe inyungu izaba yabonetse. Amafaranga azubaka ikibuga cy’indege ni azava mu giteranyo cy’azakusanywa yose.

Ubwo hatangizwaga iki kigega mu gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishizwe ishoramari ry’ibigega by’imigabane ku ishoramari mu Rwanda (RNIT Iterambere Fund), André Gashugi, yagiriye inama urwo rubyiruko yo kumenya ko iki ari cyo gihe cyo gutegura ejo habo heza.

Kugeza ubu, iki kigega gifite abanyamuryango bari mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bushinwa, Australia, u Bufaransa, u Butaliyani, u Bwongereza, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya n’u Rwanda.

Imiterere ya gare izubakwa n’uru rubyiruko. Izaba ifite aho umuntu aparika imodoka ndetse n’amaguriro
Igishushanyo mbonera cy’umushinga w’ibitaro bizubakwa n’uru rubyiruko
Urebeye mu kirere, uku niko ishuri ribanza rizubakwa n’uru rubyiruko rizaba rimeze
Ibibuga abana bashobora gukiniraho bizaba bihari kuri aya mashuri

Imiterere y’inzu zizubakwa muri uyu mudugudu w’icyitegererezo

Izi nzu zizaba zubatse mu buryo bwa etage aho hari izizaba ziri ku buso bwa metero 11 kuri 13.50
Uyu mudugudu uzaba urimo inzu zo guturamo, izo gukodesha ku giciro giciriritse
Iri ni ishuri ryisumbuye rizubakwa n’urubyiruko ruhuriye muri WIF
Inyubako bateganya ko yazakoreramo Kaminuza
Uru rubyiruko ruteganya ko iyi nyubako izaba ikoreramo Radio na Televiziyo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
joelsiza 2017-09-03 04:40:45

Nukuri Rwose Tuzabashyigikira, uko dushobojwe.

Muzajye gukora Presentation ya Project yanyu hanze y’u Rwanda mwazabona abaterankunga bashoboye.

Kuko mu Rwanda harimo amafaranga atari menshi ugereranije NAyo, mukeneye

2
Fank 2017-09-02 13:48:17

Alain uri Umuntu w’umugabo!!!

Ngewe nzagushaka nguhe Inka kbsaa.., kuko aho Project igeze ubu, irahenze cyane!

Mba Muri Norvege.
kandi naragukunze, uri smart.

3
gakwandi 2017-09-01 16:23:33

Abana n’aba abandi murabeshya! turabashyigikiye bana bacu!

4
Celestin 2017-09-01 14:42:42

Va Ku giti Dore urubyiruko!!!!

Cyakoze u Rwanda nemeza ko muri Africa, rufite Abana bemeza!!! Courage SHUMBUSHO and the TEAM!

5
Doline Mukagasabo 2017-09-01 13:41:13

Abana batekereza gutya baracyabaho ra???

Ko ibi bintu bintangaje...??

Courage Alain Ndakwemeye!!

Imana izabibafashemo.

6
Rubayiza 2017-09-01 13:28:32

Nimwe Rubyiruko Perezida wacu aba ashaka!

Muzamwegere! Akunda abana nkamwe.

Nuko ngewe nshaje naho ubundi nari kuzazamo nange.

Ariko nzashiramo umuhungu wange, Courage bana bacu.

7
Rukandi 2017-08-31 16:58:52

wow! Fantastic! Keep it up! Banyarwanda!

#U Rwanda Twifuza

8
Piter 2017-08-31 12:48:14

Nukuri ntakintu umuntu atageraho iyo afite ubushake, dufite ubushobozi bwiza kdi busshyigikiye, jyewe ndifuza kuzakora ibyiza birenze ikingenzi nukwigirira ikizere ukareba kure , nukuri Alain nkurinyuma pe wowe duhe wepsat twabisangaho nibisobanuro byose na form bisaba kuzuza na numerous de compte bizaza.

9
Piter 2017-08-31 12:42:39

Alain courage pe ndagushyigikiye kdi humura imana uyigire umuterankunga wambere nanjye ndifuza kwinjiramo, nogutanga ayomafaranga rwose twayatanga ahubwo turibaza wamugani wamugwaneza niyihe garantie mwaha umuntu yuko amafaranga atanze amufitiye inyungu, aramutse abuze ese yayasubizwa? ESE iyo umuntu ayatanze numugabane aba aguze?

10
nishimwe dieudonne 2017-08-31 07:24:47

mukomeze mwikirite museke kuko nibyiza peee

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza