IGIHE

Ubuzima bwihariye bw’umunyamategeko Mukarugwiza ufite ubumuga bwo kutabona

0 25-08-2022 - saa 11:34, Prudence Kwizera

Mukarugwiza Clemence afite ubumuga bwo utabona ariko ni umunyamategeko ukora akazi ke neza kandi abasha no gufata mu mutwe ibintu byinshi ku buryo abamuzi bagira amatsiko yo kumenya imibereho ye.

Uyu mugore w’imyaka 37 y’amavuko yavukiye mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara ariko kuri ubu atuye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ubumuga bwo kutabona afite imyaka itandatu y’amavuko ataratangira ishuri.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yasobanuye byinshi ku buzima bwe avuga ko atasobanukiwe neza icyamuteye ubumuga bwo kutabona akiri muto.

Ati “Njye ntabwo nabimenye, gusa ubumuga bukiza icyo nzi cyo n’urumuri sinarubonaga. Numvaga izuba ari uko ndigiyeho rikankubita ku mubiri.”

Yibuka ko akiri muto yarebaga kuko hari ibintu byinshi avuga ko yabonye.

Uko yatangiye ishuri akagera aho aminuza

Mukarugwiza avuga ko ubwo ababyeyi be batangiraga kumuvuza amaso bamenye amakuru ko i Gatagara mu Karere ka Nyanza hari ishuri ryigisha abafite ubumuga harimo n’abafite ubwo kutabona.

Ati “Ngira umugisha rero bahita bafasha ababyeyi nkomerezayo nkiri no ku miti mpita ntangira kwiga.”

Yiga amashuri abanza i Gatagara ntabwo byamugoye kuko yiganaga n’abandi bahuje ikibazo ndetse bafite n’abarimu b’inzobere babafasha.

Ati “Kwisanisha n’abandi byahise byoroha kwiga birankundira na byo nkabona uburyo banyigisha ibintu nkabyumva kuko akenshi ndibuka ko nagendaga imbere y’abandi.”

Mu 1998 nibwo yagiye mu mashuri yisumbuye ariko bigoranye kuko byari bimenyerewe ko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona asoza amashuri abanza agahita yicara cyangwa akiga umuziki cyangwa se ‘massage’.

Ubwo hajyagaho ‘Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona’ abari bahagarayiye iryo shyirahamwe bitewe n’uko bari barize hanze y’u Rwanda basobanukiwe ko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ashobora kwiga akaminuza, bakoze ubuvugizi kugira ngo no mu Rwanda bajye biga.

Leta yarabyemeye ariko amashuri akabyihunza kuko atari yarateganyije uburyo bwo kubitaho.

Ati “Ariko ishuri ryisumbuye rya Gahini kubera umuyobozi wari uhari witwa Karangwa Jean Baptiste aravuga ngo abo ndabazi birashoboka nimubanzanire. Ni uko abatabona batangiye kwiga mu mashuri yisumbuye.”

Ubwo batangiye kwiga birakunda ndetse bagafashwa no kubona ibikoresho by’ibanze biborohereza kugeza ubwo na Minisiteri y’Uburezi itangiye gutera inkunga iryo shuri.
Icyo gihe yahize icyiciro rusange ndetse ahakomereza n’icya kabiri mu Ndimi n’Ubuvanganzo kuko nta rindi shuri yashoboraga kubona ahandi.

Muri icyo kigo higaga abanyeshuri bagera ku gihumbi harimo abafite ubumuga bwo kutabona batarenga 30.

Bahuye n’imbogamizi

Yavuze ko bagitangira mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye bitewe n’uko biganaga n’abandi badafite ubumuga, abana birirwaga babashungereye bakanabakiniraho bitewe n’uko batumvaga neza uburyo biga batabona.

Kwisanga mu buzima abandi bana babayemo na byo ngo byari urugamba ariko bakihangana bitewe n’intego bari bafite yo kwiga.

Mu bijyanye n’amasomo avuga ko yakoreshaga uburyo bwo kubana neza n’abandi bana kugira ngo bajye bamusomera mu bitabo abashe gusobanukirwa amasomo no kumenya ibintu bitandukanye.

Mu ishuri kugira ngo abashe kwandika ibyo mwarimu yanditse ku kibaho yakoreshaga inyandiko ya braille yagenewe abafite ubumuga bwo kutabona.

Ati “Twari dufite imashini zidufasha kwandika ariko icyo byasabaga ni ukuba umwarimu agomba kwandika ku kibaho avuga kugira ngo twumve kuko tutabashaga kuhareba.”

Igihe umunyeshuri ari we wanditse ku kibaho byabaga ngombwa ko Mukarugwiza yegera mugenzi we bicaranye akamusaba kwandika mu ikayi ye avuga kugira ngo amugendereho.

Yarangije kwiga mu mashuri yisumbuye mu 2004 kuko yari yarayatangiye mu 1998.

Mukarugwiza avuga ko akirangiza amashuri yisumbuye yakurikijeho kwiga massage ariko yumva ntibihagije akomeza muri kaminuza mu 2008.

Mbere yaho we na bagenzi be bagiye kuri Minisiteri y’Uburezi gukora ubuvugizi bagaragaza ko aho kugira ngo Leta yishyurire abantu bake bajye kwiga hanze ahubwo yabafasha kwiga muri kaminuza y’imbere mu gihugu ari benshi.

Minisiteri yarabyemeye ariko haba ikibazo cya kaminuza bazajyamo kuko abayobozi bazo babanje kubyanga bavuga ko nta buryo bwo kubitaho bwateganyijwe.

Gusa ngo bagize amahirwe kuko umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Gahini, Karangwa Jean Baptiste, basanze yarageze mu ishuri rikuru ry’uburezi (KIE) yemera kubakira.

Ati “Bituma we avuga ko bishoboka ubwo KIE yiyemeza kugira abo yakira. Ubwo na Kaminuza y’u Rwanda i Huye nayo ihita ifata abandi, ubwo ni aho abantu bafite ubumuga bwo kutabona batangiriye kaminuza.”

Bageze muri kaminuza bakoze ibishoboka byose bimenyereza ubuzima bwaho bariga kandi baratsinda.

Mukarugwiza we yagiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye ariko we na bagenzi be bane bamara ukwezi kose basaba kwiga mu ishami buri wese yifuza kuko babanje kubyangirwa basabwa ko bajya kwiga indimi.

Atangiye kwiga kugeza muri Gashyantare 2012 ubwo basozaga amasomo bahabwa impamyabumenyi.

Akazi yakoze

Akirangiza kwiga yabanje kuba umushomeri bigeze muri Nyakanga 2013 atangira ari umunyamategeko w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga kugeza mu 2021.

Kuri ubu amaze umwaka umwe avuye kuri ako kazi akaba ari gushakisha akandi ariko akunze guhabwa ibiraka byo guhugura abantu by’umwihariko mu bijyanye n’amategeko.

Ati “Ubu nkunze kubona ibiraka ariko no gukora ku buryo nasubira mu kazi.”

Kuri ubu agenda yitwaje inkoni yera yagenewe abafite ubumuga bwo kutabona ariko iyo amaze kumenyera ahantu arayireka.

Afata mu mutwe cyane

Mukarugwiza afite umwihariko wo gufata ibintu byinshi mu mutwe ku buryo ashobora gutanga isomo umunsi wose nta hantu ari gusoma ibyo yigisha.

Yavuze ko gufata mu mutwe cyane byatewe n’ubuzima yakuriyemo kuko ikintu yumvise ubwonko bwe bukibika. Nk’iyo ari kwigisha abantu bagera kuri 20 bari imbere ye bakamubwira amazina yabo, bose abafata mu mutwe ku buryo ahamagara uwo ashaka.

By’umwihariko ibijyanye n’amategeko yize abifite mu mutwe ku buryo ashobora kuvuga ingingo zayo ukagira ngo hari ahantu ari kubisoma.

Ati “Buriya ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona by’umwihariko, gufata ibintu mu mutwe birizana ni impano. Biza mu mutwe ukumva bikurimo noneho ibintu by’amategeko kuba mbyumva gusa mbikunze bimbamo uko biri.”

Ni we muntu wa mbere wakoze ibijyanye n’amategeko mu Rwanda afite ubumuga bwo kutabona. Yagiye yakira abantu batandukanye akabagira inama mu bijyanye n’amategeko akabahuza n’inzego zibishinzwe.

Imwe mu mbogamizi ikomeye yagarutseho akunze guhura nayo ni iy’uko bamwe mu bakoresha batagirira icyizere abantu bafite ubumuga kuko baba bumva ko badashoye akazi, avuga ko iyo myumvire igomba guhinduka.

Yagiriye inama abafite ubumuga yo kutitinya ahubwo ko bakwiye guharanira gukora kuko bashoboye. Yasabye ababyeyi ko igihe umwana wabo agize ubumuga badakwiye kumutererana bibwira ko ubuzima bwe burangiye ahubwo bakwiye kumuba hafi by’umwihariko bakamujyana mu ishuri akiga.

Yashimiye Leta y’u Rwanda kuko yashyizeho amategeko n’amabwiriza arengera abafite ubumuga kugira ngo nabo bisange muri sosiyete nk’abandi Banyarwanda.

Mukarugwiza Clemence yatangiye amashuri abanza afite ubumuga bwo kutabona ariga kugera ubwo aminuza
Afite umwihariko wo gufata ibintu byinshi mu mutwe ku buryo ashobora gutanga isomo umunsi wose nta hantu ari gusoma ibyo yigisha
Mukarugwiza Clemence nta akazi gahoraho afite kuri ubu ariko akunze kubona ibiraka byo guhugura abantu

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza