Nizeyimana yateye intambwe yo gukora inkweto zisatira iziva i Burayi abikesha BDF

5 18-08-2017 - saa 13:45, Mugabo Jean d'Amour

U Rwanda rurakataje mu rugamba rwo kugabanya ibyo rutumiza hanze hashyirwa imbaraga mu guteza imbere ibikorerwa mu gihugu binyuze muri gahunda yiswe ‘Made in Rwanda’. Ingamba nyinshi zashyizweho zirimo guhanika imisoro ku bicuruzwa bitumizwa hanze by’umwihariko ibyambarwa byakoreshejwe bizwi nka caguwa kuko imisoro yayo imaze kwikuba inshuro zirenga 20.

Hashyizweho kandi gahunda za leta zifasha abikorera mu kongera ubwinshi bw’ibyo bashyira ku isoko no kunoza ubuziranenge bwabyo hagamijwe gusiba icyuho gishobora gukomoka mu igabanuka ry’ibitumizwa hanze y’igihugu.

Muri izo gahunda, harimo izishyirwa mu bikorwa n’ Ikigega cya Leta giteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF) nko kongerera ubumenyi abikorera, kubafasha kubona inguzanyo mu bigo by’imari ndetse no gutera inkunga imishinga hatangwa ibikoresho cyangwa amafaranga.

Habineza Emmanuel ni umwe mu bagezweho na BDF imuha ibikoresho by’inkweto maze we n’umugore we, Nizeyimana Théodette, batangira gukora inkweto zimeze nk’izituruka i Burayi.

Nizeyimana yatangiye gukora no gusana inkweto muri Gashyantare 2016 akirangiza kubyiga ariko akabura ibikoresho byatuma akora inkweto nziza kugeza ubwo yashakanaga na Habineza muri Mutarama 2017, nyuma y’ukwezi kumwe Habineza ahawe ibikoresho byo gukora inkweto. Aba bombi bafitanye umwana umwe bakaba ari abadozi b’inkweto bakorera hafi y’isoko rya Musambira mu Karere ka Kamonyi.

Aganira na IGIHE, Nizeyimana yavuze ko BDF yahaye umugabo we inkunga y’ibihumbi 250 bingana na 50% y’inguzanyo yahawe na SACCO nabwo yishingiwe na BDF.

Yagize ati “BDF yamuhaye ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 500 harimo inkunga ya 50%. Batuguriyemo imashini, amaforomu, impu n’imiti itandukanye yifashishwa mu gukora inkweto. Babimuhaye mu Ukuboza 2016.”

Nizeyimana avuga ko we n’umugabo ubu bashobora gukora inkweto iyo ari yo yose umukiliya yakenera bityo abakiliya bakaba bariyongereye cyane kuko hari ababagana bafite ubwoko bashaka gukorerwa, hakaba n’abagura izakozwe zicururizwa aho aba badozi b’inkweto bakorera.

Nizeyimana ati “Dukora inkweto nshya z’uruhu zirimo izizwi nka congo, godasi, safari, masayi z’abagabo n’abagore, timba (timberland) na tufu za ZARA kandi n’ubundi bwoko umukiliya yakenera twabumukorera.”

Nizeyimana avuga ko inkweto akora zihendutse kuko congo zituruka hanze y’igihugu usanga zigura nibura ibihumbi 25 mu maduka atandukanye naho we akazitangira nibura ibihumbi 15, agakora na safari ku bihumbi 20 kandi izo akora ngo ntaho zitandukaniye n’izituruka hanze y’igihugu.

Nizeyimana avuga ko bagifite imbogamizi y’ibikoresho bikeya kugeza ubwo bibura ku isoko by’umwihariko impu kuko kugeza ubu nta ruganda rutunganya impu ruri mu Rwanda akaba akeneye n’imashini idoda ibyo yita ‘zigzag’ kugira ngo arusheho gukora inkweto nyinshi kandi nziza.

Nizeyimana afite intego yo kwigisha urubyiruko ubudozi bw’inkweto, kuri ubu akaba amaze kubyigisha bane akagira n’abandi batatu akigisha.

Yongeraho ko we n’umugabo we bamaze gutera intambwe ishimishije mu kazi kabo no mu mibereho ya buri munsi mu mezi make gusa bamaze bahawe inkunga ya BDF.

Imibare yo muri Kanama 2016 igaragaza ko kuva yashingwa mu 2011, BDF imaze gutera inkunga imishinga11 663 ifite agaciro k’amafaranga miliyari 4.2Frw no gutanga ingwate ifite agaciro ka miliyari zisaga 41.2 ku mishinga igera ku 6000.

Nizeyimana amaze kwigisha abantu bane gukora inkweto akaba agifite batatu yigisha
Nizeyimana na Habineza bakora inkweto nshya zidatandukanye n'iziva i Burayi
Nizeyimana yerekana zimwe mu nkweto yakoze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ukuri 2017-08-20 00:57:36

Guca caguwa ntibihagije bashyire n’imisoro ku nkweto nimyenda bishya kugirango inganda zacu zibashe kujya ku isoko

2
Au 2017-08-18 18:41:24

ubwo inkweto mbona hariya nizo zizaha isoka ryo mu Rwanda. Ushobora utazi nuko isoka ryinkweto ringana. Ubutaha uzaduhe ikigeranyo uzaba ukoze

3
Viateur 2017-08-18 11:01:31

Muri free zone I Masoro hariyo uruganda rutunganya impu azabegere. Bafite comptoir muri Chic ahakorera supermarket y’abashinwa.

4
toka 2017-08-18 08:51:30

kutazitwereka neza c ngo tuzirebe ukazifotora uzihishira aho nawe ntiwaba wazipinze ukaba uri kudutuburira?

5
mugasa 2017-08-18 08:45:51

Bill mwibwira, ariko ntizisa niziburayi, izirebye wabona bisa, ariko uzambaye niho uhita wumva itandukaniro. Yewe ntizinasa nizo mubushinwa zoherezwa murafurika

Kwamamaza