– Ni Umunyarwandakazi uhagaze neza muri politiki y’u Burayi
– Ni umwe rubumbirajana rw’abakiri bato bafite imihigo ihambaye
– Ni umujyanama wa Hon. Louis Michel
– Ni umwanditsi w’ibitabo byitsitsa ku guhirimbanira amahoro
– Ku myaka 33, afite impamyabumenyi zirenga eshatu
– Avuga indimi 8 zikoreshwa ku Isi, enye muri zo azivuga adategwa
– Uwitonze Marie Chantal, arangwa n’ubwira, ubwema no gukunda akazi
– Biracyaza…
Kuva mu buto bwe, Uwitonze Marie Chantal yarangwaga no kugira ubwira, kugira umwete no guhangayikishwa n’impinduka nziza mu gihugu cye.
Uko imyaka yagiye yicuma, yarushagaho kwiyumvamo imbaraga zo kuzakoresha ubumenyi bwe bwo guhangana n’ibibazo by’Isi.
Yagaragayeho ibakwe kuva akiri muto…
Akiri mu mashuri yisumbuye aho yigaga muri Lycée Notre dame de Citeaux, yari nyambere mu bikorwa by’imiryango y’urubyiruko, yarangazaga imbere bagenzi be mu guhangana n’ivanguramoko mu bice byose by’Isi abinyujije mu biganiro mbwirwaruhame byuje ubuhanga.
Mu mashuri yizemo yose, yibandaga cyane ku masomo amufasha kwigaragaza nk’umunyembaraga mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
By’umwihariko nyinshi mu mpamyabumenyi afite ziganjemo iz’ubumenyi buhanitse yabonye muri diporomasi, Politiki mpuzamahanga n’iterambere.
Ni inyangamugayo yizewe n’inararibonye zo mu Burayi
Mu rugendo rw’ubuzima, yakoranye n'inararibonye nyinshi ku Isi binyuze mu miryango mpuzamahanga itandukanye yakozemo ikanamuhesha amanota mu maso y’amahanga.
Ni umwe mu nyangamugayo zifitiwe icyizere muri politiki y’u Burayi akaba umujyana wa hafi wa Louis Michel [wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi kuva 1999 – 2004] mu bya Politiki.
Ku myaka 33, Uwitonze Marie Chantal yashinze umuryango ADNE (African Diaspora Network in Europe).
Uyu muryango urangamiye iterambere rirambye muri Afurika, guhuza abayiturukamo, kubaha uruvugiro mu bikorwa n'imibereho yabo mu gihugu batuyemo i Burayi.

I Burayi, akomeje kugirirwa icyizere…
Uwitonze Marie Chantal, impuguke mu mibanire mpuzamahanga (Spécialiste relations internationales), akora mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Uwitonze, ashinzwe Komisiyo y’Iterambere muri iyo Nteko Ishinga Amategeko, agakorana n'itsinda rihuza abadepite b’ibihugu by’u Burayi n’abadepite bo mu bihugu bigize umuryango ACP (Groupe des Etats d'Afrique, des Caraibes et du Pacifique).
Ni we unakanakurikirana itsinda rikora ibijyanye n'ubutabera, umuco, uburezi, uburenganzira n'uburinganire bw'umugore n’umugabo.
Ararwanira ko ijwi rya Afurika ryirengera imahanga
Uwitonze yakoze mu miryango mpuzamahanga itandukanye nka CERIS (Centre Européen de Recherches Internationales et Stratégiques), PNUD (Programme des Nations Unies pour le Développement), Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda, Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika urwego rw'urubyiruko (Union Panafricaine de la jeunesse).
Imirimo yakoze yamuhumuye amaso mu bijyanye n'imibereho y’Umugabane wa Afurika bituma ashinga umuryango ADNE (African Diaspora Network in Europe).

Yemeza ko Abanyafurika batuye ku yindi migabane bagira ibikorwa bishyira itafari ku iterambere ry’ibihugu baturukamo n’ibyo batuyemo.
Yemeza kandi ko Afurika ifite ahazaza heza kandi ko Abanyafurika badakwiye gutegereza ak’imuhana.
ADNE yihaye gahunda ihamye yo uguha abanyamuryango bayo uburyo bwo gukomeza guteza imbere imikoranire hagati ya Afurika n'indi Migabane.
By’umwihariko uyu muryango ufasha kumvikanisha ijwi ry’Abanyafurika mu nzego zifatirwamo ibyemezo mu bihugu batuyemo.
Ku myaka 33, afite impamyabumenyi zirenga eshatu
Uwitonze yize amashuri abanza mu Mujyi wa Kigali ndetse ayisumbuye yayasoreje muri Lycée Notre dame de Citeaux .
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bya Politiki n’imibanire mpuzamahanga ("Master en sciences politiques spécialisé en relations internationals”) akaba n’inzobere mu bya Dipolomasi no gukemura amakimbirane (diplomatie et résolution de conflits).
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ("Master complémentaire en développement, environnement et société"), zombi yazikuye muri Université Catholique de Louvain.
Anafite impamyabumenyi mu by’amategeko mpuzamahanga na Diporomasi (diplômée en droit international et diplomatie) yakoreye yakuye muri Ecole Nationale d'Administration muri Algeria.
Avuga indimi 8 zikoreshwa ku Isi
Ku myaka 33, Uwitonze Marie Chantal afite umwihariko udasanzwe mu ndimi n’ubuvanganzo. Afite ubumenyi buhanitse mu ndimi aho avuga umunani zose zikoreshwa ku Isi, enye muri zo akazivugwa adategwa.
Mu ndimi avuga zizwi na miliyoni zitabarika ku Isi, harimo Igifaransa, Icyongereza, Icyesipanyoro n'Icyarabu. Avuga neza Ikinyarwanda, ndetse mu Giswahil, Ikidage n'iki Néerlandais abivuga mu buryo bw'ibanze.
Ni kenshi yabaye nyambere
Mu mwaka wa 2005, Uwitonze yatoranyijwe nka "High Achiever" mu itsinda ry'abanyeshuri 15 bahagarariye u Rwanda mu cyiswe "4H Project, a bit course for Rwanda", byateguwe na Washington State University.
Kuri ubu, ni umwe mu bagize umuryango w'urubyiruko muri politiki y'ububanyi n’amahanga (Young Professionals in Foreign Policy).
Muri uyu mwaka wa 2015, yatorewe kuyobora ikoranabuhanga no guhanga imirimo mu itsinda ry'urubyiruko mu karere ka Bruxelles mu 'ishyaka rya MR (Mouvement Réformateur) rikaba n’ishyaka rya Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel.
Marie Chantal Uwitonze aherutse kwandika igitabo yise « Union européenne, acteur du maintien de la paix en Afrique: succès et limites d’un engagement” cyasohotse muri Nyakanga 2014.
Biracyaza…
Umuryango yashinze witwa ADNE ufatanyije n'Inteko Ishinga Amategeko y'u Burayi bateguye igikorwa bise "Visite de la Diaspora Africaine au Parlement Européen à Strasbourg" kizaba ku itariki ya 6-7 Ukwakira 2015.
Iyi gahunda izaberamo ikiganiro ku kibazo cy’urubumbirajana rw’abimukira gihangayikishije Isi gituma benshi mu bayobozi b’Isi batakigoheka.
Iki gikorwa kandi kiziga ku bufatanye hagati y'ibigo cyangwa abikorera ku giti cyabo, ubutwererane muri Afurika na gahunda y’iterambere nyuma y’umwaka wa 2015.





Ibitekerezo 0